Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwiyemeje gutanga Miliyoni 30 z’Amadolari ya Amerika yo gufasha abagezweho n’ingaruka z’ibyaha byahamye Umunyekongo Bosco Ntaganda. Abagizweho ingaruka n’ibyaha byahamye uwo Ntaganda wahoze ayobora inyeshyamba, harimo abana bashyizwe mu gisirikare (child soldiers), abafashwe ku ngufu (...)
Umuvugabutumwa Niyomwungere Constantin yahishuye uko yamenyanye na Paul Rusesabagina n’uko yacuze umugambi watumye afatirwa i Kigali n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021 nibwo hari hategerejwe kumvwa inzitizi zitangwa na Paul Rusesabagina zituma adashobora kuburana mu mizi. Ni urubanza ruri kuburanishwa n’urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza.
Umuvugabutumwa Niyomwungere Constantin yavuze ko kuzana Rusesabagina Paul mu Rwanda yabitewe n’agahinda yatewe n’intimba y’abana b’impfubyi ndetse n’abapfakazi kubera ingaruka z’ibitero by’umutwe w’iterabwoba Rusesabagina yayoboraga.
Nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwanze gukuraho icyemezo gifunga Paul Rusesabagina kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, we yakomeje avuga ko yashimuswe akazanwa mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.
Urukiko Rukuru ruburanisha urubanza rwa Rusesabagina Paul n’abo bareganwa, ku wa Mbere tariki ya 01 Werurwe 2021 rwasuye gereza ya Mageragere aho afungiye rumusabira kongererwa amasaha yo gutegura urubanza rwe ndetse agahabwa na mudasobwa.
Urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe rwakomeje kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, Rusesabagina akaba yasabye guhabwa igihe cyo kwitegura kuburana.
Idamange Iryamugwiza Yvonne yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, kuri uyu wa Kane tariki 4 Werurwe 2021, aho ari kuburana ku byaha bitandatu ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.
Umuryango wita ku isanamitima n’iremamiryango (Association Modeste et Innocent - AMI) mu Ntara y’Amajyepfo uratangaza ko abagororwa babarirwa mu gihumbi na magana atanu (1500) bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri gereza za Nyamagabe na Huye bari gutegurwa gusubira mu buzima busanzwe mbere ya 2022.
Paul Rusesabagina umaze amezi arenga atanu abwira inkiko ko atari Umunyarwanda kuko ngo yahunze igihugu muri 1996 agatanga n’ibimuranga by’u Rwanda agafata iby’u Bubiligi, arimo kuvuguruzwa n’inyandiko zasohotse mu bitangazamakuru.
Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa n’abandi bantu babiri bakoranaga nawe bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu – harimo ibiri yasubitswe – nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku wa Kane tariki ya 25 Gashyantare 2021 rwasubitse urubanza ruregwamo abantu bane icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST) yamaganye amakuru yatangajwe na televiziyo y’Abarabu (Al Jazeera) ajyanye n’ikiganiro Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yagiranye n’abajyanama be ku ifatwa rya Paul Rusesabagina.
Babiri mu bareganwa na Paul Rusesabagina basabye Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ko barekurwa by’agateganyo kubera ko biyemerera icyaha.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwanzuye ko ruzasubukurwa urubanza rwa Paul Rusesabagina ku wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021.
Paul Rusesabagina n’abamwunganira barasaba urukiko igihe cyo gutegura urubanza kuko ngo hari inzitizi ikomeye batari bateguye kuko batari baramenya umwanzuro w’Urukiko ku iburabubasha.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Gashyantare 2021, Urukiko rukuru rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Paul Rusesabagina, wari waravuze ko nta Rukiko rwo mu Rwanda rwamuburanisha kuko ngo atari Umunyarwanda.
Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha birimo n’icy’iterabwoba , Callixte Nsabimana, Herman Nsengimana n’abandi cumi n’umunani bareganwa, bose bakaba bahujwe n’impuzamashyaka MRCD (Rwanda Movement for Democratic Change)ndetse n’umutwe wa gisirikare urishamikiyeho (National Liberation Front ‘FLN’), (...)
Ni urubanza rwatangiye saa tatu za mu gitondo zo kuri uyu wa 17 Gashyantare 2021 abaregwa bari mu cyumba cy’urukiko rw’Ikirenga, hamwe n’inteko y’urugereko rw’Urukiko rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka.
Uwari umuvugizi wa FLN, Nsabimana Callixte (Sankara) yavuze ko yatewe isoni n’amagambo ya Paul Rusesabagina bakoranaga wayoboraga impuzamashyaka MRCD wihakanye Ubunyarwanda.
Nyuma yo kugaragaza inzitizi mu mwirondoro ko Rusesabagina uvuga ko atari Umunyarwanda ahubwo ko ari Umubiligi ukwiye gukurikiranwa n’Inkiko zo mu Bubiligi, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rusesabagina yigiza nkana.
Paul Rusesabagina wayoboye impuzamashyaka MRCD irwanya u Rwanda ifite umutwe witwa FLN, yatangiye kuburana kuri uyu wa gatatu mu rubanza rumwe na bamwe mu bari abarwanyi 17 b’uwo mutwe, abari abavugizi ba FLN babiri, abaturage 84 baregera indishyi bahagarariwe n’abanyamategeko batatu, ndetse n’itsinda ry’abashinjacyaha batatu.
Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha birimo no gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda n’ibyaha by’ubwicanyi, ubwo yari umuyobozi w’impuzamashyaka (MLCD) yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda, ashimangira ko ari Umubiligi.
Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwamaze guhuzwa n’urwa Callixte Nsabimana, Herman Nsengimana n’abandi barwanyi 17 bahoze mu mutwe wa MRCD-FLN, rukaba rutangira kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021.
Muri serivisi za Leta zitangirwa ku rubuga Irembo harimo n’icyemezo cy’uko umuntu ariho, kabone n’ubwo umusaba icyo cyemezo aba amubona ko ariho, kabone n’iyo baba babana mu nzu imwe.
Umwana w’imyaka 16 yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icy’ubwicanyi.
Tariki 22 Mutarama 2021 nibwo urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Niringiyimana Eugene, Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda biherereye mu Karere ka Rutsiro.
Urubanza rwa Rusesabagina wari umuyobozi w’impuzamashyaka ya MRCD n’abo bareganwa barimo Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana babaye abavugizi b’umutwe wa FLN na bagenzi babo bareganwa uko ari 18 rwimuriwe mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ikirenga.
Kugira umubyeyi ni uburenganzira umwana wese yemererwa n’amategeko. Birashoboka ariko ko ubwo burenganzira umwana ashobora kububura bitewe n’uko yavutse ku babyeyi batashyingiranywe cyangwa batazwi, bityo akisunga ubutabera ashaka kwemerwa nk’umwana wabo binyujijwe mu rukiko.
Abo mu muryango wa Sinzatuma Theogene na Mukarwema Patricia bavuga ko bamaze imyaka 20 birukanywe mu butaka bwabo n’uwitwa Uzabumwana Laurent ubakangisha kubatema, bakohereza n’abakozi guhinga imirima akabirukana.