• Urubanza rw’umuyobozi w’ ikinyamakuru Umurabyo ruzasubukurwa umwaka utaha

    Urukiko rw’ ikirenga rwavuze ko urubanza ubushinjacyaha buregamo umuyobozi w’ ikinyamakuru Umurabyo, Agnes Nkusi Uwimana ndetse n’umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru Saidath Mukakibibi, ruzasubukurwa ku itariki ya 19 Mutarama mu mwaka wa 2012, kuko abashinjacyaha bafite imanza nyishi muri iki gihe.



  • Urubanza rw’ubujurire bwa Bagosora na bagenzi be ruzacibwa ku tariki ya 15 Ukuboza

    Ku itariki ya 15 ukuboza nibwo urukiko rw’ubujurire mu rukiko rwashyiriweho u Rwanda Arusha (ICTR) ruzaca imanza z’abantu batatu barimo Théoneste Bagosora, hamwe n’abandi babiri aribo Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva na Dominique Ntawukulilyayo.



  • Allain Juppé avuga ko atahakanye Jenoside ahubwo ngo yayemeye iri kuba

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa Alain Juppé wari no kuri uyu mwanya mu 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside, avuga ko atigeze ahakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ahubwo ko we yayemeye mbere ya benshi iri kuba mu mwaka w’1994.



  • IBUKA ntiyishimiye icyemezo cya ICTR

    IBUKA yatangaje ko yababajwe n’icyemezo cyo kurekura babiri mu bahoze ari abaminisitiri Casmir Bizimungu wari Minisitiri w’ubuzima, Jerome Bicamumpaka wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga bo muri leta y’abatabazi cyafashwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) mu cyiswe urubanza Guverinoma II



Izindi nkuru: