Rutsiro: Bagaragaje imbogamizi kuri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri

Gahunda nshya yo kugaburira abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri ku mashuri yakiriwe neza n’abashinzwe uburezi mu nzego zitandukanye zo mu karere ka Rutsiro, ariko bagaragaza imbogamizi z’uko bamwe mu babyeyi bashobora kugaragaza intege nke mu gutanga umusanzu basabwa kugira ngo iyo gahunda ishyirwe mu bikorwa.

Amabwiriza mashya ya Minisiteri y’Uburezi avuga ko ababyeyi barerera kuri buri kigo bagomba kwicara hamwe bakagena umusanzu uzifashishwa mu kugaburira abana babo saa sita zo ku manywa, kuko byagaragaye ko abana birirwa ku ishuri batariye bigatuma batiga neza.

Aya mabwiriza ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwayasobanuriye abayobozi b’ibigo by’amashuri, abahagarariye inama z’ababyeyi, abashinzwe uburezi mu mirenge n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kugira ngo na bo bajye kubiganiraho n’ababyeyi noneho bumvikane uburyo bwo kuyashyira mu bikorwa.

Icyakora abitabiriye iyo nama tariki 23/06/2014 bagaragaje impungenge z’uko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri hamwe na hamwe mu karere bagiye bayigerageza mbere ariko biranga kubera ko ababyeyi batitabiraga gutanga umusanzu ungana n’ibihumbi bitanu ku kwezi, cyangwa se ibihumbi 15 ku gihembwe nk’uko bari babyumvikanyeho.

Icyakora kuri iyi nshuro ho babwiwe ko bigomba gushyirwa mu bikorwa kubera ko ari amabwiriza ya Minisiteri, kandi bikaba bigomba gukorwa ku bigo byose.

Abashinzwe uburenzi mu nzego zitandukanye mu karere ka Rutsiro baganiriye ku mabwiriza mashya yo kugaburira abana ku ishuri.
Abashinzwe uburenzi mu nzego zitandukanye mu karere ka Rutsiro baganiriye ku mabwiriza mashya yo kugaburira abana ku ishuri.

Mu bibazo n’ibitekerezo byatanzwe hari abibajije niba iyi gahunda ireba abana bose kuko hari nk’abo usanga batuye hafi y’ishuri bashobora kuzahitamo kujya barya iwabo mu ngo. Hibajijwe n’uko bizagendekera abana baturuka mu miryango ikennye badashobora kubona ubushobozi bwo gutanga amafaranga basabwa ku ishuri kugira ngo babashe kugaburirwa.

Hagaragajwe n’impungenge z’ababyeyi bazi ko kwiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri ari ubuntu none bakaba babona bagiye kongera gutanga amafaranga y’ishuri (Minerval).

Abari mu nama basanze ku bigo hakenewe n’ibikoresho byifashishwa mu gutegura amafunguro ndetse n’igikoni, hagaragazwa impungenge z’uko ibigo nta bushobozi bifite byo kubyibonera mu gihe gito gisigaye kugira ngo iyo gahunda itangire gushyirwa mu bikorwa, dore ko mu karere ka Rutsiro biteganyijwe ko nibura iyo gahunda igomba kuba yatangiye bitarenze tariki 15/07/2014.

Muri iyo nama kandi, abayitumiwemo bagaragaje ko ibindi bigo bikomeye hari amafaranga Minisiteri y’Uburezi isanzwe ibigenera yo gutunga abanyeshuri, hakiyongeraho n’amafaranga y’ishuri buri munyeshuri yiyishyurira. Basanze umusanzu w’umubyeyi wonyine utavamo ibikenewe byose, bifuza ko Leta yagira icyo yongeraho kugira ngo yunganire uruhare rw’ababyeyi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro, Nyirabagurinzira Jacqueline, yasobanuye ko abana batuye hafi ari byiza ko ababyeyi babo na bo batanga umusanzu wabo ku ishuri kugira ngo abana babo basangirire hamwe n’abandi kandi bunganirane.

Ku kibazo cy’abana baturuka mu miryango itishoboye, Nyirabagurinzira yavuze ko ayo mabwiriza nta hantu na hamwe agaragaza ko Leta hari icyo izunganira imiryango itishoboye. Ngo hazajya habaho gutumiza inama yo mu gace ishuri riherereyemo kugira ngo abo bantu bamenyekane koko hanasuzumwe niba batishoboye.

Umubyeyi ngo ashobora kutabona amafaranga ariko agakora ikindi ashoboye, nko kwasa inkwi, gushaka amazi, kuzana ibiribwa bibisi, ariko na we agatanga uruhare rwe kugira ngo iyo gahunda ishyirwe mu bikorwa.

Ku kibazo cy’ibikoresho nk’ibikoni, inkono, amasafuriya, amasahani, n’ibigo bitagira amazi kandi nyamara ibyo bikorwa bisaba amazi menshi, n’ibindi, Nyirabagurinzira yavuze ko izo mbogamizi zizwi, kandi ko zitirengagijwe. Ati “ariko byanze bikunze, tugomba gushaka uburyo bwo kwikemurira ibibazo.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza yasabye abitabiriye inama kuganira n'ababyeyi kugira ngo ayo mabwiriza ashyirwe mu bikorwa mu bwumvikane.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza yasabye abitabiriye inama kuganira n’ababyeyi kugira ngo ayo mabwiriza ashyirwe mu bikorwa mu bwumvikane.

Abari mu nama bagaragaje ko akamaro ka gahunda kumvikana, ariko ikibazo nyamukuru aho kiri ngo ni ukugira ngo ababyeyi batange umusanzu wabo basabwa, hifuzwa ko umubyeyi wabona ibiribwa, inkwi n’ubundi bufasha butasubizwa inyuma cyane ko mu bice by’icyaro haboneka ibintu kuruta amafaranga.

Basanze igishoboka ari ukubanza gukora ubukangurambaga bwimbitse, abantu bakabyumvikanaho, kandi ababyeyi bagasobanurirwa ko atari amafaranga y’ishuri (minerval) ahubwo ko ari uburyo bwo kurengera abana igihe bari ku ishuri kugira ngo baticwa n’inzara kandi babashe kwiga neza nta mbogamizi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro yasabye abitabiriye iyo nama ko bagomba kumara impungenge ababyeyi, bakabasobanurira akamaro ko kugaburira abana babo saa sita igihe bari ku ishuri kandi ko ayo mafaranga ashobora kujya acungwa n’ababyeyi kugira ngo bagire icyizere cy’imikoreshereze yayo, bitewe n’uko bazabyumvikanaho mu biganiro bigamije gushyira iyo gahunda mu bikorwa.

Ku gitekerezo cy’uko umubyeyi udafite amafaranga yazana ibiribwa cyangwa agakora indi mirimo ijyanye na gahunda yo kugaburira abana, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro yavuze ko ibyo nta kibazo, byose bizaterwa n’ubwumvikane bw’ababyeyi.

Ababyeyi bo muri buri gace ngo ni bo bazumvikana hagati yabo uburyo buzakoreshwa kugira go gahunda yo kugaburira abana ikunde. Ngo nta buryo bwa rusange buteganyijwe ku bigo byose.

Abayobozi mu nzego z’ibanze basabwe igikorwa kukigira icyabo, bakagira n’uruhare runini mu kubisobanurira ababyeyi, kandi ko nta mwana ugomba kwirukanwa kuko ababyeyi be batamutangiye amafaranga yo kumugaburira, ahubwo ngo hagomba kubaho ubukangurambaga hakabaho n’ubwumvikane hagati y’ababyeyi bujyanye n’uko iyo gahunda izakorwa.

Ku bijyanye n’imicungire y’ayo mafaranga, inama y’ababyeyi bose ngo ni yo igomba gufata umwanzuro ku micungire y’icyo gikorwa, ntibigaragare ko ayo mafaranga yinjiye mu micungire y’ikigo, keretse biramutse byemejwe n’inama y’ababyeyi.

Abari mu nama biyemeje ko bagiye gutangira ubukangurambaga ndetse no kuganira n’ababyeyi kuri iyo gahunda ku buryo izaba yatangiye gushyirwa mu bikorwa nibura guhera tariki 15/07/2014.

Icyakora bamwe bifuje ko habanza kubaho ibiganiro byimbitse hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi mbere yo gushyiraho itariki iyi gahunda izatangiriraho, mu gihe abandi bifuza ko nibura iyo gahunda yazatangirana n’igihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka w’amashuri wa 2014.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iyi gahunda nibwo igitangira buriya bisakemuka uko iminsi izagenda ishira

didier yanditse ku itariki ya: 26-06-2014  →  Musubize

intore aho iri hose ikwiye kurangwa no kwishakira ibisubizo, gahunda nziza yaratangijwe ntiyagakwiye rwose kugira ikiyitambamira , ni ahacu rwose ho gushaka uko twakomeye iyi gahunda izafasha abana bacu kwiga binoze

manzi yanditse ku itariki ya: 26-06-2014  →  Musubize

iyi gahunda ni nziza gusa barebe uko ibi bibazo byakemuka maze abana bo mu karere ka rutsiro badasigara inyuma kuko byatuma aka karere kaba aka nyuma

gatete yanditse ku itariki ya: 26-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka