Guverinoma yahagurukiye abahombya Leta n’abadashaka kurangiza imanza

Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi, ari kumwe n’abandi Baminisitiri; yatangarije Inteko Ishinga amategeko ku wa 06 Mata 2015, ko abantu bose bagira uruhare mu guhombya Leta ndetse n’abinangira mu kwishyura nyuma yo gutsindwa mu butabera bagiye gufatirwa ibihano bikomeye.

Ibi Minisitiri w’Intebe yabisobanuriye abagize Inteko ishinga amategeko, imitwe yombi, agaragaza ibyagezweho na Leta y’u Rwanda biri mu rwego rw’ubutabera, kuva mu mwaka wa 2010 ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yongeraga gutorerwa kuyobora igihugu.

Minisitiri w'Intebe arimo gusobanurira Inteko ibyagezweho mu rwego rw'ubutabera kuva mu mwaka wa 2010.
Minisitiri w’Intebe arimo gusobanurira Inteko ibyagezweho mu rwego rw’ubutabera kuva mu mwaka wa 2010.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko Leta yafatiye ingamba zikomeye imanza itsindwamo, n’abahesha b’inkiko batarangiza imanza cyangwa abatinda kuzirangiza (bigakekwa ko bariye ruswa), aho ngo abantu bose, baba aboroheje n’abakomeye, bahamwa n’ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta, basigaye bajyanwa mu butabera.

Yagize ati “Ntabyo gufata udufi duto gusa; nta fi n’imwe itinyitse, abantu baraza kurushaho gutinya kwigabiza umutungo wa Leta”.

Mu mwaka ushize wonyine ngo abantu 183 bahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, bo ndetse n’abandi bazajya bafatwa, ngo nibatihutira kwishyura Leta ikarinda kujya kubishakira, bazagerekaho n’ibyakoreshejwe mu kubageraho, kandi bagafungwa kugeza ku myaka ibiri.

Abadepite n'Abasenateri bakiriye bamwe mu bagize Guverinoma bayobowe na Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi.
Abadepite n’Abasenateri bakiriye bamwe mu bagize Guverinoma bayobowe na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye yashimangiye ko guteza Leta igihombo bigiye gusobanurwa birambuye, ku buryo ngo nta muntu uzitwaza ko atabizi.

Kuva mu mwaka wa 2010, inkiko ngo zakomeje kongera ubushobozi bwo guca imanza, aho muri 2010-2011 haciwe imanza hafi ibihumbi 70; 2011-2012 hacibwa imanza zirenga ibihumbi 70, muri 2012-2013 hacibwa imanza ibihumbi 82, muri 2013-2014 haciwe imanza zirenga ibihumbi 85, naho muri uyu mwaka 2014-2015 hamaze gucibwa imanza zirenga kure ibihumbi 32, bihwanye na 56%.

Guverinoma inagaragaza ko inteko z’abunzi n’inzu z’ubufasha mu by’amategeko (MAJ) byatumye imanza zijyanwa mu nkiko ziba nke, ku buryo ngo Leta itagihangayikishijwe cyane n’ibirarane by’imanza nyinshi zabaga mu nkiko.

Bamwe mu ba Ministiri bari kumwe na Ministiri w'Intebe.
Bamwe mu ba Ministiri bari kumwe na Ministiri w’Intebe.

Abagize Guverinoma kandi bishimiye uburyo u Rwanda rurushaho kugirirwa icyizere n’abenegihugu barwo ndetse n’amahanga, aho ibigo n’imiryango mpuzamahanga binyuranye birushyira mu myanya ya mbere ku isi mu kugira abaturage bishimye.

Minisitiri w’Intebe yitabye Inteko ari kumwe na Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, uw’Umutekano mu gihugu, Sheik Musa Fazil Harelimana ndetse n’ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dukomeze kwesa imihigo biciye mu butabera bityo twiyubakire igihugu

ndutiye yanditse ku itariki ya: 6-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka