Ngororero: Amaze imyaka ibiri yaranze ko urubanza yatsindiwe rurangizwa

Kalinganire Céléstin wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero amaze imyaka ibiri yaranze ko urubanza yatsinzwemo na mushiki we rurangizwa.

Uyu mugabo ngo yatsinzwe na Mushiki we Mukangango Virgenie mu rubanza rushingiye ku butaka bw’umuryango wabo yigaruriye nyuma y’urupfu rw’ababyeyi babo avuga ko ariwe baharaze.

Bamaze imyaka ibiri bamusaba kubaha urukiko yaranze.
Bamaze imyaka ibiri bamusaba kubaha urukiko yaranze.

Kubera ko abo bava inda imwe batanyuzwe n’uku kwikubira imitungo, abavandimwe be, bahagarariwe na Mukangango, bamureze mu rukiko maze baramutsinda muri Gicurasi 2013. Urukiko rwa Gatumba mu Karere ka Ngororero rwemeje ko uyu mugabo atsinzwe rumutegeka gutanga ubutaka yari yarikubiye kandi butari mu mutungo we.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Ernest Niyonsaba avuga ko imyaka ibiri igiye gushira Kalinganire yaranze ko icyemezo cy’urukiko gishyirwa mu bikorwa, kuko iyo abonye abayobozi baje ahita ahunga cyangwa akabihisha.

Abayobozi n'abaturage bajya kurangiza ikibazo Kalinganire akihisha.
Abayobozi n’abaturage bajya kurangiza ikibazo Kalinganire akihisha.

Uyu mugabo avugwaho kwigomeka ku myanzuro y’urukiko ndetse akaba yaratumijwe ku rukiko ngo yisobanure kuri uko kwigomeka akanga kujyayo.

Uretse kwanga guha abavandimwe be ibyo bamutsindiye, uyu mugabo anakomeje gukoresha ubutaka yatsindiwe yubakaho amazu y’abahungu be, ubu amaze kuhubaka amazu atatu, ndetse anabuhingaho imyaka itinda mu murima kandi yarabibujijwe kuko ubutaka atari ubwe.

Kalinganire avuga ko afite izindi nyandiko z'urubanza yatsindiyeho ariko ntazerekana.
Kalinganire avuga ko afite izindi nyandiko z’urubanza yatsindiyeho ariko ntazerekana.

Kubera impamvu z’umutekano ndetse uyu mugabo akaba yarananiranye aho avuga ko yajuririye icyemezo cy’urubanza agatsindira mu rukiko rwa Rubavu, ariko akaba atagaragaza imyanzuro y’urwo rubanza avuga ko afite, Niyonsaba avuga ko hakenewe ubwunganizi bw’izindi nzego mu gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko gifitiwe inyandiko.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Aba bayobozi bo muri Nyange ndabagaye cyane!None se amategeko aberaho iki?N’ubundi birasanzwe ko uwatsinzwe mu rubanza atajya yemera ko rurangizwa ku neza!!!!!!! Bo nibarurangize uko urukiko rwabigennye, uwo mugabo niyanga ko bishyirwa mu bikorwa azakorerwe dosiye na Polisi yo kwigomeka ku byemezo by’inkiko.Murakoze

mm yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Uyu Ernest NIYONSABA ndamuzi bihagije twaranakoranye igihe kirekire, ni umuntu ushyira mu gaciro. Ni inyangamugayo, kd akoresha ukuri akanga akarengane. Kuba adafata uyu musaza ni ukumugoragoza kko ibintu bye abikorana ubushishozi nubwitonzi. Mumuhe umwanya muzaba mureba uko azakemura iki kibazo.

kakule yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

Iyi nkuru ndayisomye numva ni agahomamunwa imikorere yerekana imbaraga nke cyagwa se kutiyizera cyangwa se kutamenya amategeko kw’inzego z’ibanze.Umunyamabanga nshingwabikorwa ashobora kubayarize ibintu binyuranye arikoumwungirije aba yarize amategeko, bityo reo bakwiye kuba bayazi. Urubanza rwaciwe ruhinduka itegeko. Urubanza rujya kurangizwa kuko rwateweho cachet mpuruza kandi isobanura ko uwatsinzwe atigeze ajurira. Muri make uyu mugabo ntiyajuriye. Kuba yihisha inzego z’ubiuyobozi ni ubugande, ariko ndashinja izi nzego ubunebwe usibye ko bigaragara ko bashobora kuba bamukingira ikibaba. Iyo bitaba ibyo, ubugande buhanirwa n’amategeko, i Nyange hari Poste ya Polisi bakamufashe bakamukorera dosiye y’ubugande bakamugeza imbere y’ubutabera. Izo nzuyubaka mu butaka yatsindiwe ntazubaka umunsi umwe ngo zirare zuzuye. Mu magambo make izi nzego zariye rusway’uyu mugabo cyangwa se ntizizi ibyo zirimo. Turambiwe abantu batazi ibyo barimo.

Imiyoborere mibi irarambiranye yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka