Abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga ‘Chief Justices’ baturuka mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community ‘EAC’ ), bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi itatu (10-12) yiga ku bibazo bitandukanye biri mu Karere ndetse n’uburyo bwo kwegereza ubutabera abaturage hagamijwe ku bageza ku iterambere (...)
Amategeko avuga ko umwana atitangira ikirego ariko nanone bigaterwa n’imyaka afite. – Abana bakiri bato batarageza ku myaka cumi n’ine(14) ababyeyi cyangwa ababarera ni bo babatangira ikirego mugihe umwana yahohotewe kuko aribo babana nabo, gusa nanone muri iyi minsi harimo icyuho cy’uko ababarera ahanini bikomeje (...)
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, aratangaza ko ibiganiro byo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi bitanga icyizere cy’uko Abarundi bakoze Jenoside ku Mayaga bakurikiranwa.
Nsanzubukire Félicien uzwi ku izina rya Irakiza Fred wari General Major mu ngabo za CNLD yasabye urukiko ko yafatwa kimwe nk’abandi barwanyi bahoze mu mitwe itemewe agasubizwa mu buzima busanzwe aho gushyirwa mu nkiko.
Ntabanganyimana Joseph uregwa mu rubanza rumwe na Paul Rusesabagina yavuze ko yafashije abamwitabaje bashaka kugura ubwato ariko agahakana ibyo kuba yari azi ko buzakoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba.
Shabani Emmanuel, umwe mu baregwa mu rubanza rwa Rusesabagina Paul, avuga ko ibibazo byo gutandukana n’umugore no gukunda amafaranga byatumye yisanga mu byaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Umwarimu wigisha kuri Groupe Scolaire Byimana byemejwe n’urukiko rw’ibanze rwa Ruhango ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera gukekwaho icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi abinyujije mu biganiro yakoreye kuri YouTube.
Bizimana Cassien bita Passy yemereye Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021, ko yagize uruhare mu byaha bine ndetse abisabira imbabazi ariko ahakana kuba yari afite umugambi wo kubikora.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gicurasi 2021, mu iburanisha ku rubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa, Matakamba Jean Berchmas yemeye ibyaha bine aregwa anabisabira imbabazi.
Umwunganizi mu mategeko wa Nizeyimana Marc yasabye Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhanaguraho umukiriya we ibyaha birindwi mu icyenda aregwa.
Umuhanzi Icyishaka David (Alias Davis D) Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo gusambaya umwana utarageza imyaka y’ubukure, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 yitabye urukiko ariko umwunganizi we, Me. Esperance Mukamukiga, asaba ko bataburana kuko babonye dosiye batinze, bityo ko batiteguye.
Nizeyimana Marc uvuga ko yafashwe ari mu mutwe wa FLN ari Cornel, yasabye urukiko ko yaburanishwa n’inkiko za gisirikare cyangwa akajyanwa mu ngando agasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorwa ku bandi bacengezi.
Ku wa kane tariki ya 29 Mata 2021, yiregura ku byaha icyenda aregwa n’ubushinjacyaha, Nizeyimana Marc yemeye ibyaha bibiri ariko na byo ahakana ibikorwa byabyo.
Ubwo Ubushinjacyaha bwasozaga igikorwa cyo gushinja abagize uruhare mu bitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda bigahitana bamwe mu baturage ndetse bikangiza n’imitungo yabo, bwasoreje kuri Nsabimana Jean Damascene wakoraga akazi k’ubumotari.
Nsengimana Herman wasimbuye Nsabimana Callixte ku buvugizi bw’umutwe wa MRCD-FLN yemereye urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ko yabaye muri FLN ariko atari azi ko ari umutwe w’iterabwoba.
Ubushinjacyaha buvuga ko umugore witwa Mukandutiye Angelina ari we washishikarije abana b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure kujya mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN.
Munyenyezi Béatrice uherutse kwirukanwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021 yitabye bwa mbere Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, akaba agiye kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha birindwi bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibifitanye isano na yo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021, Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ni bwo rusoje kumva ibyaha ubushinjacyaha buregamo abantu icyenda ku bitero byakorewe Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.
Muri Nyakanga 1994 abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bahungiye mu cyahoze ari Zaire, Tanzania, Uburundi, u Bufaransa, u Bubirigi, Canada n’ahandi, aho bahungiye bagiye bakoresha amayeri yo kwiyoberanya ngo babashe gucika ubutabera mpuzamahanga, kugeza n’aho uwitwa Joseph Nzabirinda abaye umwunganizi mu Rukiko (...)
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mata 2021, ubushinjacyaha bwatangiye kurega abakoze ibitero by’iterabwoba mu Karere ka Rusizi, bunagaragaza ko intwaro zifashishwaga zavaga muri Congo zikabikwa mu murima w’umuturage mu Rwanda.
Séraphine Uwineza utuye i Shanga mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, yinubira kuba amaze amezi atatu ashaka icyangombwa cy’uko yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, ariko ntagihabwe.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Munyenyezi Beatrice ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato.
Ubushinjacyaha burarega uwari ushinzwe kohereza abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FLN, Nizeyimana Marc, ibyaha icyenda, byinshi muri byo akaba abihuriyeho na Paul Rusesabagina bari mu rubanza rumwe.
Bamwe mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bagiye bihisha mu bihugu bitandukanye, hari bamwe bahinduza amazina kugira ngo bashobore guhisha ibimenyetso, abandi bahinduye amasura kugira ngo batazamenyekana.
Ubushinjacyaha buvuga ko Paul Rusesabagina akwiye gukurikiranwaho ibyaha byakozwe n’umutwe wa MRCD-FLN nka gatozi, kuko ari we wari umuyobozi wawo akaba n’umuterankunga.
Perezida Kagame yagize Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, François Régis Rukundakuvuga, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire na Clotilde Mukamurera Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.
Mu rwego rwo kugabanya ubucucike buri muri za gereza, Ubucamanza bw’u Rwanda bwamaze gutunganya amadosiye 917 ku byaha byakozwe n’abakiri bato, ndetse butanga n’amatariki bagomba kwitabira inkiko.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Munyenyezi Beatrice woherejwe mu Rwanda tariki ya 15 Mata 2021 akuwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 10 yari yarakatiwe n’urukiko rwasanze yarabeshye ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urubanza ku rupfu rwa Thomas Sankara ufatwa nk’uwaharaniye iterambere rya Afurika, rwoherejwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Ouagadougou tariki ya 13 Mata 2021.
Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bindi bifitanye isano na yo ni ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira ko habaho imitekerereze n’imyumvire yakongera gutuma u Rwanda runyura mu bihe rwanyuzemo ubwo mu mwaka wa 1994 habaga Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana miliyoni isaga.