Nyamagabe: Abagororwa ntibishimiye ikibazo cy’inyubako za gereza ya Nyamagabe zishaje

Gereza ya Nyamagabe yagiye ivugurwa kenshi yongera ibyumba by’abagororwa n’imfungwa ariko hari ikibazo cyuko abagororwa n’imfungwa batishimiye inyubako zimwe na zimwe zishaje ndetse n’ibitanda baryamaho.

Gereza ya Nyamagabe yafunguye imiryango yayo mu mwaka 1967, icumbikiye abagororwa n’imfungwa bafungiwe ibyaha bitandukanye harimo n’ibya Jeniside yakorewe Abatutsi bagera ku 2,327.

Gen. Major Rwarakabije yabwiye abafungwa ko ibibazo by'inyubako babizi kandi ko bizakemuka vuba.
Gen. Major Rwarakabije yabwiye abafungwa ko ibibazo by’inyubako babizi kandi ko bizakemuka vuba.

Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2014, mu karere ka Nyamagabe, Intara y’amajyepho, ubwo komiseri mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa Paul Rwarakabije yasuye yagereza ya Nyamagabe aho yaganiriye n’abagororwa n’imfungwa bacumbikiwe muri Gereza ya Nyamagabe.

Abafungiwe muri gereza bagaragaje ikibazo cyo kuba babangamiwe n’inyubako zishaje n’ibitanda bishaje.

Gen. Major Rwarakabije yeretswe bimwe mu bikorwa by'ubukorikori abagororwa ba gereza ya Nyamagabe bikorera.
Gen. Major Rwarakabije yeretswe bimwe mu bikorwa by’ubukorikori abagororwa ba gereza ya Nyamagabe bikorera.

CGP Paul Rwarakabije yijeje abagororwa n’imfungwa ko ikibazo kigiye gukemurwa yagize ati “N’ubundi twari twarabivuze niyo mpamvu tiri aha, kuko bigiye gutangira gushyirwa mubikorwa amazu ashaje avugurwe tunongere umubare w’amazu ahantu hagaragare neza kuko amafaranga yo gusana yo arahari.”

Hari ibindi bibazo byagaragajwe birimo iby’uko abarangije igihano bagenewe n’inkiko gacaca batarekuwe, iby’abifuza kujya gufungirwa hafi y’imiryango yabo n’abifuza gufashwa kwegera imiryango bahemukiye ngo bayisabe imbabazi. Ibyo bibazo byose ngo bizashakirwa umuti vuba.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka