Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza rwasabye ibitaro bya Kabgayi biherereye mu karere ka Muhanga gutanga indishyi z’akababaro zingana n’amafaranga miyoni 7.5 kubera umurwayi wagize ubusembwa abukuye muri ibyo bitaro.
Prof. Sam Rugege, umukuru w’Urukiko rw’ikirenga, arongera kwibutsa Abanyarwanda kwitondera ruswa iriho kuko kuri iki gihe isigaye itakigira isura. Avuga ko hamwe itangwa nka serivisi ahandi ikaba yatangwa nk’impano inyujijwe mu bundi buryo.
Lt Joel Mutabazi n’abandi 15 baregwa hamwe kugirira nabi ubutegetsi buriho, bazongera kuburana tariki 13-15/05/2014, bitewe n’uko Lt Mutabazi na Nshimiyimana Joseph banze kwiregura ku byaha baregwa. Urukiko ruragirango babanze bamenye ko ibyo ari uburenganzira bemererwa n’amategeko.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ruri Arusha muri Tanzaniya kuri uyu kabiri tariki ya 11/02/2014 rwagize umwere jenerali Augustin Ndindiliyimana wahoze ayoboye jandarumori mu mwaka w’1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa 12/02/2014, Urukiko rukuru rwa gisirikare rwasubukuye urubanza Lt Joel Mutabazi aregwamo ibyaha by’iterabwoba hamwe na bagenzi be 15. Herekanwe video ikubiyemo ubuhamya bubashinja ariko babihakanye.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kagano mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 12/02/2014, rwafashe icyemezo cy’uko abakozi batanu b’akarere ka Nyamasheke bari baratawe muri yombi bakekwaho icyaha cyo “gutanga ku busa cyangwa ku giciro kidakwiye ibintu bya Leta”, bafungurwa by’agateganyo.
Umugabo witwa Mazimpaka wahoze ari umupolisi akaza gukatirwa imyaka itanu azira ruswa, aratangaza ko yicuza ibyo yakoze akabisabira imbabazi ndetse akanakangurira abantu kuyirinda kugira ngo itazabageza nk’aho yamugejeje.
Aba bakozi batanu barimo 3 babaga mu kanama k’amasoko mu mwaka wa 2011 ndetse na 2 b’aba-Injenyeri (Engineers) b’akarere bararegwa n’ubushinjacyaha ku cyaha cyo “Gutanga ku busa cyangwa ku giciro kidakwiye ibintu bya Leta”, nubwo bo babihakana bivuye inyuma.
Muri iki gihe mu Rwanda turi mu gihe cyahariwe imiyoborere myiza, mu karere ka Ngororero abaturage babaza ibibazo baragabanutse cyane ku buryo hari n’aho bavuga ko nta bibazo bihari ahubwo bagasaba ko bahabwa ibiganiro bakanasabana.
Abafasha mu by’amategeko 72 baturutse mu mirenge icyenda igize akarere ka Ruhango, basobanuriwe tekiniki zo kuba umufasha mu by’amategeko ndetse banibutswa ko kurega atari byo bakwiye gushyirwa imbere.
Abacamanza baburanisha urubanza rwitirirwa Lt Joel Mutabazi kuri uyu wa 30/01/2014 bamujyanye mu karere ka Rwamagana kwerekana aho bivugwa ko yari yarahishe imbunda mu rugo rw’uwitwa Mutamba Eugene, nyirarume wa Lt Mutabazi.
Sebagenzi Jean Claude wo mu murenge wa Nyamyumba uherutse kwivugana umugore we Nyanzira Claudine amukubise yahanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu igifungo cy’amezi 15 kubera uburyo yakozemo iki cyaha.
Ku munsi wa kabiri wo kuburanisha mu mizi urubanza rwa Lt Joel Mutabazi, tariki 29/01/2014, umwunganira mu mategeko, Me Antoinette Mukamusoni yahisemo kureka umukiriya we bitewe no kwivuguruza mu nkiko, aho yanze kuburana kandi yari yarabyemeye.
Bitandukanye n’ibyari byatangajwe mu kwezi k’Ukuboza mu mwaka ushize wa 2013, ko yari yemeye bimwe mu byaha akurikiranyweho byo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda buriho; kuri uyu wa kabiri tariki 28/01/2014, Lt Joel Mutabazi yabwiye urukiko ko atemera ibyo ubushinjacyaha bumurega byose.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwahamije umugore witwa Uwamahoro Dative icyaha cyo kwica uwo bashakanye ndetse no kuzimanganya ibimenyetso, runamukatira igihano cyo gufungwa imyaka 10 no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100.
Urwego rw’umuvunyi rurasaba abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Rusizi gukemura ibibazo by’abaturage batiriwe babasiragiza, kuko arizo nshingano zabo bashyiriweho.
Umunyarwanda witwa Mugimba Jean Baptiste wabaga mu gihugu cy’u Buholandi yatawe muri yombi tariki 23/01/2014 ngo azisobanure ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho yabaga mu mujyi wa Kigali ahitwa mu Nyakabanda.
Nteziyaremye Jean Damascène wicishije mukase isuka amushinja y’uko ngo yaba amurogera abana urukiko rwisumbuye rwa Huye rwamuhanishije imyaka 25 y’igifungo mu rubanza rwasomewe aho cyaha cyakorewe mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza.
Ibitaro bya Diyoseze ya Kabgayi biherereye mu karere ka Muhanga birasabwa gutanga indishyi zihwanye na miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda ku murwayi witwa Umukundwa Jeanne d’Arc ngo kuko umuti yatewe wamusigiye ubumuga buhoraho bitewe n’uburangare abaganga bagize.
Leta y’u Rwanda igiye kongera ikiguzi cy’amafaranga yishyurwa n’umuturage ugiye gutanga ikirego, amafaranga agiye kwikuba inshuro zigera kuri 12 zose. Iri teka rya minisitiri rikazatangira gukurikizwa igihe rizaba ryatangajwe mu Igazeti ya Leta.
Bimwe mu byakozwe mu gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Karongi harimo guha ijambo abaturage abafite ibibazo bitagomba imanza birakemurwa, abandi bagirwa inama yo kujya birinda imanza za hato na hato kuko zitera ubukene mu ngo.
Bamwe mu baturage bo muri tumwe mu turere two mu ntara y’Amajyepfo baragagaraza ko amakimbirane ashingiye ku mutungo akunze guterwa n’inda nini yo kwikunda ndetse no kudaha agaciro ibitsina byombi ku mutungo.
Abasenateri bagize komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza basanga kwishimira ibyo inkiko Gacaca zagezeho, ndetse no kuba Abanyarwanda babanye neza, nyamara ikibazo cy’abatarishyurwa imitungo yabo yangijwe muri Jenoside kitarakemuka byaba ari nko kurenzaho.
Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rusizi rukorera mu karere ka Karongi, kuri uyu wa 13/01/2014, rwasabiye igifungo cy’imyaka itandatu abagabo babiri baregwa ibyaha birimo gukoresha imyigaragambyo mu buryo butemewe, guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda bagamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.
Urukiko rw’Ibanze rw’umurenge wa Bwishyura, tariki 09/01/2014, rwaburanishije imanza ebyiri z’abakurikiranyweho icyaha cyo gutunda, kubika no kugurisha urumogi. Abashinjwaga icyaha uko ari babili bemeye icyaha basaba imbabazi, ariko abakekwaho ubufatantacyaha babihakana.
U Rwanda rukomeje kutishimira uburyo ibihugu bitagira ubushake buhagije mu kohereza mu Rwanda imanza z’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bahungiye muri ibyo bihugu, nk’uko bitangazwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe bwasabiye Ukwizagira Gaspard uzwi ku izina rya Nyamacenga, Nzasabimfura Emmanuel uzwi nka Alfred na Ntibitonda Félix bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi n’ubujura kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe iperereza kuri ibyo byaha rikomeje.
Ubwo abagororwa ba Gereza ya Cyangugu mu karere ka Rusizi baganirizwaga kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yarabacengeye bamwe muri bo bahita basaba imbabazi abo bahemukiye mu gihe cya Jenoside.
Mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo hagiye kubakwa inzu y’ubutabera izaba ishinzwe kwakira no kuburanisha imanza z’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bazajya boherezwa mu Rwanda bavuye mu bindi bihugu.
Ubwo komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu nteko ishinga amategeko yasuraga gereza ya Rusizi tariki 06/01/2014, abagororwa basabwe ko uwakoze icyaha yacyemera kuko guhakana icyaha kandi waragikoze ari ugupfobya Jenoside.