Kamonyi: Imanza z’imitungo zisaga ibihumbi bibiri zararangijwe mu kwezi kw’imiyoborere

Mu byumweru bibiri abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Kamonyi bamaze bishyuza imitungo yasahuwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu manza zisaga ibihumbi bine zari zarananiranye kurangizwa izisaga ibihumbi 2 zararangijwe.

Iki gikorwa cyo kurangiza imanza z’imitungo yasahuwe muri Jenoside zaciwe n’inkiko gacaca, yari intego ubuyobozi bwari bwihaye mu kwezi kw’imiyoborere kwatangiye tariki 18/3/2015.

Habayeho guhuza abagombaga kwishyurwa n’ababishyura bakumvikana ku buryo babishyuramo, abatishoboye bagasaba imbabazi ariko urubanza rukarangizwa. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques ahamya ko guhuza abishyura imitungo n’abishyurwa byagaruye ubumwe n’ubwiyunge.

Atanga urugero rw’umusaza witwa Nepomscene wo mu Kagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga, wagombaga kwishyurwa miliyoni ebyiri n’abantu 92 wafashe icyemezo cyo kubababarira kuko yabonaga ntaho bakura ubwishyu. Abagombaga kumwishyura nabo ngo bahise bishyiraha hamwe bamugurira inka yo kumushimira.

Ukwezi kw’imiyoborere myiza kandi ngo kwabaye umwanya wo kunoza serivisi zihabwa abaturage hakurikijwe urutonde rw’ibikenerwa ngo serivisi itangwe. Aha niho abaturage bavuga ko rimwe na rimwe abayobozi b’inzego z’ibanze batabasobanurira ibyo babakorera.

Umuyobozi w’akarere asobanura ko gukemura ibibazo, gutanga serivisi nziza no gusobanurira abaturage ibibakorerwa bidakorwa mu kwezi kw’imiyoborere gusa, ahubwo ko bikwiye gukomeza no mu bindi bihe nk’uko n’ubusanzwe hariho gahunda yo gukemura ibibazo bita Governance Clinic ndetse na Gahunda y’inteko z’abaturage.

Nubwo hakozwe akazi gakomeye ko kurangiza imanza zirenga ibihumbi bibiri, haracyari izindi manza ibihumbi bibiri zitararangizwa, Ubuyobozi bukaba buzakomeza gushyira ingufu mu guhwitura abagomba kwishyura mu rwego rwo guha ubutabera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bamaze imyaka 21 batarasubizwa ibyabo.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka