Ruhango: Ishuri ESSTR rirahakana ko nta kibazo kikirangwamo

Mu gihe bikomeje kuvugwa ko ishuri Ecole Secondaire Sainte Trinite Ruhango (ESSTR) ritagaburira neza ndetse ntirinigishe abanyeshuri neza, ubuyobozi bw’iri shuri burabihakana ahubwo bukavuga ko hari abarezi bigometse ku buyobozi bashaka guharabika isura y’ikigo.

Bamwe mu banyesuri b’icyi kigo bavuga ko ibi bibazo byigeze kubaho ariko ngo ubuyobozi bw’ikigo bwahinduye imikorere ubu nta kibazo bafite. Ikibazo basigaranye ni amazi ataboneka kuko ubu bifashisha amazi y’igishanga.

Maniragaba Egide uhagarariye abandi banyesuri avuga ko kugeza ubu nta kibazo bafite mu kigo, keretse ngo mu ntangiriro z’icyi gihembwe nibwo iri shuri ryagiranye ikibazo n’abanyeshuri bamwe na bamwe bari bafite imyitwarire mibi, rishaka kubasubiza mu murongo w’abandi banyeshuri.

Abarimu bigisha muri Ecole Secondaire Sainte Trinite Ruhango bavuganye na Kigali Today bavuze ko babayeho nabi kuko ubuyobiz bw’iri shuri butabaha agaciro nk’abarezi. Ibi ngo bituma nabo batubahiriza inshingano zabo, kuko hari ibintu ubuyobozi bw’iri shuri butubahiriza birimo kutabahembera igihe kandi biri mu masezerano y’akazi.

Ikibazo gisigaye muri ESSTR ni icy'amazi meza.
Ikibazo gisigaye muri ESSTR ni icy’amazi meza.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko nta kibazo nta kimwe haba ku bayobozi ndetse n’abanyeshuri bufite, keretse ngo abarimu bamwe na bamwe bagaragaje imyitwarire mibi irimo gukererwa akazi ndetse bagashaka no kugumura abanyeshuri.

Hanganimana Jean de Dieu ni umuyobozi w’iri shuri, agira ati “rwose ibyo bavuga ni uguharabika isura y’ikigo. Ahubwo hano dufite abarimu badashaka kugendera ku mabwiriza y’ikigo bigatuma bashaka guteza ikigo ibibazo”.

Usengumuremyi Jean Marie Vianney, uhagarariye ishuri ESSTR, avuga ko bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, bagerageje gusaba aba barezi guhinduka ariko birananirana.

Ngo bamaze kubona imyitwarire y’aba barezi idahinduka bafata icyemezo cy’uko aba barezi batazagaruka kwigisha mu mwaka utaha, ibi ngo bikaba aribyo byatumye aba barezi nabo bashakisha uko banduza isura y’ikigo.

Akomeza agira ati “niba dushaka guteza imbere ireme ry’uburezi, ntabwo twabigeraho mu gihe tugifite abantu bateye batya”.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka