Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, arasaba abacamanza kwihutisha imanza z’abakurikiranyweho imicungire mibi y’amafaranga agenewe gukura abaturage mu bukene, mu rwego rwo gutanga urugero rw’ubutabera bwiza.
Gusobanukirwa amategeko k’umuturage n’uburenganzira bwe ni intambwe ikomeye mu kuyubahiriza, bikanamufasha kumenya guharanira uburenganzira bwe, nk’uko biteganywa n’itegeko igihe yahohotewe bityo bigatuma abasha no kubana n’abandi neza.
Abaturage bagera kuri 1300 bo mu Murenge wa Jarama Akarere ka Ngoma nyuma yo kumara hafi umwaka wose batishyuwe na rwiyemezamirimo Ntakirutimana Florien ufite kompanyi ECOCAS umwenda wa miliyoni zibarirwa muri 33 noneho bagiye kumujyana mu nkiko.
Mu Karere ka Nyabihu, kuri uyu wa 26 Gashyantare 2015, hafatiwe abagabo batatu bari baturutse Musanze bafite amaduzeni 90 y’ ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Blue Skys bavuga ko bituruka mu gihugu cya Uganda .
Kayirere Marie Claire ushinjwa n’abantu banyuranye ko yabatetseho imitwe akabacucura ibyabo yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana tariki 19/02/2015, asubikisha urubanza nyuma yo kubura umwunganira mu mategeko kubera ikibazo cy’amikoro make.
Ntahombyariye Speciose, wo mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu arashima urwego rwa MAJ rwashyireho guha abaturage ubufasha mu by’amategeko kubera ko rwamufashije gusubirana umurima we nyuma y’imyaka 9 yarawambuweho uburenganzira azira kuba umugore.
Abitabiriye umwiherero w’u rwego rw’ubutabera mu Rwanda, bavuga ko kugira ngo umubare w’ibirego bijya mu nkiko bigabanuke hakwiye kuboneka ubundi buryo bucyemura ibibazo biboneka mu muryango Nyarwanda.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege arahamagarira Abanyarwanda bose gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ruswa kugira ngo ihashywe, kuko urugamba rwo kuyirwanya ruhariwe inzego za Leta, ruswa yakomeza kumuga ubukungu bw’igihugu.
Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Prof. Sam Rugege avuga ko bimwe mu bizibandwaho mu mwiherero wa Kane w’urwego rw’ubutabera harimo kureba uburyo imanza zakwihutishwa hamwe no kurwongerera ubushobozi, kuko byagaragaye ko uru rwego rugifite imbogamizi zo kugira abakozi bake, itumanaho, hamwe no kugira imanza nyinshi kurenza (…)
Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga, Prof Sam Rugege aratangaza ko imanza zigera kuri 60 zirebana na ruswa ziri mu nkiko zizaburanishwa zikarangirana n’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo bari bamaranye igihe ibibazo bavuga ko bishingiye ku karengane ngo barishimira uburyo kuri uyu wa 5 Gashyantare 2015 Urwego Igihugu rw’Umuvunyi rwabibakemuriye.
Urubanza rwa Baribwirumuhungu Steven na bagenzi be batatu, bakurikiranweho icyaha cyo kwica umuryango w’abantu batandatu mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango rwagombaga kuburanishwa kuwa 27/01/2015 rwarasubitswe.
Urubanza ubushinjacyaha buregamo Col Byabagamba Tom, Brig Gen (Rtd) Rusagara Frank hamwe na Sgt (Rtd) Kabayiza Francois rwagombaga kuburanishwa mu mizo kuwa kabiri tariki ya 27/01/2015 rwasubitswe.
Bamwe mu bunganira abantu mu mategeko batangiye gusaba ubutabera bw’u Rwanda gutekereza uburyo bwo korohereza abantu basanzwe bazwiho ubunyangamugayo, aho guhita babafunga iminsi 30 mu gihe bakekwaho icyaha ahubwo bakishyura ingwate.
Abanyeshuli bashya baje kwiga mu ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko ILPD (The Institute of Legal Practice and development) muri uyu mwaka wa 2015 bijeje ko bazahava ari abanyamwuga ba nyabo mu mategeko.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, aratangaza ko Leta yongereye ubushobozi n’ubumenyi abakozi bakora mu biro bishinzwe kugira inama abaturage mu bijyanye n’amategeko (MAJ), kugira ngo zikemura ibibazo by’abaturage bahora basiragira mu nkiko rimwe na rimwe bitari ngombwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge, Bizuru Nkurikiyimana Isaac w’imyaka 46, yamaze kugezwa muri gereza ya Rusizi, nyuma yufatwa bigoranye ubwo yari yihishe mu karere ka Karongi.
Umuyobozi w’urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yasabye abantu 133 barahiriye kwinjira mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda ko bagomba kwitwara neza batanga serivisi zinoze, ariko bakibuka no gukurikiza indangagaciro ziranga umwuga w’ubw’Avoka.
Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda iraburira abantu batsindwa imanza ntibishyure ibyo batsindiwe ko bakwiriye kwishyura vuba na bwangu kandi ku neza, bitaba ibyo bakitegura inkundura yo kubishyuza ku ngufu ibyo batsindiwe bizajya byiyongeraho ikiguzi cy’abaje kubishyuza ku ngufu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, Bizuru Nkurikiyimana Isaac w’imyaka 46 n’umucungamutungo wa SACCO ya Bushenge, Kimazi Jimmy uri mu kigero cy’imyaka 34 bari gushakishwa na polisi kubera ibyaha bakurikiranyweho byo kunyereza umutungo, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro (…)
Bamwe mu batuye mu Karere ka Rulindo ntibavuga rumwe ku mpamvu ituma hari abaturage batarabasha kwishyura imitungo yangijwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Leta y’u Rwanda iratangaza ko izakomeza guha ubufasha mu by’amategeko abantu bose, by’umwihariko ihereye ku batishoboye kugira ngo babashe kugira uburenganzira bwuzuye nk’uko abandi bose babubona.
Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Nyamasheke bagaragaza ko hari ibibazo bakunda kugira mu miryango iwabo bikabananira kubikemura ibindi bakarenzaho, kubera kutamenya amategeko.
Mwumvinezayimana Fiacre uyobora akagari ka Gasiza mu murenge wa Bushoki ho mu karere ka Rulindo yafunguwe kuri uyu wa 09/12/2014, nyuma y’igihe afungiye kuri station ya Polisi ya Murambi acyekwaho urupfu rw’umuturage wo mu kagari ayobora.
Kwigisha abaturage amategeko biratanga ikizere mu kugabanya imanza kuko usanga ahanini, ibyinshi mu bibazo by’abaturage biba bishingiye ku manza zitarangira cyangwa zitarangijwe neza akenshi ziterwa n’uko abaturage nta bumenyi bafite ku mategeko.
Bamwe mu bahesha b’inkiko bakorera mu karere ka Gicumbi bagaragarije komisiyo ya sena ishinzwe imiyoborere myiza n’ubutabera ko ibibazo by’amasambu aribyo byiganjemo ibibazo bidakunze kurangira.
Mu ruzinduko bamwe mu basenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza bagiriye mu karere ka Kamonyi tariki 02/12/2014, baganiriye n’abaturage b’umurenge wa Runda ku bibazo biri mu butabera. Abaturage bagaragaza ko basiragizwa bashaka kugera ku butabera.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi burasaba abahesha b’inkiko batari ab’umwuga ko bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2014 imanza zose bafite bagomba kuba bazirangije, kuko iyo umuturage atabonye ibyo afitiye uburenganzira bituma adatunganya gahunda za Leta uko bigomba.
Kuba bamwe mu bunzi batazi gusoma no kwandika ntibifatwa nk’imbogamizi mu kunga abaturage babitoreye kuko nta mashuri cyangwa ubundi bwenge buhanitse bisaba, ahubwo ubunyangamugayo ni yo ndangagaciro ya mbere isabwa.
Abaturage batuye umurenge wa Mugano mu karere ka Nyamagabe bafite ibibazo by’imanza zitarangira kubera ko umurenge utabibafashamo ngo imanza ziba zavuye mu nkiko zirangizwe ahubwo bagahora mu nzira.