Nyamasheke: Ku mpamvu z’imyitwarire mibi yagizwe umwarimu mu mashuri abanza mu gihe yakoraga ubucungamutungo

Masengesho Ismael wari umucungamutungo w’urwunge rw’amashuri rwa mutagatifu Dominiko Saviyo rwa Nyamugari yasabwe kujya kwigisha mu rwunge rw’amashuri rwa mutagatifu Yohani Bosco rwa Shangi, nyuma y’uko basanze yari afite imyitwarire idakwiye mu kazi yakoraga harimo gusuzugura ubuyobozi , inyandiko mpambano no gukererwa akazi.

Ubuyobozi bw’icyo kigo buvuga ko Masengesho yagiye yihangangirizwa kenshi ariko akanga kwikosora, Masengesho we avuga ko impamvu nyamukuru yo kwirukanwa kwe ari uko icyo kigo cyari gifite gahunda yo kwirukana umuntu wese ukora muri icyo kigo atari umugaturika mu gihe we yari umuporoso.

Masengesho avuga ko yagiye ahabwa amabaruwa menshi agamije kumuca intege no kumubuza gukora akazi ke neza kandi nta shingiro bifite, akavuga ko kenshi yagiye yanga gukoreshwa amakosa n’umuyobozi we mu bijyanye n’ubucuruzi butemewe no gukora amasaha y’ikirenga nyamara ntahabwe umwanya wo kuruhuka.

Avuga ko atigeze akererwa ku kazi nk’uko yivugira ko afite aho yasinyaga buri munsi ageze ku kazi akavuga ko ibyemezo byose byazaga bigamije gutuma areka akazi akava muri icyo kigo.

Masengesho avuga kandi ko yimuwe n’umurenge wa Shangi kandi ari akarere kabifite mu nshingano zako. Ikindi ngo ntibikwiye ko ahabwa kwigisha kandi atarabyize ndetse atarigeze yigisha na rimwe.

Aho yoherejwe yahawe kwigisha mu mwaka wa kane ibyo bita STE, harimo ibinyabuzima, ubugenge n’ibindi, akabona ko uretse no kuba ari inyungu ze bwite bitajyanye n’inyungu z’abana yigisha.

Yagize ati “nagiriwe akarengane none bagiye kumpa inshingano zidahuye n’ibyo nize cyangwa ibyo nakoze, kandi bikorwa n’umurenge utabifitiye inshingano, ngomba kujya ku karere nkarenganurwa”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi, Nyirazigama Marie Rose, yemeza ko uyu Masengesho yagoragojwe ku buryo bwose bushoboka ariko akanga akaba indakoreka, akaba yaragiye yihanangirizwa n’inzego zose zirimo ubuyobozi ndetse n’ababyeyi baharerera ubwabo, ku buryo ubundi yari akwiye kwirukanwa, ariko bakaba barahisemo kumuha umwanya wo kwigisha kuko wari uhari kandi ko hari abandi benshi bigisha batarabyize.

Yagize ati “itegeko ritwemerera kubashyiraho dufite n’ubushobozi bwo kubakuraho, twanze guhita tumwirukana tumushyira aho umwanya wo kwigisha wari uri, nyamara nihashira iminsi cumi n’itanu ataratangira akazi nta kindi cyemezo azafatirwa uretse kwirukanwa”.

Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu Masengesho atarakora ihererekanyabubasha kandi yarasabwe kubikora bitarenze tariki ya 28 Gicurasi 214, mu gihe yari yasabwe kugera ku kazi tariki ya 26 Gicurasi 2014, yari yandikiwe ibaruwa imuhindurira inshingano ku itariki ya 23 Gicurasi 2014. Akaba kugeza ubu nta na kimwe arubahiriza nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka