Félicien Kabuga ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, yongeye kwitaba urukiko kugira ngo yumve ibimenyetso byatanzwe n’umwe mu bamushinja, aho mu buhamya bwe yavuze ko Kabuga yamuguriye inzoga zo kumushimira ibyo yakoze muri Jenoside.
Abakobwa 6 n’umusore umwe bari bafungiye icyaha cyo kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo, ku Cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2022, bahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bahita bafungurwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bukomeje kwigisha no kugira inama abo mu muryango wa Hakizimana Innocent barimo na nyina, bakaba bari batuye mu Kagari ka Cyugaro mu Murenge wa Ntarama w’Akarere ka Bugesera. Abo muri uyu muryango bamaze igihe kirekire basembera nyuma y’uko inzu babagamo itejwe cyamunara, bakanga kwemera (…)
Ku wa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2022, urubanza rw’umwe mu bakekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Kabuga Félicien rwasubukuwe, humvwa ubuhamya bw’umwe mu bari mu mutwe witwaraga gisirikare, Interahamwe.
Iyo bavuze umwana utemerewe guhabwa inzoga ni ukuva kuva k’ukivuka kugera k’utaruzuza myaka 18 y’amavuko, nibo batemerewe guhabwa ibisindisha ndetse no kubibagurisha.
Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuco, Edouard Bamporiki, yajuririye igifungo cy’imyaka ine yakatiwe n’urukiko, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, kubera ko hari abandi batangabuhamya bategerejwe kumvwa mu rukiko.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yasabye abagize Urugaga rw’Abavoka (RBA) mu Rwanda kurandura ruswa ivugwa mu rugaga. Ibi yabigarutseho tariki ya 21 Ukwakira 2022, mu muhango wo kwizihiza ibirori by’isabukuru y’imyaka 25 uru rugaga rumaze rushinzwe.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye igifungo cya burundu Murwanashyaka Charles bitaga Gacumba, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umugore we Yankurije Vestine yabigambiriye, bakaba bari bafitanye umwana umwe.
Nyuma y’uko tariki 4 Ukwakira 2022 Béatrice Munyenyezi yari yifuje ko abamushinja Jenoside baza mu rukiko bagatanga ubuhamy imbonankubone, urukiko rwisumbuye wa Huye aburaniramo na rwo rukabyemeza, kuri uyu wa 13 Ukwakira rwanzuye ko batatu mu bamushinja bazatanga ubuhamya mu muhezo.
Mu Rwanda hatangijwe gahunda nshya izafasha kwihutisha imanza no kugabanya ubucukike muri gereza, mu rwego rwo korohereza ubutabera ndetse n’ababuranyi. Ni gahunda izwi nk’igikorwa cy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea Bargaining Procedure), yatangirijwe i Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, mu (…)
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), uramagana ubusabe bwa Beatrice Munyenyezi ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwo kujyana abatangabuhamya mu rubanza rwe.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, tariki ya 5 Ukwakira 2022, rwaburanishije mu muhezo urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, uregwa ibyaha byo gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruherutse gukatira Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite (…)
Umuryango w’Abibumbye (UN) na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), byongeye gusaba ko hashyirwa imbaraga mu gushakisha no guta muri yombi abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bagashyikirizwa ubutabera.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwakatiye Bamporiki Edouard igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.
Kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, nibwo urubanza rwa Kabuga Félicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwatangiye kuburanishwa mu mizi n’Urugereko rw’urwego rwasigaranye inshingano z’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (IRMCT), i La Haye mu Buholandi.
Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka 18 y’ubukure akanamuha ibisindisha.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango mu minsi ishize bwategetse umugore witwa Nyirahabimana Illuminée guha inzu yo guturamo umugabo we witwa Bizimana Daniel, mu gihe bategereje ko ibirego bafitanye mu nkiko bifatwaho imyanzuro.
Urubanza rwa Kabuga Félicien ruteganyijwe guhera kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, ruzajya ruba ku wa Kabiri, ku wa Gatatu, no ku wa Kane kandi rube amasaha abiri gusa buri munsi. Ku wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, mu Rwanda habaye amahugurwa y’abanyamakuru bandika ku nkuru z’ubutabera, aho basobanurirwaga ku rubanza (…)
Kabuga Félicien ukekwaho gutera inkunga no gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, azatangira kuburanishwa ku wa Kane tariki 29 Nzeri 2022 i La Haye mu Buholandi, nk’uko byemejwe n’urwego rwasigaranye inshingano z’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (IRMCT).
Abanyamategeko batandukanye bavuze ku gihano Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ashobora guhabwa kikaba gishobora kuba gufungwa imyaka 7 n’ihazabu ya Miliyoni 50 ku byaha akurikiranyweho byo kwaka indonke no gukoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Egide Nkuranga, avuga ko IBUKA izakomeza kwamagana icyemezo cy’urukiko rwa rubanda rwa Paris gifungura Laurent Bucyibaruta.
Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, aburanishwa ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke, ashinjwa no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko yaka ruswa, nyuma Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa (…)
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, ruratangira kuburanisha Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Imiturire (RHA), Felix Nshimyumurenyi na mugenzi we Felix Emile Mugisha, ku byaha bya ruswa bakekwaho.
Nyuma y’uko tariki ya 19 Nyakanga 2022, Béatrice Munyenyezi yaburanye mu mizi ku byaha bitatu mu byo aregwa, ari byo gukora Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside no gushishikariza gukora Jenoside, ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022 yaburanye ku byaha bindi bibiri aregwa ari byo, ubufatanyacyaha no gusambanya ku ngufu.
Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, tariki ya 16 Nzeri 2022 kugira ngo atangire kuburanishwa ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke ashinjwa.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA), watangaje ko utishimiye irekurwa rya Laurent Bucyibaruta, warekuwe by’Agateganyo n’urukiko rw’i Paris mu Bufaransa.
Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yasabiwe gufungwa imyaka 25, ku cyaha akurikiranyweho cyo kunywesha umwana inzoga no kumusambanya, nk’uko Ubushinjacyaha bwabisobanuye.
Imfungwa 1803 zafunguwe by’agateganyo ni izari zifungiwe ibyaha byiganjemo iby’ubujura, gukubita no gukomeretsa. Ni umwe mu myanzuro yemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Nzeri 2022, iyobowe n’umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame.