Uwari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze na bagenzi be bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste, ndetse nyuma baregwa n’icyaha cya ruswa, barekuwe n’urukiko nyuma y’uko igihano bakatiwe kiri munsi y’igihe bamaze muri gereza.
Umuforomo wo mu Kigo Nderabuzima cya Rutare mu Karere ka Gicumbi witwa Nshimiyimana Alphonse, ari mu maboko ya RIB yo muri ako karere, akurikiranweho gukuramo inda y’umwana w’imyaka 16 wasambanyijwe n’umucuruzi wo muri ako gace, icyo gikorwa akaba yaragikoze yishyuwe amafaranga 40,000Frw.
Umwaka wa 2020 usize hari Abanyarwanda bakomeye bafashwe barafungwa bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo ibya Jenoside, iterabwoba no kurwanya Igihugu. Mu bandi bafunzwe harimo abari abayobozi bakomeye ariko bisanga muri kasho cyangwa muri gereza.
Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, iherutse gutora umushinga w’itegeko Ngenga rigenga ubwenegihugu Nyarwanda rizasimbura iryari risanzwe rikoreshwa kuva muri 2008. Iri tegeko ryitezweho impinduka nyinshi harimo korohereza abafite ubumenyi cyangwa impano byihariye ndetse n’abafite ishoramari n’ibikorwa binini (...)
Urukiko rw’ubujurire i Kigali rwanzuye ko Pasiteri Jean Uwinkindi akomeza gufungwa burundu nk’uko byari byemejwe n’Urukiko Rukuru muri 2015, rushingiye ku byaha bya Jenoside byamuhamye icyo gihe agakatirwa.
Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukuboza 2020, Pasiteri Jean Uwinkindi ari mu rukiko rw’ubujurire, aho ategereje ko urukiko rumusomera umwanzuro ku bujurire yatanze ku gihano cyo gufungwa burundu yakatiwe tariki 30 Ukuboza 2015 kubera ibyaha bya Jenoside aregwa.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 18 Ukuboza 2020 bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu umuntu utatangajwe amazina ariko bivugwa ko ari umusore w’imyaka 19 y’amavuko kubera icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya abana b’abahungu 17 mu bihe bitandukanye abashukishije ibikinisho yakoraga.
Amategeko avuga ko icyaha ari igikorwa kibujijwe n’itegeko cyangwa kwanga gukora igitegetswe ku buryo bihungabanya umutekano mu bantu kandi hari itegeko ribiteganyiriza igihano. Nta gihano gishobora gutangwa hatari itegeko, nta kurikiranacyaha ndetse no kurangiza igifungo cyatanzwe mu gihe cy’ubusaze bw’icyaha cyangwa (...)
Mu Rwanda mu ngingo ya 49 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rya 2018, itegeko riteganya ko umucamanza agena igihano ku cyaha cyakozwe hashingiwe ku buremere bwacyo, ingaruka cyateje, icyateye icyaha n’ibindi. Iyo bigeze mu gihe cy’ikatira (sentencing) ni ho dushobora kubona igihano cyagabanutse cyangwa kiyongereye (...)
Natacha Polony, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyitwa ‘Marianne’ yoherejwe kuburanishwa ku rukiko mpanabyaha rw’i Paris.
Leta y’u Rwanda yasubije Umudepite wo mu Nteko ya Leta zunze ubumwe za Amerika Carollyn B. Maloney, wari uherutse kwandikira Perezida wa Repubulika Paul Kagame asaba ko yafungura Paul Rusesabagina akongera akoherezwa muri Amerika.
Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe muri Leta yiyise iy’Abatabazi ubwo yatabwaga muri yombi uwahakanaga ibyaha byose yatunguye abantu imbere y’urukiko yiyemerera ibyaha byose yashinjwaga aza no gukatirwa igifungo cya burundu.
Irage ni igikorwa mbonezamategeko, kigirwa n’umwe mu bo kireba. Gishobora guseswa kandi kigakorwa muri bumwe mu buryo buteganywa n’itegeko, aho umuntu agena amerekezo y’ibintu bye igihe azaba atakiriho. Uraga afite uburenganzira bwo gutanga indagano ku muntu ashaka yaba uwo bafitanye isano cyangwa uwo batayifitanye.
Urukiko rwo muri Senegal rwakatiye abagabo batatu igifungo cy’imyaka ibiri bazira kohereza abana babo kuba abimukira muri Esipanye, umwe akagwa mu rugendo atagezeyo.
Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.
Ubushinjacyaha mu rubanza rwa Nsabinama Callixte na Herman Nsengimana bari abavugizi b’umutwe wa FLN, bwasabye ko dosiye y’aba bombi yahuzwa n’iya Paul Rusesabagina, ndetse n’abandi bantu 17.
Inkiko eshanu zo mu Mujyi wa Kigali, zigiye gutangira kugerageza uburyo bushya Leta y’u Rwanda yashyizeho bwo gusimbuza igifungo ibindi bihano ku bafungwa bahamwe n’ibyaha nk’uko bitangazwa n’urwego rw’Ubutabera.
Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, avuga ko abunzi bose bo mu Rwanda bamaze guhabwa inyoroshyangendo (amagare) bemerewe na Perezida wa Repubulika.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, ku wa 20 Ugushyingo 2020, yatangaje ko itegeko rigena ko abunzi bacyuye igihe bakomeza kuba bakora risohoka muri iki cyumweru kigiye gutangira.
Polisi yo muri Suwede ku wa kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020 yataye muri yombi Jean Paul Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Butare.
Kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020, Urukiko rwa Gisirikare (Military Court) i Kanombe ruraburanisha mu mizi urubanza ruregwamo Maj (Rtd) Mudathiru na bagenzi be bagera kuri 30, baregwa gukorana n’umutwe w’abagizi ba nabi (P5) ubarizwa mu biyaga bigari.
Urukiko Rukuru rwa Nyanza, ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020, rwemeje kwanga ubujurire bwa Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Cassien Kayihura, bahamijwe icyaha cya Jenoside bagakatirwa igihano cyo gufungwa burundu.
Ubushinjacyaha Bukuru bwaregeye mu mizi Urukiko Rukuru, dosiye iregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bantu 18 bari mu mutwe MRCD-FLN, bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gutwikira abantu.
Mu rukiko uregwa n’urega baba bafite uburenganzira bwo kugaragara mu rukiko mu iburanisha ku kirego cyatanzwe. Uregwa ahabwa ubutumire buba bukubiyemo icyaha gikurikiranywe, itegeko rigihana n’urukiko rwaregewe, ahantu, umunsi n’isaha by’iburanisha.
Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse urubanza rwa Bernard Munyagishari uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitewe n’uko ataje mu rukiko aho umwunganizi we yari ari, kubera kwirinda Covid-19.
Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2020, Urukiko rurumva ubujurire bwa Bernard Munyagishari wakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Rukuru mu mwaka wa 2017, kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’uko byari byitezwe, kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, Félicien Kabuga ushinjwa ibyaha bya Jenoside no gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko i La Haye mu Buholandi.
Kabuga Felicien, ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aritaba Urukiko rw’i Lahaye mu Buholandi ku nshuro ya mbere, nyuma y’uko agejejwe muri gereza y’urwo rukiko.
Paul Rusesabagina uregwa gushinga no gutera inkunga umutwe wa FLN wigambye ibitero byahitanye abaturage i Nyamagabe na Nyaruguru muri 2018, ntabwo yaburanye ku bijyanye n’igifungo cy’agateganyo yari yongerewe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu kwezi gushize.
Paul Rusesabagina uregwa ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba, yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko urubanza rwe rwakwimurirwa mu cyumweru gitaha, kubera impamvu z’uko abunganizi babiri bamwunganira bavuye mu rubanza.