Ngoma: Barashima Urwego rw’Umuvunyi ko rubarangiriza ibibazo

Bamwe mu bari bafite ibibazo by’akarengane batuye mu karere ka Ngoma barashima ko bakemuriwe ibibazo by’akarengane bari bafite ubwo kuri uyu wa mbere tariki 22/09/2014 hatangizwaga icyumweru cyateguwe n’urwego rw’umuvunyi muri ako karere.

Mu bibazo byinshi byakemuwe higanjemo ibishingiye ku masambu ndetse n’abavugaga ko barenganijwe mu kutishyurwa amafaranga yabo aho bagiye bakora.

Nshimiyimana Theophile wijejwe ko azishyurwa vuba na rwiyemezamirimo wari utaramuhembera akazi yakoze aho yubatse kuri hotel y’akarere ka Ngoma, yashimye urwego rw’umuvunyi.

Abagaragaje ibibazo byabo by'akarengane banyuzwe n'ibisubizo bahawe n'urwego rw'umuvunyi.
Abagaragaje ibibazo byabo by’akarengane banyuzwe n’ibisubizo bahawe n’urwego rw’umuvunyi.

Yagize ati “Njyewe icyatumye nza hano ni uko nzi ko Umuvunyi kuva na kera ari umuntu ukemura ibibazo by’akarengane, nanjye nararenganijwe nkora amezi hafi ibiri abandi bakoze arenzeho ntitwahembwa, ariko ndashima ko kubera Umuvunyi waje ikibazo cyanjye menye uko kigiye gukemurwa nkishyurwa.”

Umuvunyi mukuru w’u Rwanda, Cyanzayire Aloysie, yibukije abatuye aka karere ko urwego rw’umuvunyi rudasimbura izindi nzego zikemura ibibazo ko ahubwo rwo rukemura ibibazo bitari mu nkiko.

Umuvunyi mukuru kandi yasabye abatuye aka karere kudakunda gusiragira mu nkiko ku mpamvu zitumvikana kuko bituma batakaza amafaranga menshi arenze n’ibyo baburanira.

Umuvunyi mukuru Cyanzayire Aloysie (hagati) yasabye abaturage kudasiragira mu nkiko ku mpamvu zidafatika.
Umuvunyi mukuru Cyanzayire Aloysie (hagati) yasabye abaturage kudasiragira mu nkiko ku mpamvu zidafatika.

Yanasabye aba baturage kuba maso kuko hari abatekamutwe baza babeshya ko bakorera urwego rw’umuvunyi bagatangira kwaka amafaranga bavuga ko ari aya ticket nkuko hari aho byagaragaye :

Yagize ati “Ntago umukozi wa Leta uje kugukemurira ikibazo agomba kukwaka amafaranga ya ticket kuko Leta iyamuha. Niba ayakwatse wiyamuha. Hano hari ikibazo cy’umuntu w’umutekamutwe wagendaga ubwira abantu ko akorera urwego rw’umuvunyi akabaka ibihumbi 50 bya transport. Sibyo ntago ugukemurira ikibazo umwishyura, ibyo byaba ari ruswa.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru hari hataramenyekana umubare nyawo w’abaturage bari bateraniye kuri stade yahoze yitwa Cyasemakamba bamaze gukemuriwa ibibazo gusa abakozi b’urwego rw’umuvunyi bazazenguruka imirenge igize akarere ka Ngoma bakemura ibibazo by’akarengane na ruswa.

Abavugaga ko barenganijwe bazanaga impapuro zaho banyuze hose mu nzego zitandukanye.
Abavugaga ko barenganijwe bazanaga impapuro zaho banyuze hose mu nzego zitandukanye.

Umuvunyi mukuru yavuze ko icyo cyumweru kije muri gahunda bagenda baha buri karere ngo begere abaturage babakemurire ibibazo by’akarengane banabagira inama kuburyo barenganurwa.

Jean Claude GaKwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko rero twagakwiye kujya mbere na mbere tugerageze kubanza kubyicyemurira hagati yacu kuko usanga kubijyana mu manza aritwe tuba tubihomberamo , ndetse n’igihe kiba kihagendera

justin yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

kuva aho urwego rw’umuvunyi rutangiriye kwegera abaturage byinshi byarahindutse abarenganaga bararenganurwa nine ubu ibinti biragenda neza

nkamba yanditse ku itariki ya: 22-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka