Ruhango: Ikizami cya Leta cyagombaga gukorwa n’abanyeshuri 158 cyakozwe na barindwi gusa

Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Institut Superieur Pédagogique de Gitwe “ISPG”, banze gukora ikizamini cya Minisiteri y’Ubuzima, bavuga ko bakibatuyeho igitaraganya, kuko babimenyeshejwe hasigaye icyumweru kimwe gusa.

Buri mwaka Minisante itegurira abanyeshuri barangije umwaka wa gatatu mu ishami ry’igiforomo n’ababyaza, ikizamini kibemerera gusoza ikiciro cya mbere cya kaminuza bakabona gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Ariko abanyeshuri ba ISPG bari batahiwe kugikora, bavuga ko badatinya gukora ikizami kuko ibizami bagiye nakora ari byinsi, ikibazo ari uko babimenyeshejwe hasigaye icyumweru kimwe gusa.
Tariki 22/10/2012 nibwo bamenyeshejwe ko bagomba gukora icyo kizami cyari giteganyijwe gukorwa kuri uyu wa Mbere tariki 29/10/2012. Bakavuga ko bahamagajwe igitaraganya, kuko bari batashye bari mu bushakashatsi bwo kwandika ibitabo.

Cyprien Rafiki n’umuyobozi wa ISPG, bavuga ko bakimara kumenya ib’icy’i kizamini, bahise bandikira inzego zitandukanye nka Minisiteri y’Ubuzima, iy’Uburezi, Minisitiri w’Intebe, umuvunyi mukuru n’izindi nzego bazisaba kubarenganura.

Aba banyeshuri banavuga ko hari amasomo bagomba kuzakora muri icyi kizami batigeze biga.
Aba banyeshuri banavuga ko hari amasomo bagomba kuzakora muri icyi kizami batigeze biga.

Mu gihe aba banyeshuri barimo gukurikirana iby’icyi kibazo, baje gutahura ko ubuyobozi bw’ishuri bwamenyeshejwe ko bazakora iki kizamini mu kwezi kwa 05/2012, ariko kugeza ubu ngo ntibaramenya impamvu ubuyobozi bwabahishe ko icyo kizamini gihari.

Ku ruhande rwyo, Minisiteri y’Ubuzima, yabwiye aba banyeshuri ko yo yakoze akazi kayo ko kumenyesha igihe ikizamini kizakorerwa, ikongera no kwibutsa itariki 20/10/2012. Ikavuga ko ibindi badakwiye kubibazwa.

Gusa ubuyobozi bw’iri shuri ntibwemereanya na Minisante, kuko buvuga ko iyo tariki yo kwibutswaho aribwo babimenyeshejwe nabo, nk’uko bitangazwa na Gerard Rugengane umuyobozi w’icyi kigo.

Agira ati: “Ku itariki 20 z’uku kwezi nibwo twamenyeshejwe ko hari ikizamini, naho ubundi byari ibihuha bavuga ko hashobora kuzakorwa ibizmani”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko yemera ko abanyeshuri batunguwe n’ikizami, ariko ngo ntibyari kuba impamvu yo kwanga kugikora.

Umunsi w’ikizamini, abanyshuri biga muri iri shuri, banze kwinjira aho ikizami kigomba gukorerwa ahubwo bigumira mu macumbi yabo bategereje kurenganurwa.

Mu banyeshuri 158 bagombaga gukora icyi kizami, barindwi gusa nibo bagikoze. Bikavugwa ko nabwo abagikoze bamwe ari abakozi b’iri shuri abandi ari abigira ubuntu n’abafitanye isano ya hafi na nyiri iri shuri Gerald Urayeneza.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki kibazo kigomba kwitabwaho cyane kuko gikomeye. Dore uko njye mbyumva: Iki kizamini ni ingenzi kuko kibereyeho gusuzuma ireme ry’uburezi muri ririya shuri ndetse kikaba kigamije gupima ubumenyi n’ubushobozi bw’umuntu ugiye guhabwa inshingano zikomeye ku magara y’abantu aho guhuzagurika byavamo ingaruka nyinshi ku murwayi nko kuremba cyangwa gupfa. Ariko kandi abanyeshuri bafite uburenganzira bwo kwitegura bihagije kuko nko muri secondaire umwaka ujya gutangira hari calendrier scolaire umwana azi igihe azakorera ikizami. Niba umuyobozi atabeshya koko yarabimenyesheje abanyeshuri, niyerekane tableau d’affichage yabimanitseho. Umuti rero ni uko abanyeshuri bahabwa umwanya bakitegura kandi niba andi mashuri yarakoze icyo kizami kandi kigomba kuba kimwe hose ubwo MINISANTE ibategurire icyabo kandi amafaranga azagenda muri iki gikorwa azishyurwe n’ishuri ubundi abayobozi baryo bahabwe ibihano bibakwiye, ubundi abaharangije mbere bose bajye bakurikiranwa aho bakora kuko bashobora kugira ibyo bangiza kubera ariya masomo batize. Amashuri nk’aya aba agamije indonke muri za minerval niyo usanga asohora abayarangijemo bafite ubushobozi buri munsi y’ubukenewe. Kaminuza y’u RWANDA mu ishami ry’ubuganga yo muzi ko itajenjeka aho umuhanzi Tom Close yatsinzwe pediatrie akaba atarambaye agomba gusibira. Ubuzima ntibukinishwa. Bene aba baba barize nabi nibo usanga bakorana ubuswa nka bamwe bo kuri ya nkuru yo ku gihe i Kigali umuntu yakubiswe umuhini mu mutwe bakamupfuka gusa yagera mu rugo akitaba Imana.

DORE UKO NDUCIYE yanditse ku itariki ya: 30-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka