Nyarusange: Barashinja umugabo winjiye nyina kubahuguza umutungo

Ushizimpumu Emmanuel n’abavandimwe be babiri bavuga ko se ubabyara yinjiye nyina umugabo we wa mbere amaze gupfa, ariko ntibandikwe kuri uwo mugabo wa kabiri witwa Gasana Gaspard none ngo yabimye iminani.

Ushizimpumu na bakuru be batanditse mu irangamimerere ry’uwo bita se Gaspard asaba ko bahabwa iminani kuko aho batuye bahishakiye, ariko umubyeyi wabo akababera ibamba avuga ko atababyaye.

Aba bana bose uko ari batatu bavuka mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Kamuhanga babashije gushinga ingo, ariko bifuza no kugira uruhare ku mutungo nyina yasize kuko nawe nyuma yaje gupfa.

Ushizimpumu avuga ati “data iyo tumwatse iminani mu bya mama avuga ko turi ibinyendaro kandi na mama yari indaya ko yatubyaye ahandi none turibaza uko bizagenda amaherezo”.

Ushizimpumu w'imyaka 31 ashinja se kumwihakana n'abavandimwe be babiri.
Ushizimpumu w’imyaka 31 ashinja se kumwihakana n’abavandimwe be babiri.

Gasana Gaspard nawe yemeza ko aba bana koko yabareze bagakura kandi bagakurira kwa nyina ubabyara, ariko agahakana ko ari abe kuko ngo banditse kuri nyina, kandi urwo rugo akaba atarigeze aruturamo.

Cyakora yemera ko yareze aba bana kuko ngo nyina ubabyara yari yagumye mu muryango wa Gasana nyuma y’uko uwo bashakanye yitabye Imana.

Gasana avuga ko abana babeshya kugirango bamutwarire imitungo. Agira ati “aba bana bambereye ibisambo ntako ntagize ngo mbarere ngirira umuryango none barimo kumpinduka, baragirango mpfe, bagabane ibyanjye kandi atari abanjye, banditse kuri nyina”.

Ikibazo gikomeje kwibazwa ni ukuntu aba bana barenganurwa mu gihe batanditse kuri Gasana kandi imyaka 25 yo gutanga ikirego mu nkiko kugirango bemerwe ko ari we wababyaye ikaba yararenze kuko Ushizimpumu ari we muto kandi akaba afite imyaka 31.

Mu rwego rwo gukumira ko uyu mubyeyi n’abana be bakomeza kugirana amakimbirane ashobora no gutuma bicana nk’uko bikunze kugaragara ku bana bica ababyeyi kubera imitungo, ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bufatanyije n’ubw’umurenge wa Nyarusange buvuga ko ku wa kabiri taliki ya 30 Nzeri buzamanuka bukajya guteranya inteko y’abaturage ikiga kuri iki kibazo hagamijwe kumvikanisha uyu muryango.

Gasana Celse, umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Muhanga avuga ko izi ari ingaruka zo kubana ababyeyi badasezeranye mu mategeko.
Gasana Celse, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga avuga ko izi ari ingaruka zo kubana ababyeyi badasezeranye mu mategeko.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga, Gasana Celse, ngo uyu mubyeyi n’ubwo itegeko rimurengera ngo si byiza kwihakana umwana kuko atanditse kandi waramureze ukamukuza.

Agira ati “ntitugomba guheranwa n’amategeko ngo dushyigikire umubyeyi gito, n’ubwo aba bana amategeko atabarengera ariko na se ntagomba kubikana kandi yarabareze bagakura”.

Ubuyobozi kandi bwibutsa abagore n’abagabo babana mu bu buryo butemewe n’amategeko kwihutira gusezerana kuko bituma n’abana babyaranye bagira uburengananzira ku mitungo ya ba se.

Abagore babyarira iwabo nabo ngo bagombye kujya batanga ibirego mu nkiko bagaharanira uburenganzira bw’abana babyara, cyangwa abana nabo bageze ku myaka 18 bakaba bakwitangira ibirego.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umva wowe Gasana Celse, abana imyaka baba bafite yose n’iyo yaba miliyari bafite uburenganzira bwo kuzungura nyina ubabyara. Urukiko rwabubahesha. Naho kuba barakuze bakaba batabasha kuregera paternite, n’ubundi aho kuba umwana w’igisambo ukwita ikinyendaro yarakubyaye wakibera ikimanuka.

ABASAZA B’UBU BAFITE I NDA MBI yanditse ku itariki ya: 26-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka