Ngoma: E.S Kigarama yahindutse ishuri ry’imyuga

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego u Rwanda rwihaye ko mu mwaka wa 2017 60% by’abanyeshuri bazajya barangiza amashuri yisumbuye bazaba barangije mu mashuri y’ubumenyi ngiro, ikigo cya E.S Kigarama cyahindutse ishuri ryigiha imyuga.

Iri shuri ubundi ryatangaga ubumenyi rusange ryahinduye izina ryitwa Kigarama Technical Secondary Shool. Ishami ryigishaga imibare, ubukungu, n’ubumenyi bw’isi ntirizongera kubarizwa muri iki kigo kuko ritajyanye n’imyuga.

Kugira ngo intego y’abanyeshuri 60% barangije amashuri yisumbuye bazabe barize imyuga igerweho buri karere kagomba byibuze kugira amashuri atatu yigisha imyuga kandi yujuje ibisabwa byose; nk’uko byasobanuwe n’intumwa yaje ihagarariye ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’imyigishirize yayo mu Rwanda, Habimana Theodore.

Habimana yagize ati “Mumivugururire y’imyigishirize y’imyuga ni ngombwa ko umuntu yiga umwuga akamenya kuwukora, Abanyarwanda nibo bavuga ngo kora ndebe iruta vuga numve. Dukeneye abantu bashobora gukora ibyo bize atari ukubivuga gusa.”

Abayobozi batandukanye mu muhango wo gutangiza ishuri ry'imyuga rya Kigarama.
Abayobozi batandukanye mu muhango wo gutangiza ishuri ry’imyuga rya Kigarama.

Umuyobozi w’ishuri, Uwizeye Jean Pierre, yavuze ko kuba iri shuri rihindutse iryimyuga bigiye kugirira akamaro akarere ka Ngoma mu kwesa imihigo ndetse no mu kugateza imbere.

Yagize ati “Mu mihigo y’akarere kacu harimo kubaka amahoteli n’ubukerarugendo ku biyaga bya Sake, kuba iri shuri rigiye gutangiza ishami ry’amahoteli n’ubukerarugendo bizafasha abanyeshuri ndetse n’akarere muri rusange.”

Mubuhamya bwatanzwe n’umunyeshuri watangiranye n’iri shuri rishingwa ryitwa College communal de Kigarama, yavuze ko yishimiye aho iri shuri rigeze mu gutera imbere.

Yavuze ko we yahigagaga ari amashuri atatu rishobora kwakira abanyeshuri 30 none ubu ngo rishobora kwakira abanyeshuri 400 rikabacumbikira.

Iri shuri ryahinduye amazina kenshi bitewe n’uburyo ryagendaga ritera imbere, rigitangira ryitwaga College Communal de Kigarama, riza guhiduka ryitwa Ecole secondaire de Kigarama none rihawe indi nyito nshya ndetse n’amashami mashya y’ubumenyi ngiro.

Abanyeshuri bidagaduye bishimira izo mpinduka.
Abanyeshuri bidagaduye bishimira izo mpinduka.

Uretse ishami rya accountance ryari rihari, ubu Kigarama Secondary Technical School yahawe andi mashami arimo computer science n’iryamahoteli n’ubukerarugendo (tourism). Iri shuri rishobora kwakira abanyeshuri 600.

Ibirori byo guhindura iri shuri rikava mu gutanga ubumenyi rushange rikajya ritanga ubumenyi ngiro byabaye tariki 04/11/2012.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nkatwe nkabanyeshuri biki kikigo twishimiye izi mpinduka kuko bizadufasha ejo hazaza mukwiteza imbere.

MUHAYIMANA GASPARD C.A yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka