Nyabihu: MAJ yamufashije kubona umurima bari baramwimye bamuhora ko ari umugore

Ntahombyariye Speciose, wo mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu arashima urwego rwa MAJ rwashyireho guha abaturage ubufasha mu by’amategeko kubera ko rwamufashije gusubirana umurima we nyuma y’imyaka 9 yarawambuweho uburenganzira azira kuba umugore.

Basaza ba Ntahombyariye na baramukazi be ngo bakaba bari bihariye iby’iwabo bavuga ko nta muntu w’igitsina gore ugira burenganira ku mitungo y’iwabo. Nyuma yo kugeza ikibazo cye ku bakozi ba MAJ mu Karere ka Nyabihu ngo bakaba baramuhaye ubufasha mu mategeko bituma abona ibye.

Abaturage basobanurira abakozi ba MAJ ibibazo byabo bakabagira inama.
Abaturage basobanurira abakozi ba MAJ ibibazo byabo bakabagira inama.

Uyu mugore wo mu kigero cy’imyaka nka 30 akaba ashimira abakozi ba MAJ ndetse na Minisiteri y’ubutabera yatekereje gushyiraho uru rwego mu turere.

Naho Nyirandayambaje, na we wo mu Murenge wa Kintobo, avuga ko abo mu muryango babashije kugabanywa isambu mu buryo bwiza binyuze mu mategeko, buri wese agahabwa ikimukwiriye,mu gihe bari barasiragiye ngo iki kibazo gikemuke ariko byaranze.

Gusa ngo abakozi ba MAJ bakaba barabikemuye akaba abyishimira,anashima uburyo uru rwego rwabafashije gukemura ibibazo by’amakimbirane y’amasambu bari bafitanye.

Ahanini abagana inzu y’ubufasha mu by’amategeko mu Karere ka Nyabihu usanga bishimira serivise itanga.

Ntahombyariye Speciose ni umwe mu bashima ubufasha bahabwa na MAJ.
Ntahombyariye Speciose ni umwe mu bashima ubufasha bahabwa na MAJ.

Gusa abakozi bayo bavuga ko nubwo bagerageza gukemurira ibibazo by’abaturage uko babishoboye ariko rimwe na rimwe ngo bakaba bahura n’ikibao cyo kubona uko babona uko bagera ku baturage.

Nzeyimana Pascal, Umukozi wa MAJ muri ako karere avuga ko n’ubwo rimwe na rimwe akarere kabatiza imodoka kubera imikoranire myia, ngo kutagira ikibatwara bituma badafasha aaturage uko bifuza.

Inzu zitanga ubufasha mu by’amategeko zagiyeho kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2010 mu turere dutandukanye. Mu Karere ka Nyabihu ikaba yaragiyeho mu mwaka wa 2010.

Kuva yajyaho abaturage bayigana bakaba ahanini bashima serivise ibaha dore ko ibafasha mu bijyanye n’amategeko cyane cyane mu bibazo by’amasambu, izungura, ubuharike, n’ibindi.

MAJ ngo ikaba ari kimwe mu bisubizo byashyizweho na Ministeri y’ubutabera mu gukemura ibibazo by’abaturage bisaba ubufasha mu by’amategeko batagombye gusiragira mu nkiko.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubutabera Ni Buganze

T, yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka