Abadepite mu inteko inshinga amategeko barizeza amashuri y’icyitegererezo mu kwigisha amasiyansi ko agiye gukorerwa ubuvugizi kugirango ibibazo n’imbogamizi baba bafite mu kugera ku ireme ry’uburezi bwiza birangire.
Care International Rwanda igiye gutangiza umushinga wo kwita ku bana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 14 na 19 batiga hagamijwe kubafasha gukora ibikorwa bibateza imbere, umushinga ugiye kugeragerezwa mu turere twa Nyamagabe na Huye two mu ntara y’amajyepfo.
Ribinyujije mu kigo cyaryo gishinzwe ubushakashatsi Centre Universitaire de Recherche et de Professionalisation, Ishuri rikuru Gatulika rya Kabgayi (ICK) ryatangiye ubushakashatsi bwo gusesengura imibereho y’abantu bagenda bimurwa n’ibikorwa binyuranye mu duce runaka.
Abanyeshuri 34 b’abahanga batishoboye bo mu karere ka Burera, biga mu mashuri yisumbuye barashimira umuryango ASEF (African Student’s Education Fund) ubahaye ubufasha bakaba babonye ubushobozi bwo gukomeza kwiga.
Abarezi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bo mu karere ka Rusizi batangiye amahugurwa yo kwigishwa ururimi rw’amarenga kugirango bazabashe kwigisha abana bafite ubuga bwo kutumva no kutavuga muri gahunda y’uburezi budaheza.
Umuyobozi w’Ishuli Rikuru ryigisha ubumenyi ngiro mu Ntara y’Iburengerazuba (IPRC West) atangaza ko gahunda y’Itorero igomba guhabwa agaciro gakomeye kandi ikabangikanywa n’ishuri risanzwe kuko kimwe kidashobora kwihaza cyonyine.
Urubyiruko rwiga mu bigo by’amashuri yisumbuye binyuranye byo mu Murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe rurasabwa kugera ikirenge mu cy’intwari z’igihugu u Rwanda rwibuka tariki ya 01/02 buri mwaka.
Umuryango nyarwanda FCYF (Fair Children and Youth Foundation) watangije ibikorwa byawo mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa 30/01/2014 uzibanda gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kwiga unabakorere ubuvugizi.
Abanyeshuri ndetse n’abarezi bo mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Nyamata (ETO Nyamata) mu karere ka Bugesera baravuga ko mudasobwa bahawe na MTN Foundation zije kubongerera ireme ry’uburezi muri iryo shuri.
Ababyeyi bafite abana biga mu mashuri y’incuke n’abanza mu karere ka Kayonza ntibavuga rumwe ku cyemezo cya Minisiteri y’Uburezi gitegeka abayobozi b’ibigo by’amashuri byacumbikiraga abana bari mu nsi y’imyaka 10 kubihagarika.
Ubuyobozi bw’ishuri ribanza rya Nyamagumba riherereye mu murenge wa Muhoza, akarere ka Musanze, baravuga ko abanyeshuri babo batazongera guhura n’impanuka za hato na hato bitewe n’uruzitiro ruzatuma nta mwana wongera gusimbukira mu muhanda uko yishakiye.
Kayitesi Immaculée w’imyaka 51 y’amavuko utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza avuga ko kugira ngo yige ari muri iyo myaka ikuze byatewe n’amateka mabi y’ivangura yakorewe mbere y’1994 akamuvutsa uburenganzira bwo kwiga akiri muto.
Abadepite b’Abanyakoreya y’Epfo bari mu Rwanda batangaje ko barajwe ishinga no guteza imbere imyuga n’ubushakashatsi mu burezi bwo mu Rwanda, nyuma yo gusanga igihugu cyabo gihuje n’u Rwanda ubushake bwo kwiyubaka nyuma y’intambara.
Isosiyete yatsindiye kubaka ishuri ryigisha iby’amahoteli n’icyumba cyo kwimenyereza imyuga mu Ishuri Rikuru ryigishya Ubumenyi Ngiro mu karere ka Karongi (IPRC West) iratanga icyizere ko iyo mirimo izarangira mu mezi umunani uhereye muri Mutarama 2014.
Urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kibogora yo mu karere ka Nyamasheke rwashimangiye Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” rutangiza ku mugaragaro “Club Ndi Umunyarwanda” muri iyi Kaminuza runibaruka amashami mu bigo bitanu by’amashuri yisumbuye.
Abaturage batanze ibikoresho n’abakoze ku nyubako z’amashuri mu mwaka wa 2012-2013, barizezwa ko bazishyurwa muri uku kwezi kwa Gashyantare kuko amafaranga agera kuri miliyoni 42 yo kubishyura hagisuzumwa dosiye zishyuza.
Intore zo mu murenge wa kibirizi ho mu karere ka Gisagara zifatanyije n’abaturage batangije ibikorwa by’urugerero, bafasha abana b’impfubyi zirera gukorera insina baterewe n’umushinga Zoe Ministries hagamijwe imibereho myiza, izi ntore zikanasaba ko hakomeza kubaho ubufatanye kugirango ibyo zigamije bizagerweho.
Abana 122 b’Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bari mu nkambi ya Kiyanzi bazatuzwa mu karere ka Kirehe bagiye gutangizwa mu bigo by’amashuri bibegereye.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo mu mashuri yisumbuye mu karere ka Muhanga baragaragaza ikibazo ko hari ababahugura mu cyongereza (mentors) batajya baza kubigisha kandi ntibibabuze guhembwa.
Ku bufatanye n’umurenge wa Gasaka, umushinga World Vision ndetse na koperative “twite ku bana Gasaka” mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga bugamije gukumira ikibazo cy’abana bata amashuri no gukangurira ababyeyi kubajyana ku ishuri ku gihe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba abarimu bo mu mashuri yisumbuye n’abanza ko bwashyira ingufu mu kwiga icyongereza kuko uzaba atakizi neza mu bihe biri imbere azirukanwa kimwe n’abirukanwe kubera kutuzuza amashuri.
Kuri uyu wa 03/01/2014 mu karere ka Kirehe hateraniye inama y’uburezi yaguye aho bareberaga hamwe uburyo bafasha abanyeshuri gusubira mu mashuri bashaka uburyo bafata umwanzuro wo kunoza ibitagenda neza kugira ngo uburezi bugende neza.
Biteganyijwe ko guhera muri Muratama umwaka wa 2014 ku mafaranga y’ishuri ababyeyi bajyaga bishyurira abanyeshuri ku bigo biri mu karere ka Ruhango haziyongeraho amafaranga ibihumbi bitanu.
Mu gihe hakigaragara abana bata amashuri, Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko hari ingamba zinyuranye zo guhangana n’iki kibazo harimo no kwigisha ababyeyi ko badakwiye gutuma abana bava ku ishuri.
Abasore n’inkumi 212 bo mu karere ka Rutsiro bahawe impamyabumenyi zemeza ko hari ubumenyi bungutse mu bijyanye no gukoresha mudasobwa n’ubudozi, kuri uyu wa Gatanu tariki 27/12/2013.
Umwana w’imyaka 17 witwa Muhawenimana Jean Bosco, avuga ko atabashije gukomereza amasomo ku kigo yagiye kwigaho bitewe n’uko abarimu bavugaga ko arangaza abandi bana bazaga kumushungera bitewe n’uko nta maboko yavukanye.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyabirasi bufatanyije n’abaturage ndetse n’akarere ka Rutsiro batangiye kubaka bundi bushya ibyumba by’amashuri abanza ya Busuku nyuma y’uko itorero rya ADEPR rigaragaje ko nta bushobozi rifite bwo kuvugurura ikigo cyaryo.
Umugoroba w’ababyeyi mu karere ka Rulindo kuri ubu umaze gutera intambwe ikomeye aho kuva watangira wafashije abaturage kwikemurira ibibazo bimwe na bimwe, cyane cyane ibyari byugarije imiryango.
Inama njyanama y’akarere ka Rutsiro yateranye tariki 19/12/2013 yemeje ko abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bazajya bakorerwa isuzumabumenyi nibura rimwe mu gihembwe kugira ngo bashobore gutegurwa neza, bazajye batsinda neza ibizamini bya Leta.
Abakozi ba Leta mu karere ka Rusizi biga muri Congo bageze ku mupaka wa Rusizi ya mbere mu gitondo cya tariki 21/12/2013 abakora ku mupaka barabagarura bababwira ko ari itegeko bahawe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi.