Nsabimana Callixte wiyise Sankara, umwe mu baregwa mu rubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be, avuga ko atiyumvisha ukuntu we na Rusesabagina ari bo baregwa kurema umutwe w’iterabwoba wa FLN kandi barawusanzeho.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ivuga ko Ikoranabuhanga ririmo gukoreshwa mu guteza cyamunara rigiye gutuma abagurishirizwa imitungo batumva ko barenganye. Mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize wa 2020, MINIJUST hamwe n’Urwego rushinzwe Iterambere(RDB) byatangaje amategeko mashya agenga uburyo cyamunara zizajya zikorwa (...)
Kayitesi Alice wakomerekeye mu bitero by’umutwe w’iterabwoba wa FLN, avuga ko azashira ihungabana ndetse agakira n’ibikomere ari uko ahuye n’ababimuteye.
Kuri uyu Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021, Ubushinjacyaha bwasabiye ibihano abantu bane bagabye ibitero mu Karere ka Rusizi bigakomerekeramo abantu bikangiza n’imitungo yabo.
Uwayoboye abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba MRCD-FLN mu nzira ibageza ku butaka bw’u Rwanda, witwa Shabani Emmanuel, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 25.
Bizimana Cassien bita Passy wayoboye ibitero byagabwe mu Karere ka Rusizi, ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 kubera ibikorwa by’iterabwoba aregwa.
Imbere y’amategeko ahana y’u Rwanda no mu mategeko mpuzamahanga, icyaha ni igikorwa kibujijwe n’itegeko cyangwa kwanga gukora igitegetswe ku buryo bihungabanya umutekano mu bantu kandi hari itegeko ribiteganyiriza igihano, amategeko agira n’ihama rigira riti nta cyaha nta gihano, nyamara ariko nubwo amategeko ahana icyaha (...)
Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ubushinjacyaha bwasabiye Nizeyimana Marc igihano cy’igifungo cya burundu kubera ibyaha akurikiranyweho bijyanye n’iterabwoba ndetse n’ubwicanyi.
Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena 2021, Ubushinjacyaha busabiye Herman Nsengimana igifungo cy’imyaka 20.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, urubanza ruregwamo Rusesabagina n’abo bareganwa rwakomeje, Ubushinjacyaha bukaba bwasabiye Paul Rusesabagina igifungo cya burundu.
Nyirayumve Eliane waburiye umugabo we mu bitero bya FLN, arasaba urukiko kumuha ubutabera akabasha kurera abana batanu yasigiwe n’umugabo ndetse no kuzuza inzu yubakwaga.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemera ikirego cyabwo kuri Nsabimana Callixte no kwemeza ko gifite ishingiro, kandi rukemeza ko ahamwa n’ibyaha byose bwamureze, hanyuma buvuga ko yari akwiriye igihano cy’igifungo cya burundu.
Umwunganizi mu mategeko Mukashema Marie Louise, yiyemeje gufasha bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN, barimo Ngirababyeyi Desire w’umushoferi wa kompanyi ya Alpha na Habimana Zerot babuze ubushobozi bwo gushaka ababunganira mu mategeko.
Hashize iminsi humvikanye amakuru y’itabwa muri yombi ry’abantu bakekwaho kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge. Aba barimo ibyamamare bisanzwe bizwi mu Rwanda ari bo umuhanzi Jay Polly na Olivier Kwizera usanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports.
Ni kenshi twumva ngo imfungwa runaka cyangwa umugororwa yatorotse gereza. Ese iyo uwatorotse atawe muri yombi ahanishwa iki?
Karasira Aimable Uzaramba uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki 31 Gicurasi 2021 akurikiranyweho ikindi cyaha gishya cyiyongera ku byavuzwe mu minsi ishize byo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.
RIB nk’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Polisi nk’Urwego rukumira icyaha cyangwa rukakiburizamo kitaraba rukarinda n’umutekano w’abantu n’ibintu, n’Ubushinjacyaha ni inzego zuzuzanya mu kazi ka buri munsi ariko zifite n’ibyo zitadukaniyeho. Aha usanga bamwe bitiranya izi nzego kugeza n’aho batabasha kuzitandukanya kandi ari (...)
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Karongi ku wa Kane tariki 03 Kamena 2021 bwaregeye urukiko mu mizi umugore ukekwaho kwica umugabo wahoze ari umukunzi we akoresheje icyuma.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 rwafunze Karasira Aimable ukurikiranyweho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.
Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Umurinzi Initiative ugamije gushyigikira ibikorwa byamagana abantu bapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Uwo muryango uvuga ko umaze igihe ubona abantu bakwirakwiza amakuru, ibitekerezo n’amagambo bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bakabangamira n’ituze rusange rya (...)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze umucamanza mu rukiko rw’ibanze rw’Akarere ka Nyamagabe witwa Nyaminani Daniel ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa kugira ngo arekure uwari ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura.
Ubwo yari ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, mu ijambo yahavugiye yavuze ko yazanywe no kwemera uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko hari aho yavuze ko kwemera ibyo byabaye mu gihe cyahise, bijyana no gukurikirana akazi k’ubutabera, bityo ko u Bufaransa bwiyemeje kuzakora ku buryo nta muntu (...)
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umukozi ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi witwa Kabanguka Jules yafashwe yakira ruswa y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000frw) kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunze akekwaho icyaha cy’ubugome.
Itegeko no 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ryongewemo ingingo zivugurura uburyo cyamunara yakorwaga bituma uwatsindiye cyamunara yongererwa igihe cyo kwishyura kiva ku munsi umwe kugeza ku minsi itatu (3).
Ubwo Jay Polly umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda yagezwaga imbere y’ubutabera kubera ko iwe hafatiwe urumogi, umushinjacyaha yagaragaje ko abaganga bapimye uyu muhanzi n’abandi bari kumwe basanzwemo urumogi rwinshi ku buryo budasanzwe.
Nirora Marcel alias Lt Col. Bama Nicolas, asobanura ko kwihuza kw’ishyaka rya PDR Ihumure rya Paul Rusesabagina, CNLD Ubwiyunge na RLM, Rusesabagina yashakaga ingabo zikora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda kuko we ntazo yari afite.
Private Narcisse Ntawuhiganayo wavuzwe mu mpera za 2019 ko yishe umusore wari umwajenti (agent) wa MTN, akanasinziriza uwakiraga amafaranga, kuri CHUB, bombi akabiba, amaze gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Iyamuremye Emmanuel alias Col. Engambe Yamusimba, umwe mu baregwa mu Rubanza rwa Rusesabagina, avuga ko yashatse kuva mu mitwe y’iterabwoba ariko afatwa ataragera ku mugambi we.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2021, Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rusubukuye urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa, harimo Munyaneza Anastase alias Gen Maj Rukundo Job Kuramba.
Uyu mugabo yafunzwe akiri umwana mu 1953 ubwo we na bagenzi be bahuye bagasangira bikarangira biraye mu bantu bari kumwe bashaka kubaka amafaranga ngo bakomeze banywe inzoga dore ko amafaranga bari bafite yari abashiranye.