Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasinyanye amasezerano agamije kunoza imikoranire hagati yacyo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), ndetse n’urugaga nyarwanda rw’Amakoperative (NCCR).
Mu gihe abaturage b’akarere ka Ngororero basabwa kongera isuku ndetse no kwirinda indwara ziterwa n’umwanda, abagera kuri 64% nibo babona amazi meza nkuko bigaragazwa n’imibare y’akarere ka Ngororero.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) n’Ikigega mpuzamahanga cy’u Bwongereza (DFID), bagiranye amasezerano y’imyaka ine y’inkunga ingana n’amapawundi miliyoni 34 (£) ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 36.3, mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi, kuwutunganya no kunoza icuruzwa ryawo.
Mu gihe kuri uyu wa 04 Ukuboza hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bamwe mu bakora kano kazi mu murenge wa Minazi mu karere ka Gakenke barishimira itarambere bamaze kugeraho barikesha gucukura amabuye y’agaciro.
David Irambona, umusore w’imyaka 25 utuye mu Mudugudu wa Ninzi mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke acuruza amafaranga yo guhamagara (Me2U) n’ubwo atabona.
Abaturage bo mu Murenge wa Muyongwe mu Karere Gakenke baravuga ko bahangayikishijwe n’ikiraro cya Cyakika cyangiritse bikabangamira imihahiranire yabo n’ibice baturanye.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara ruravuga ko kwiga imyuga rukaba rwaranatangiye kuyibyaza umusaruro biruha kwizera ko ejo harwo hazaba heza kurushaho.
Abaturage bo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara baratangaza ko bakibangamiwe n’uburyo bwo gukora ingendo ndende n’ubwikorezi hagati y’umujyi wa Huye n’akarere kabo kuko nta modoka zitwara abagenzi zihari.
Jeannette Mushimiyimana wasigajwe inyuma n’amateka, abeshejweho no kubumba inkono kandi bimurinda kuba yasabiriza, kuko abasha kubona imyenda yo kwambara akabasha no gukuramo ikimutunga.
Intara y’Iburasirazuba hamwe n’inzego nkuru z’igihugu nka za Minisiteri, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28/11/2014, bateraniye i Rwamagana mu nama nyunguranabitekerezo igamije kunoza igenamigambi ry’ibikorwa biteganyijwe gukorwa mu turere twose tuyigize mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2015-2016.
Ubwo yagendereraga akarere ka Huye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Dr. Alvera Mukabaramba, yavuze ko yishimiye uburyo mu Karere ka Huye basaranganya ingengo y’imari baba bahawe mu gufasha abatishoboye.
Umushinga Millennium Villages Project wahaye inkunga abahinzi n’abanyabukorikori bo mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera moto nini izajya ituma bageza umusaruro wabo ku masoko dore ko byabagoraga.
Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) ku bufatanye n’Ishuri rikuru ry’abalayiki b’abadivantisiti rya Kigali (INILAK) batangiye kwigisha abagize amakoperative yo mu Rwanda, mu rwego rwo kuyarinda gusenyuka bitewe n’ubumenyi buke mu micungire yayo.
Abagenzi b’Abarusiya bari bateze indege kuru uyu wa gatatu tariki 26 Ugushyingo 2014 ngo byabaye ngombwa ko babanza gusohoka bagasunika indege kugira ngo ishobore guhaguruka.
Abakuriye umushinga Higa ubeho wakoreraga muri USAID washoje ibikorwa byawo mu Karere ka Kamonyi, barishimira ko usize abagenerwabikorwa bungutse ubumenyi bwo kwirwanaho. Ni nyuma y’imyaka itanu ishize uyu mushinga ufasha abatishoboye kugera ku iterambere ry’imibereho myiza n’iry’ubukungu.
Inzira ya Gari ya moshi izagera mu Rwanda izaturuka mu ntara ya Bihanga muri Uganda ikanyura i Mbarara igakomeza Kagitumba igera i Kigali, mbere yo gukomeza mu Burundi.
Abatuye mu bice by’icyaro mu Karere ka Ngoma bavuga ko nyuma y’imyaka igera kuri ibiri begerejwe amashanyarazi bari kuyabyaza umusaruro ufatika mu kwiteza imbere, bayifashisha mu guhanga imirimo ndetse no kongerera ubushobozi imirimo bari basanzwe bakora.
Umugore witwa Nyiramana Drocelle wo mu Mudugudu wa Kisaro, Akagari ka Gishororo mu Murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare yatangiye kogosha bamuseka ko atazabishobora ariko ubu baramugana.
Mbarushima Faustin utuye mu Kagari ka Rusasa mu Murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi avuga ko urubyiruko rwari rukwiye kwihangira imirimo rukivana mu bukene ntirutegereze akazi bahemberwa ku kwezi, ahubwo bakamureberaho bityo nabo bakiteza imbere.
Amakuru aturuka mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (Rwanda Transport Development Agency: RTDA) avuga ko umuhanda Musanze-Cyanika wari uteganyijwe gusanwa mu mwaka wa 2014, ushobora gusanwa mu mwaka wa 2017.
Isoko ry’amatungo (Igikomera) ryari ryarubatswe mu kagari ka Karambi mu murenge wa Murundi wo mu karere ka Kayonza rimaze igihe ridakora nyuma y’aho ibikorwa by’ubworozi byakorerwaga muri ako kagari byimuriwe mu kagari ka Buhabwa.
Abaturage bo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara batari barageze mu ishuri nyuma bakajya kwiga gusoma, kubara no kwandika, bahamya ko bamaze gutera imbere babikesha ubumenyi bakuye mu masomero.
Bamwe mu rubyiruko rukorera mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara ahubatse inkambi y’impunzi zaturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo baravuga ko inkambi atari ikibazo ahubwo ari igisubizo kuko yabafashije guhanga imirimo bagatera imbere.
Kuva mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwahinduye uburyo bwakoreshwaga mu guha imirenge n’utugari amafaranga yo gukoresha mu mirimo ya buri munsi (frais de fonctionnement), aho ubu umurenge usabwa kwinjiriza akarere amafaranga menshi nawo ugahabwa menshi.
Mu gihe bamwe mu batuye akarere ka Ngororero bakomeje gusaba ubuyobozi kubegereza amashanyarazi bafata nk’ipfundo ry’iterambere, umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon avuga ko intambwe bamaze gutera mu gukwirakwiza amashanyarazi mu karere itanga ikizere ko azagezwa hose mbere y’igihe cyateganyijwe.
Sosiyete sivile yo mu karere ka Gakenke yiyemeje gushishikariza abagore gukunda umurimo no kwitabira gahunda yo kuzigama kugirango nabo barusheho kwitezimbere kuko abagore bakiri bace mubijyanye no kubitsa no kugurizanya.
U Rwanda rwakiriye inkunga yatanzwe n’igihugu cya Suwede ingana n’ama krona (amafaranga ya Suwede) miliyoni 100, akaba asaga miliyari 9.2 Rwf (amafaranga y’u Rwanda) yo gufasha mu ihangwa ry’imirimo mishya no guteza imbere isanzweho.
Nyuma yuko hakozwe umuhanda wa Kibaya-Rukira-Gituku abatuye umurenge wa Rukira ndetse n’abajya guhahirayo ibitoki bihera cyane baravuga ko gukora uyu muhanda byarushije kongera ubuhahirane n’abandi baturanyi.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke baratangaza ko batari bazi ko abantu baciriritse bashobora kuguriza Leta binyuze mu kugura impapuro nyemezamwenda, ikaba ari inkuru nziza kuribo.
Nk’uko byakunze kugaragazwa na bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rulindo, ngo haracyari imbogamizi mu kubasha kugira icyo rukora cyane cyane zijyanye n’amikoro aho usanga abenshi baba biyicariye ku mihanda abandi bakayoboka iy’ubunyonzi kubera kubura igishoro kigaragara ngo bashake ikibazanira inyungu zitubutse.