Gasabo: Ababyeyi barasabwa gufasha abana babo kwitegura iki gihe cy’ibizami

Uruhare rw’ababyeyi rurakenewe mu gufasha abana babo kwitegura iki igihe cy’ibizami, kuko hari batsindwa kubera kutubahiriza amasaha yo gusubiramo amasomo, nk’uko byatangarijwe mu gikorwa cyo guhemba abanyeshuri bitwaye neza mu bizami bya Leta by’umwaka ushize, mu karere ka Gasabo.

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 02/10/2012, aho abanyeshuli batanu bitwaye neza muri buri kigo kigize aka karere bahawe mudasobwa zo kubafasha mu myigire yabo. Ababyeyi n’abarezi bari bawitabiriye bibukijwe uruhare rw’abo mu mitsindire y’abana barera.

Kimenyi Burakari, ushinzwe uburezi muri Gasabo, yatangaje ko ubwenge budahagije kugira ngo umunyeshuri abashe gutsinda. Avuga ko kuhabiriza igihe ari imwe mu ntwaro zo kwitwara neza mu bizami.

Yagize ati: “Twagira ngo tubahe ubutumwa bubafasha kwitegura neza n’ubwo ikizami kuwa Mbere kiba gitangiye. No kuafasha kujya kubwira abanyeshuri icyo bagomba kwitegura habamu buryo bw’imitekerereze kuko umuntu ashobora kuba yize ariko akagira imyiteguro itari myiza”.

Gusa yanatunze agatoki bamwe mu barimu bashyira imbere amafaranga bikaviramo ingaruka abana kudatsinda neza. Avuga ko ababyeyi n’abarimu bakwiye gukorana kugira ngo bahanahane amakuru ku bana babo.

Bimwe mu bibazo abari bitabiriye uwo muhango bagaragaje ni ukuba ibigo bitsindisha cyane ari ibigo by’abakire. Bakemeza ko atari ubwenge abo bana barusha abandi ari, ahubwo ari uko bakurikiranwa n’abarimu bo ku ishuri no mu rugo iwabo.

Emmanuel N Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka