Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Musanze bwashyikirijwe dosiye iregwamo abantu batanu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi cyakorewe umusore w’imyaka 21 .
Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rwategetse ko Nsengiyumva François wamenyekanye ku izina rya ‘Igisupusupu’ arekurwa akaburana ari hanze.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugabo ukekwaho kwica umwana we w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko amuhoye ko yatinze gutaha.
Urukiko rw’ibanze rwa Gatumba rwafunze abanyeshuri batandatu bigaga ku kigo cya ESECOM Rucano, mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo mu rubanza baburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba tariki 11 Kanama 2021 rwafunze by’agateganyo iminsi 30 umugabo utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rwamiko, Akagari ka Cyuru, ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 9 baturanye.
Kuri uyu wa Kane tariki 12 Kanama 2021, Venant Rutunga woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’u Buholandi yagejejwe mu rukiko, aho yatangiye kuburana ku byaha aregwa bijyanye n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abagore bane mu bagore umunani bakekwagaho gusagarira umucamanza, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe rwabakatiye igufungo cy’umwaka umwe nyuma yo kubahamya icyaha cyo guhohotera umucamanza.
Urukiko rwisumbuye rwa Huye, mu cyumweru gishize rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Mukabalisa Antoinette icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kwihekura, yakoreye umwana yari amaze kubyara, rumuhamya icyaha maze rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Kanama 2021, urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwarekuye Kalisa Sam na mugenzi we bakekwaho gukubita umunyamakuru wa Flash. Kalisa Sam, Umukuru w’Umudugudu wa Rubona, Akagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi na Mutsinzi Steven bafashwe ku wa 19 Nyakanga 2021 bakekwaho gukubita (...)
Bikunze kubaho abantu bakumva ngo Perezida wa Repubulika yatanze imbabazi ku mubare runaka w’abagororwa. Abaheruka guhabwa imbabazi vuba aha ni abagore 10 bari barahamijwe icyaha cyo gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko.
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Ngoma, ku wa 28 Nyakanga 2021 bwaregeye mu mizi dosiye iregwamo umugabo ukekwaho gusambanya umwana we.
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye, ku itariki ya 27 Nyakanga 2021 bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umugabo w’imyaka 59 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14 abereye sekuru ubana n’ubumuga bwo kutavuga neza.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi abagore icumi bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha bakoze cyo gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki ya 27 Nyakanga 2021, rwafunze Umuyobozi muri HIGH SEC CO.LTD ushizwe abasekirite barinda ibitaro bya Gisenyi n’ ishuri rya E.S Gisenyi witwa Habimana Emmanuel w’imyaka 35 y’amavuko.
Kalisa Sam, Umukuru w’Umudugudu wa Rubona Akagari ka Rwisirabo Umurenge wa Karangazi n’umuturage witwa Mutsinzi Steven, basabye urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare kuburana bari hanze mu rubanza bakurikiranyweho gukubita umunyamakuru w’igitangazamakuru cyitwa Flash.
Ubutabera bw’u Buholandi bwohereje mu Rwanda Umunyarwanda witwa Rutunga Venant ukekwaho kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi basaga 1000 bari bahungiye mu kigo cy’ubushakashatsi cya ISAR Rubona mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.
Mukandutiye Angelina, umugore rukumbi uregwa mu rubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa, yasabye kugabanyirizwa ibihano kubera ko ashaje cyangwa akababarirwa nawe akamenya ko ubutabera bw’u Rwanda butanga imbabazi.
Umwana wavutse mu mwaka wa 2004 (bivuze ko afite imyaka 17) wari ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, ndetse n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umwana, yahamwe n’ibyo byaha tariki 21/07/2021 akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.
Ndagijimana Jean Chretien, umuhungu wa Gen Irategeka Wilson, avuga ko yavukiye mu mitwe y’iterabwoba ayikuriramo bityo ko nta yandi mahitamo yari afite kuko ise yari mu bayobozi bakuru bayo.
Bizimana Cassien wayoboye ibitero byagabwe mu karere ka Rusizi yasabye imbabazi ku byaha bitandatu aregwa yifashishije ivangiri ya Luka umutwe 15:11-22 ndetse yizeza ko asubiye mu muryango nyarwanda yakoresha imbaraga mu gushyira Politiki ya Leta ku kigero kirenze icyo yakenerwaho.
Umwe mu baregwa mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be by’umwihariko abagabye ibitero byakomerekeyemo abantu mu Karere ka Rusizi, Nikuzwe Simeon, yiyamye umwunganizi we mu mategeko kuko ngo yamushishikarije kwemera icyaha atakoze, ahitamo gukomeza urubanza nta mwunganizi.
Mu mategeko bijya bibaho ko ukekwaho icyaha akatirwa ifungwa cyangwa ifungurwa by’agateganyo mbere y’uko urubanza rujya mu iburanisha mu mizi. Nk’uko benshi babidusabye, muri iyi nkuru turagaruka ku gikorwa cy’ifunga n’ifungura by’agateganyo.
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku itariki ya 09 Nyakanga 2021 rwahamije icyaha umugabo wasambanyije ku gahato umugore amutegeye mu nzira, rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ingana na Miliyoni ebyiri (2.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahanishije umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Olivier, igifungo cy’umwaka umwe usubitse nyuma y’uko we na bagenzi be barindwi bahamijwe icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Urubanza rw’uwahoze ari umwarimu w’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, Aimable Karasira rwongeye gusubikwa nyuma y’uko we n’umwunganira babwiye urukiko ko bagitegereje inyandiko ya muganga yemeza cyangwa ihakana niba adafite uburwayi bwo mu mutwe.
Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yashyizeho amabwiriza mashya arebana n’imikorere y’inkiko hagamijwe kubahiriza ingamba nshva zo gukumira icvorezo cva Covid 19, ayo mabwiriza agatangira kubahirizwa kuva ku ya 1 Nyakanga 2021.
Muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) hari amazina atandukanye agaragara ku rutonde rw’abakozi ba Leta batemerewe gukora akazi mu butegetsi bwa Leta (Blacklist) keretse hashize igihe runaka amategeko ateganya bitewe n’uko birukanywe mu kazi ka Leta.
Ubushinjacyaha bukurikiranye umusore ukekwaho kwicira mu nzu umumotari akamutwara moto. Ku wa 7 Kamena 2021, Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, busabira ifungwa ry’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza uwo musore ukekwaho kwicira mu nzu umumotari akamutwara moto .
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda yaburanishwa mu muhezo. Idamange yarabyanze avuga ko iki cyemezo kitaba cyubahirije uburenganzira bwe nk’umuburanyi mu rubanza.
Uwahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FLN, Nsabimana Callixte wiyise Sankara, yongeye gutakambira urukiko, Umukuru w’igihugu, abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN n’umuryango nyarwanda, ngo ahabwe imbabazi ku byaha yakoze akizeza guhinduka.