Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko igihe cy’ibazwa imbere y’ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacayaha, ari uburenganzira bw’uregwa gushakirwa umwunganira mu mategeko.
N’ubwo byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 18 Mutarama 2022 urubanza rwa Béatrice Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ruburanishwa mu mizi, si ko byagenze kuko abamwunganira bifuje ko hazabanza kubaho iburanishwa ry’ibanze, hanyuma bikemerwa n’urukiko rwisumbuye rwa Huye rwaruburanishije mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko urubanza rw’ubujurire ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be rutangira kuburanishwa adahari kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022. Bararegwa kurema no kuba mu mutwe ushinjwa iterabwoba wa FLN.
Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’urwego rw’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), Nabahire Anastase, avuga ko ibibazo biri mu buryo bwo gutanga ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga buzwi nka IECMS ari byinshi, agashimangira ko ahanini biterwa n’uko ikoranabuhanga ari rishya muri rusange.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko guhera mu mwaka wa 2018 kugera muri 2021 dosiye z’abakekwaho ibyaha zohererejwe Ubushinjacyaha zisaga 60% bakurikiranywe badafunzwe.
Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, ku wa 11 Mutarama 2022 bwashyikirijwe dosiye y’umusore wasambanyije ku gahato nyina akanamukubita.
Urubanza rw’ubujurire rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe ibyaha byo kurema, gufasha no kwinjira mu mutwe wa FLN ushinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda, rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022.
Imiryango ibiri y’abapfakazi batuye mu Kagari ka Vuganyana, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero igiye kwishyura miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma y’uko yari yatsindiye miliyoni 36Frw, ariko bikaza kugaragara ko bareze umuntu utari we.
Nyuma y’uko Kalimpinya Queen agaragaje ko ahangayikishijwe n’umuntu wamwiyitiriye ku rubuga rwa Twitter mu buryo buhabanye n’imyemerere ye, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwinjiye mu kirego cye.
Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga (IRMCT) rurasaba Leta ya Niger kuba ihagaritse icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda yari yakiriye barekuwe n’urwo rwego.
Urukiko rwo muri Suwede rwanzuye ko rusanga nta mpamvu yabuza ko Umunyarwanda Micomyiza Jean Paul ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wafatiwe muri icyo gihugu mu mwaka ushize wa 2020, yakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare burasabira abarwanyi 37 bo mu mitwe ya P5 na RUD-Urunana(barimo Abarundi bane), igifungo cya burundu nyuma yo kubashinja kugaba ibitero ku Rwanda(mu Kinigi) mu kwezi k’Ukwakira 2019.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuriye Urwego rw’Umuvunyi icyo burimo gukora kuri ruswa ivugwa mu myubakire no mu itangwa ry’ibyangombwa by’ubutaka.
Urukiko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) tariki ya 6 Ukuboza 2021 rwemeye ko Vital Kamerhe wahoze ayobora ibiro bya Perezida Félix Antoine Tshisekedi arekurwa by’agateganyo.
Umugore wo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, Akagari ka Kajevuba, yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo, akaba ashinjwa icyaha cyo kugambanira umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko agasambanywa.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Dr Faustin Nteziryayo, yatangije icyumweru cyo guhuza inzego zitandukanye zishinzwe ubutabera kugira ngo zishakire umuti ikibazo cya ruswa, aho avuga ko ishobora kubangamira ishoramari mu Rwanda.
Sergent Lubega Ibrahim yahoze mu ngabo z’u Rwanda, icyo gihe zitwaga APR. Ni umunya-Uganda wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda ubwo habagaho gusezerera abanyamahanga.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare (rukorera i Kanombe) rwagabanyirije ibihano abasirikare babiri(Pte Nishimwe Fidèle na Pte Ndayishimiye Patrick) bashinjwaga gusambanya abantu ku gahato muri Kangondo(Bannyahe) kuko icyo cyaha cyabahanaguweho.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Uwamungu Theophile, umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi (Greffier) yafunzwe akurikiranyweho ibyaha byo kwaka ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no kwiyitirira urwego rw’umwuga.
Abayobozi b’inzego zishinzwe Ubutabera n’Ubucamanza mu Rwanda hamwe n’Imiryango mpuzamahanga yafashije Leta gutanga ubutabera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeje kumvisha amahanga ko agomba gufatira ingamba abakekwaho Jenoside bacyidegembya.
Uwitwa Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan ufite umuyoboro (channel) wa YouTube witwa Ishema TV, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.
Abunganira abantu mu mategeko (lawyers) bo mu Rwanda no mu Burundi ntibemerewe gukorera muri Kenya kugeza ubwo abavoka ba Kenya na bo bazemererwa gukorera umwuga wabo muri ibi bihugu byombi.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umugabo wasambanyije umwana we akamutera inda.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukorera i Ngoma bwashyikirije urukiko umugabo n’abahungu be bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi. Ku itariki ya 15 Ukwakira 2021 ahagana saa yine n’igice z’amanywa nibwo hamenyekanye amakuru ku bwicanyi bwakorewe abana babiri bavukana.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, tariki 03 Ugushyingo 2021 rwagiriye urugendo i Save mu Karere ka Gisagara rutangira kuburanisha urubanza Ubushinjacyaha buregamo umusaza w’imyaka 101 ukekwaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abasesengura ibijyanye n’uburenganzira n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo barasaba inzego zibishinzwe kudatakaza umwanya baganiriza abakekwaho kwitwaza gutanga ibitekerezo bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umusore ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, ku wa 20 Ukwakira 2021 Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu, akaba yaraburaniye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.
Harerimana Enock ukomoka mu Kagari ka Bihembe, Umurenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango Intara y’Amajyepfo, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kayonza mu Karere ka Kayonza, nyuma y’amakuru yamenyekanye ko yakatiwe n’inkiko Gacaca igifungo cya burundu y’umwihariko, kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe (...)
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuva gahunda y’Umudugudu utarangwamo icyaha yatangira, mu kwezi kumwe hafashwe abagabo 398 bakekwaho gusambanya abangavu.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwasubitse isomwa ry’urubanza ruregwamo abantu 36 bari abarwanyi b’imitwe ya P5 na RUD-Urunana, kugira ngo rubanze kumva mugenzi wabo uheruka gufatirwa muri Uganda witwa Mbarushimana Aimé Ernest.