Mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu 2018 no mu iteka rya Minisitiri w’Ubuzima rya 2019, gukuramo inda ntibyemewe, gusa harimo ingingo iteganya ukutaryozwa mu mategeko icyaha cyo gukuramo inda.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko umucuruzi Alfred Nkubili azakomeza gufungwa, mu gihe urubanza aregwamo uburiganya no kunyereza umutungo rwagombaga kuburanishwa ku tariki 5 Ugushyingo rwimuriwe ku itariki 27 Ugushyingo 2020.
Kuzungura ni uguhabwa uburenganzira n’inshingano ku mutungo n’imyenda by’uwapfuye. Guhera ku munsi izungura ryatangiriyeho, umuzungura, yaba uzungura ku bw’irage cyangwa ku bw’itegeko yitwa umuzungura iyo abyemeye.
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwangiye Urayeneza Gerard wari umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango kuburanishirizwa aho akekwa ko yakoreye icyaha, kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yavuze ko gutabwa muri yombi kwa Mugenzi ari inkuru nziza kuko byereka abakoze Jenoside ko badashobora gucika ubutabera nk’uko babyibwiraga.
Amakuru aturuka mu Buholandi aravuga ko Polisi y’iki gihugu yataye muri yombi Umunyarwanda ariko utavugwa amazina, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyarwanda Félicien Kabuga ushinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yavanywe mu Bufaransa ajya gufugirwa muri Gereza y’Urukiko ruzamuburanisha i La Haye mu Buholandi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe amahame y’imyitwarire mu bacungagereza, CSP Thérèse Kubwimana, avuga ko hari abagororwa babarirwa mu bihumbi 18 hakenewe ko binjizwa muri gahunda yo kwegera abo bahemukiye bakabasaba imbabazi, kuko byagaragaye ko bivura abahemutse n’abahemukiwe.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Paul Rusesabagina uregwa kurema no gutera inkunga umutwe wa MRCD-FLN akomeza gufungwa by’agateganyo indi minsi 30.
Urukiko Rukuru rw’i Nyanza ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020 ntirwaburanishije urubanza rw’ubujurire rwa Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien, bari barakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye igifungo cya burundu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cya muri Jenoside.
Hari igihe wumva umuntu ukurikiranyweho icyaha ngo yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo, hanyuma yashira wari witeze ko arekurwa, aho kugira ngo bibe, ikongera ikongerwa. Ese biba byagenze gute? Ese kuyongera hari ingingo z’amategeko biba binyuranyije na zo? Ni byo iyi nkuru isobanura, kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa (...)
Paul Rusesabagina ushinjwa gushinga no gutera inkunga umutwe uregwa iterabwoba MRCD-FLN yasubiye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuburana ibijyanye no kongera iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo.
Paul Rusesabagina uregwa kurema no gutera inkunga umutwe wa MRCD-FLN yasubiye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020.
Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gufungwa imyaka 10 no gutanga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10 y’ihazabu.
Inzego z’ubutabera zivuga ko hagiye gukoreshwa ibikomo by’ikoranabuhanga (bracelet électronique) ku bakurikiranyweho ibyaha cyangwa kuri bamwe mu bahawe ibihano aho kubafunga, hagamijwe kugabanya ubucucike mu magereza.
Amakuru aturuka mu Bufaransa aravuga ko ubutabera mpuzamahanga bufite akazi katoroshye ko kwemeza niba Félicien Kabuga ufungiye mu Bufaransa ashinjwa Jenoside, yakoherezwa kuburanira Arusha muri Tanzania cyangwa se akabanza guca i La Haye mu Buholandi gusuzumwa n’abaganga.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanze ko Caleb Rwamuganza wari Umunyamabanga Uhoraho muri MINECOFIN n’abandi baregwa hamwe bahoze ari abayobozi, baburana bari hanze ya gereza.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yatangaje ko hari abarwanyi 16 ba FLN barimo abayobozi bakuru bafunzwe, bakekwaho kugira uruhare mu bitero byabaye mu majyepfo y’u Rwanda muri 2018.
Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda yafashe icyemezo cyo kohereza Kabuga Félicien uregwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuburanira i La Haye mu Buhorandi aho kuburanira i Arusha muri Tanzaniya.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye yatangaje ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rwahujwe n’urw’abavugizi b’umutwe wa FLN, ari bo Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana.
Abanyarwanda batatu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, batawe muri yombi ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w’iki cyumweru i Buruseli no muri Hainaut mu Bubiligi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020 nibwo Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye ruri i Arusha muri Tanzaniya rwashyizeho abacamanza batatu kugira ngo baburanishe urubanza rwa Kabuga Félicien ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Kuri iki gicamunsi tariki 02 Ukwakira 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamenyesheje Paul Rusesabagina ko hari impamvu ikomeye ituma akekwaho kurema umutwe w’iterabwoba, hamwe n’ubufatanyacyaha mu kwica, gutwikira no gusahura abaturage b’i Nyaruguru na Nyamagabe muri 2018-2019.
Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, rwemeje ko urubanza rwa Nsabinama Callixte n’urwa Herman Nsengimana bombi bari abavugizi b’umutwe witwara gisirikare wa FLN zihurizwa hamwe.
Urukiko Rusesa imanza rwa Paris rwategetse ko Kabuga Félicien yohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (IRMCT) rukaba ari rwo rumuburanisha.
Paul Rusesabagina uregwa gufatanya na FLN mu byaha by’iterabwoba, kwica, gutwikira abaturage no kubasahura hakoreshejwe intwaro i Nyamagabe na Nyaruguru, yabwiye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atategekaga uwo mutwe wa FLN.
Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igihano cya burundu kuri Leon Mugesera nyuma yo gusuzuma ubujurire bwe rugasanga nta shingiro bufite.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko impamvu y’ubujurire bwa Rusesabagina mu Rukiko Rwisumbuye ku ifungwa rye nta shingiro ifite, bitewe n’uko FLN yagabye ibitero i Nyamagabe na Nyaruguru muri 2018 ari we ngo wayitegekaga abinyujije kuri Nsabimana Callixte.
Paul Rusesabagina uregwa gufatanya na FLN mu byaha by’iterabwoba, kwica, gutwikira abaturage no kubasahura hakoreshejwe intwaro i Nyamagabe na Nyaruguru, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atategekaga uwo mutwe wa FLN.
Urwego rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, rwanze ubusabe bwa Laurent Semanza wahamijwe ibyaha bya Jenoside ubu akaba arimo kurangiriza igihano muri Benin, wasabye gufungurwa kandi atararangiza igihano.