Abana 3000 bafite ubumuga butandukanye bo mu karere ka Muhanga ndetse n’aka Kamonyi bamaze kugezwa mu mashuri muri gahunda y’uburezi budaheza mu myaka ine ishize.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) kirasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye bo mu karere ka Rutsiro gusobanukirwa uburyo bushya bwo gutumizaho ibitabo ikigo kiba gikeneye ndetse bakagenzura niba ibitabo byose byageze ku kigo nk’uko babitumijeho.
Abanyeshuri biga muri kaminuza bo mu karere ka Ngororero baratangaza ko bifuza gutanga umusanzu mu kwesa imihigo y’akarere ariko ngo bafite ikibazo kijyanye n’ubushobozi bwo kuriha amafaranga babazwa muri kaminuza.
Mu gihe abana barihirwaga na FARG barangizaga amashuri yisumbuye bakabura uko bakomeza za Kaminuka ubu noneho ngo bari kubarurwa kugirango bazige amashuri y’imyuga babifashijwemo n’icyo kigega. Iki gikorwa cyatangiye tariki 30/07/ 2013kikazarangira tariki 14 Kanama.
Naason Gafirimbi, umukuru wa serivisi y’ababyaza n’abaforomo mu bitaro bya kaminuza bya Butare (CHUB) avuga ko bishimira ko nta muforomo urirukanwa kubera amashuri makeya (A2, ni ukuvuga uwarangije amashuri yisumbuye), ahubwo bakaba bafashwa kwiga bakiri mu kazi kabo.
Nubwo Leta yashyizeho gahunda y’uburezi kuri bose, bamwe mu bana bafite ubumuga bagira ikibazo cyo kwiga kubera impamvu zinyuranye akaba ariyo mpamvu umushinga wa NUDOR urasaba abafite mu nshingano uburezi kwita ku burezi bw’abo bana by’umwihariko.
Ababyeyi n’abarezi b’Urwunge rw’amashuri rwa Gatizo, barashima igikorwa cyo gutoza abana isuku y’amenyo no gukaraba intoki, Umunyakoreya y’Epfo HWANG MIN-HE, uzwi ku izina rya URUMURI, yafashijemo iki kigo mu gihe cy’imyaka ibiri.
Ku ishuli ryisumbuye rya Rubengera ryigisha ubumenyingiro mu kubaza (Rubengera Technical Secondary School) riherereye mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi hatashywe ikigo cy’amasomo (Center of Study) n’Inzu y’Abaturage (Community Pavilion) tariki 21/07/2013.
Ikigega cy’Abayapani gishinzwe iterambere (JICA) gifatanije na Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero yigishije abantu 276 bo mu karere ka Gicumbi harimo ingabo zavuye ku rugerero ndetse n’abafite ubumuga babigisha imyuga itandukanye irimo gusudira, kubaka, guteka, kudoda n’ibindi.
Ku bufatanye n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro (IRDP), abanyeshuri 60 bo mu ishuri ryisumbuye Lycée Islamique de Rwamagana bagaragarije bagenzi babo n’abarimu ko bamaze kunonosora uburyo bwo kujya impaka zubaka kandi mu bworoherane, abantu bakagera ku bwumvikane n’iyo batumva ibintu kimwe.
Ubuyobozi bwa seminari nto ya Kabgayi iherereye mu karere ka Muhanga busanga ari ingenzi ko abarangiza mu mashuri runaka bajya bagira igihe cyo gusubirayo ngo barebe aho bize uko hifashe ndetse banatange urugero ku bahasigaye.
Nyuma yuko bivuzwe ko ibiyobyabwenge mu mashuri biri gufata indi ntera, ishuri rikuru ry’ubumenyingiro y’Iburasirazuba (IPRC East) ryatangije urugamba rwo kubirwanya muri iri shuri.
Ababyeyi bakwiye kugira ishavu ry’ubuzima bw’abana babo buri kwangirika bakiri bato, kugira ngo bagire ishyaka ryo kubafasha kwirinda indazindaro abana babangavu bari gutwara zigatuma ubuzima bwabo bwose buhagarara.
Furere Kizito Misago uyobora Urwunge rw’amashuri rwa Gatagara ruherereye mu karere ka Huye, avuga ko babonye ubushobozi bakwigisha imyuga kuko ari yo yagirira akamaro kurushaho abafite ubumuga, iri shuri ryitaho ku buryo bw’umwihariko.
Uwamahoro Emmanueri wiga ubukanishi bw’ibinyabiziga muri IPRC West ishami rya Karongi avuga ko bimutera ishema kuko abandi bakobwa babitinya bavuga ko buruhije, kandi ngo n’ababyeyi be kimwe n’abandi bantu, baramushyigikira.
Abarimu bo mu karere ka Bugesera barishimira uburyo bashyiriweho bwo kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni zigendandwa.
Ibigo 20 biherutse gutsindira inkunga yo kwigisha ibijyanye n’ubumenyingiro, byasinyanye amasezerano n’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), yo gucunga no gukoresha neza amafaranga byahawe, ndetse no gutanga ubumenyi bufite ireme, bwafasha abantu kubona imirimo.
Ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuri rwa Gikonko Catholique mu karere ka Gisagara burakangurira ababyeyi gutanga amafaranga basabwa ntibumve ko nta faranga na rimwe batanga bitwaje ko mu burezi bw’ibanze abana bigira ubuntu.
Phelicien ukomoka mu murenge wa Murama, akarere ka Ngoma yakoze ibikoresho byifashishwa muri laboratoire ya physics akoresheje ibiti mu rwego rwo gushaka ibisubizo no kungera ireme ry’ubumenyi ritangirwa muri 12 YBE.
Abanyeshuli bo muri IPRC West-Karongi baremeza ko gahunda yo kwiga kuvugira mu ruhame cyangwa gukora ibiganirompaka (school of debate), ari ingenzi cyane mu kubiba amahoro mu rubyiruko kandi ikabafasha no kwitabira ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro, nko kwita ku bidukikije.
Kuri uyu wa 02/07/2013, mu karere ka Kirehe hateraniye inama yo kwiga ku mikorere n’imikoranire hagati y’abarimu n’ubuyobozi bw’akarere aho bareberaga hamwe uburyo abarimu bafitiwe ibirarane babibona.
Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bishimira ko ukwibohora kwabo kwatumye babona uburezi budaheza kuri buri wese, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere y’umwaka w’1994 kuko ngo icyo gihe higaga umwana w’umutegetsi cyangwa undi ukomeye.
Intore zo mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara zirashimwa ibikorwa zakoze mu gihe cy’urugerero, ariko zigasaba ko ubutaha ikibazo cy’ibikoresho zahuye nazo cyazakosorwa.
Ubwo umuyobozi w’akarere ka Ruzisi yasozaga ibikorwa byo kurugerero kuwa 29/06/2013, yashimye Intore ku bikorwa zageje ku murenge ariko agaragaza ko mu bukangurambaga zakoze ntaho rigaragaza umusaruro wagiye uvamo.
Abanyeshuri bo mu karere ka Burera barangije ikiciro cya mbere cy’urugerero batangaza ko bishimira kuba baragiye ku Rugerero ariko bakavuga ko hari ibikwiye guhinduka kugira ngo abazakora urugerero mu gihe kizaza bazarukore uko bikwiye.
Muri gahunda yo kubonera urubyiruko rwinshi imirimo hashingiwe ku kwigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET), Guvernoma y’u Rwanda yakubye inshuro zirenga ebyiri ingengo y’imari yo guteza imbere uburezi bwa TVET, igera kuri miliyari 45,7.
Abana 38 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu karere ka Rusizi baratewe inda, abatungwa agatoki mu kubatera inda akaba ari abarezi babo akaba ariyo mpamvu ubuyobozi bw’akarere burimo inzego z’itandukanye batangiye igikorwa cyo kubakurikirana.
Bifashishije itorero ry’igihugu ryatangijwe mu ishuri rya bo, abana biga mu ishuri ribanza rya SOS Kayonza biyemeje kuba umusemburo w’ubutwari muri bagenzi ba bo nk’uko babyemereye umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Boniface Rucagu, ubwo yabasuraga tariki 25/06/2013.
Nizeyimana Yohani, umwana w‘ahitwa mu Rugarama ho mu Karere ka Huye, ashimira umuryango Compassion kuba waramuhaye umubyeyi usimbura nyina utarabashije kuzuza inshingano zo kurera, ubundi ababyeyi baba bafite imbere y’abana babo.
Avuga ko kuregeza ipantalo biregeza n’ubwenge, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Harebamungu Mathias, yabwiraga abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari bateraniye kuri katederari ya Butare, mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’uburezi gaturika.