Muri gahunda y’uburezi budaheza, abafite ubumuga biga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye bo mu karere ka Rutsiro boroherejwe kwiga bitabagoye n’umushinga utegamiye kuri Leta Handicap International.
Nubwo bamwe mu banyeshuri bashima gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku mashuri, hari abatarabashije kwishyura imisanzu ibahesha uburenganzira bwo kugaburirwa ku ishuri kimwe n’abandi, ku buryo ngo iyo bagenzi ba bo bagiye kurya bo basigara mu mashuri bigatuma biga amasomo ya nyuma ya saa sita bibagoye kuko abatariye baba (...)
Murwanashyaka Jean d’Amour, umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’Indimi n’Ubuvanganzo mu Kigo cy’Amashuri yisumbuye cya Bisesero mu Karere ka Karongi ahamya ko kureka ibiyobyabwenge byamufashije kuba umuntu mushya kandi akaba ngo asigaye ari umunyeshuri mwiza dore ko ngo yagize amanota 75% akaba uwa kabiri kandi ubundi (...)
Mu Karere ka Bugesera hatangijwe ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri byo muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, azubakwa mu mezi ane kuko azigirwamo mu mwaka w’amashuri wa 2015.
Icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyari cyatangijwe na IPRC East cyasojwe ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki ya 29/8/ 2014, inzego zitandukanye zirimo polisi zitanga ubutumwa bwo kureka ibiyobyabwenge no gukora kugira ngo urubyiruko rugere ku iterambere rirambye, hanatwikwa ibiyobyabwenge byafashwe imbere (...)
Minisitiri w’ingabo mu Rwanda, General James Kabarebe, arasaba abatoza b’intore mu mashuri makuru na kaminuza kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kugira ubuyobozi bwiza bubitaho n’igihugu gitekanye bityo bagaharanira gukora bagiteza imbere bakazakiraga abazabakomokaho kimeze neza.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero, bashyizeho uburyo bwo kuzajya bahuza amasaha bigishirizaho amasomo, bakaba bavuga ko ubu buryo buzabafasha kwita kimwe ku banyeshuri kuko hari abigaga amasomo amwe n’amwe mu masaha adakwiye cyangwa se bamwe bagakora amakosa yo gutira amakayi (...)
Gahunda yo gutoza abana umuco wo gukaraba intoki inshuro eshanu ku munsi (The School of Five), nyuma y’amezi atatu itangijwe imaze kugabanya umubare w’abana barwaraga bigatuma basiba ishuri.
Ministeri y’uburezi(MINEDUC) ifatanije n’umushinga w’Ababiligi wubaka ubushobozi bw’abashinzwe uburezi(vvob), batangije gahunda yo gushaka abayobozi bashoboye iby’imicungire n’imitegekere y’amashuri abanza, mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi.
Minisitiri w’uburezi, Prof. Silas Lwakabamba, arasaba abikorera gufatanya na Leta kwita ku mashuri y’imyuga n’ubumenyengiro kugirango leta ibashe kugera ku ntego yihaye yo guhanga imirimo igera ku bihumbi 200 buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.
Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (ICPAR), cyatangaje ko abatsinze ibizamini byo gukora uwo mwuga ari 85 muri 205 bari babikoze bahwanye na 40%; ari indi ntambwe yo gukomeza kuziba icyuho cyo kubura ababaruramari b’umwuga mu Rwanda.
Abanyeshuri bitegura kurangiza amashuri yisumbuye basoje icyiciro cya mbere cyo gutozwa cyakozwe muri ibi biruhuko, baratangaza ko kuba barasogongeye ku nyigisho bagenewe n’itorero ry’igihugu bizabafasha kwitwara neza mu bizamini bya Leta, ndetse no kuzakomeza gukurikira inyigisho zinyuranye binyuze mu itorero ry’igihugu.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita atangaza ko abanyeshuri adakwiye guterwa impungenge no kugana itorero mu gihe barangije amasomo abanza, kuko umunyarwanda wese yagakwiye gutozwa indangagaciro.
Kuva kuri uyu wa 7 Kanama 2014 mu Karere ka Karongi bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri y’abazahugura intore zo ku rugerero z’uyu mwaka wa 2014-2015. Aya mahugurwa agamije kubaha ishusho y’umutoza w’intore uko yaba imeze kose, uko yubatse n’uko igenwa n’itorero ry’igihugu noneho ngo na bo bakabatuma kuzatoza abandi.
Nyuma y’uko urubyiruko 696 rurangije amasomo mu kigo ngorora muco no kwigisha imyuga kiri ku kirwa cya Wawa taliki 1/8/2014, ababyeyi bo mu karere ka Bugesera bafite abana bari baroherejwe muri icyo kigo barishimira inyigisho zihabwa abana babo kandi baravuga ko zizabafasha kugaruka ku murongo.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ay’isumbuye yo mu karere ka Rutsiro bafatanyije n’abashinzwe uburezi mu karere n’imirenge bari mu gikorwa cyo gukusanya imibare nyayo igaragaza abana bataye ishuri muri uyu mwaka wa 2014 kugira ngo ayo makuru yifashishwe mu gufata ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri (...)
Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri batanga imibare y’abanyeshuri iri hejuru y’abo bafite ku bigo bagamije guhabwa amafaranga menshi bagenerwa na Leta kuri buri mwana, buri muyobozi arasabwa kwishyura ikinyuranyo cy’amafaranga yakiriye ahwanye n’umubare w’abanyeshuri yongereye ku rutonde kandi atabafite.
Ubuyozi bw’akarere ka Gicumbi ngo ntibuzihanganira umuyobozi wese w’ikigo cy’amashuri abanza wagaragayeho gucunga nabi imikoreshereze ya mudasobwa (One Laptop per Child) nyuma y’aho bigaragariye ko hari zimwe muri laptop zahawe abana ngo bazikoreshe mu myigire yabo nyuma zikaza kuburirwa irengero.
Amakosa y’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu gukora raporo zirebana n’imibare ngo atuma mu karere ka Ngororero abanyeshuri benshi baburirwa irengero mu mibare nyamara batarataye amashuri nkuko byitwa iyo hari abanyeshuri batagaragara mu mibare.
Mu bihe byo hambere byari bimenyerewe ko bamwe mu bafite ubumuga batirirwa bagana ishuri, abagize amahirwe bakajya kwiga mu bigo byabugenewe, ariko muri iki gihe hariho gahunda yo kwigishiriza hamwe abanyeshuri bafite ubumuga n’abatabufite, ku buryo iyo gahunda nko mu karere ka Rutsiro imaze kugera ku ntera ishimishije.
Nyuma y’uko minisiteri y’uburezi ishyizeho amabwiriza yo guhagarika kwaka ababyeyi amafaranga y’agahimbazamusyi k’abarimu, bamwe mu bayobozi b’amashuli basanga kubyumvisha abarimu bizagorana kubera ko n’ubundi basanzwe bavuga ko bahembwa amafaranga make. Gusa ngo kubera ko ababyeyi nabo bagaragaza ikibazo cy’amikoro macye, (...)
Ubwo kuri uyu wa 24 Nyakanga 2014 abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bo mu karere ka Gakenke batahaga iwabo mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri basabwe kutagenda ngo birare nkaho kwiga birangiye ahubwo ko bakomeza kuzajya basubira mu masomo yabo banafasha ababyeyi.
Mu gihe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bagiye kujya mu biruhuko bisoza igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2014, mu karere ka Nyamagabe abanyeshuri bataha kure bazahabwa umwihariko wo gutaha mbere y’abandi.
Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri, ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko bugiye gushyira imbaraga mu kongera amashuri y’incuke kugira ngo abana bose bo muri ako karere bajye batangira kwiga bakiri bato.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza 47 byo mu karere ka Ngororero barasabwa guca burundu ikoreshwa ry’imbaho (ardoise) abana bakoresha mu kwandika iyo bari mu ishuri maze bagakoresha amakayi n’amakaramu.
Bamwe mu batuye akagari ka Kagina ko mu murenge wa Runda, bitabiriye amashuri y’imyuga yashyizweho n’Umuryango w’Abanyakoreya wotwa Good Neighbors. Ibyo ngo babitewe n’uko akazi k’ububumbyi n’ak’ubuhinzi bari basanzwe bakora badakuramo umusaruro uhagije.
Umuryango utegamiye kuri Leta Food For The Hungry ukora ibikorwa bitandukanye mu guteza imbere abaturage, kuri uyu wa gatatu tariki 16/07/2014, washyikirije ishuri ribanza rya Giseke mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango ibyumba by’amashuri 5 n’intebe 150 byose bifite agaciro gakabakaba miliyoni 20.
Nyuma y’aho hatangirijwe gahunda yo guha abana amata ku ishuri mu mwaka wa 2010, abarezi barerera mu ishuri ribanza rya Nyarurama Catholique mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango, barahamya ko umubare w’abana bitabiraga ishuri wiyongereye ndetse n’imyigire ikazamuka.
Niyongira Vénantie, umugore w’imyaka 43 aratangaza ko nyuma yo kugana isomero akiga kwandika, gusoma no kubara yatangiye kubyaza umusaruro ubwo bumenyi aharanira kwiteza imbere.
Ishuli rikuru ryigenga ry’abalayiki b’Abadivantiste rya Kigali (INILAK), ishami rya Nyanza tariki 10/07/2014 ryatangije itorero ry’igihugu mu rwego rwa za kaminuza n’amashuli makuru.