Ngoma: Abarangiza kwiga imyuga bemeza ko ari igisubizo ku rubyiruko rw’abashomeri

Urubyiruko rusanga 170 rwo mu cyaro nyuma yo kwigishwa imyuga itandukanye n’umushinga E.H.E (Education Health and Economy), rwemeza ko umwuga bize watangiye kubagirira akamaro bakiwiga bityo bagasaba ko mashuri y’imyuga yakegerezwa urubyiruko rwo mu cyaro.

Ibi uru rubyiruko rwabitangaje kuri uyu wa 05/02/2015 mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Karembo ubwo rwasozaga amasomo y’amezi atandatu biga imyuga yo kudoda, gusudira, ububaji, ubwubatsi no gukanika bahawe n’umushinga witwa E.H.E ku buntu.

Abarangije imyuga ni urubyiruko ruvuga ko rugiye kwiteza imbere kubera umwuga bize.
Abarangije imyuga ni urubyiruko ruvuga ko rugiye kwiteza imbere kubera umwuga bize.

Aba banyeshuri bavuga ko mugihe bigaga iyo barangizaga amasomo babashaga gukorera amafaranga bikabaha icyizere cyuko igihe bazarangiza kwiga bazakuramo amafaranga azabatunga.

Mu rwego rwo kubafasha gutangira akazi kabo nta mbogamizi,uyu mushinga wahaye buri munyeshuri ibikoresho by’ibanze bitewe n’ibyo yize.

Mukabizeyimana Shadia,avuga ko nk’umuntu w’umukobwa yabanje guhura n’inzitizi zuko hari abamucaga integer bavuga ko atazabasha imyuga yo gusudira kuko ari umukobwa none ubu ngo akaba ashima Imana ko yabimenye ndetse nubu akaba afite akazi i Kabuga.

Kubera umuriro w'amashanyarazi wegerejwe abaturage mu byaro abiga imyuga ibagirira akamaro cyane ijyanye n'amashanyarazi.
Kubera umuriro w’amashanyarazi wegerejwe abaturage mu byaro abiga imyuga ibagirira akamaro cyane ijyanye n’amashanyarazi.

Yagize ati”Bampaye ikizamini cy’akazi ndagitsinda neza ndusha n’abahungu none ubu ndi mu kiraka mbasha kubona nk’amafaranga ibihumbi umunani ku munsi nasudiriye nk’inzugi eshatu. Wize umwuga ntago ubura ayisabune ntubura amafaranga agufasha kandi ukaba wanakira.”

Uyu mukobwa avuga ko ari byiza cyane kuba umukobwa yakiga umwuga kuko bituma yakirinda abashora mu ngeso mbi bamufatiranye n’ubukene.

Rutambika Yohani ukomoka mu Murenge wa Karembo, Akagari ka Karembo avuga ko we yatangiye umwuga wo kubaka guhera mu 1970 ariko kugera ubu wamugejeje kuri byinshi birimo inka zigera kuri eshanu ndetse akanarihira abana be amashuri byose abikesha umwuga.

Bamwe mu barangije amasomo yabo mu myuga.
Bamwe mu barangije amasomo yabo mu myuga.

Rutambika akomeza avuga ko imyuga mu cyaro aho atuye ikenewe kuko ntawo yari bwabone wize umwuga ngo abe umushomeri. Yaguze ati” Iyo urebye ubona ko umwuga ari ikintu kiza wiga ntubure akazi,ubu mbasha kubona ibihumbi bitatu ku munsi buri uko nakoze.Urubyiruko rwacu rwigishijwe imyuga byabafasha cyane kuko babasha kwibeshaho.”

Mufti w’u Rwanda,Shehe Kayitare Ibrahimu,nawe wari witabiriye umuhango wo gusoza amasomo kuri uru rubyiruko yashabye uru rubyiruko gukunda umwuga kuko ari ingirakamaro kandi wabafasha aho bajya hose ku isi.

Yagize ati”Ngiye mu gihugu icyo aricyo cyose nzi umwuga njyewe mbaho,kubera ko mba nkoresha amaboko yanjye.ariko udafite umwuga biragoye cyane kuba wabaho. Mukunde umwuga kuko uzababeshaho ndetse nabakurambere bacu nka ba Dawidi barawukoze bari ababaji.”

Muhamadi Amini,umuyobozi wungirije wa E.H.E mu Rwanda,yavuze ko uyu mushinga watanze ibi bikoresho ngo biherekeze abarangije imyuga mu rwego rwo kugirango babafashe gutangira ubuzima bafite aho bahera aho bagiye mu buzima bwo hanze.

Abahawe impamyabushobozi(certificate) barangije kwiga imyuga barimo abakobwa ndetse n’urubyiruko rw’abasore bakomoka mu mirenge ya Karembo,Gashanda na Zaza batangiye bagera kuri 300 bakarangiza ari 170 abandi bakaba baragiye bava mu ishuri.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turihanohanze twabuze akazi nkubu nize kwesitara umuriro wamashanyarazi ariko maze imyaka 3 nakazi ndabona kandisha ka kwiteza imbere mwandufasha mukaduhigira akazi kogu korana murakoze

nirere eric yanditse ku itariki ya: 9-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka