Abayobozi n’abaturage bo mu Karere ka Musanze batangaza ko bababajwe n’umwanya wa 27 babonye mu isuzumwa ry’imihigo ya 2013-2014, bakaba biyemeje gufatanya kugira ngo uwo mwanya mubi bamazeho imyaka ibiri bawuveho baze mu myanya myiza.
Umushinga w’amazi meza witwa PEPP (Programme Eau Potable pour la Population des Grands Lacs) igihugu cy’Ubusuwisi giteramo inkunga mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ngo waheze mu mpapuro nk’uko byagaragajwe mu nama yahuje abarebwa n’uwo mushinga kuwa 24/09/2014.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ingufu buratanga icyizere ko imirimo yo gutunganya nyiramugengeri iri gukorerwa mu gishanga cy’Akanyaru mu murenge wa Mamba ho mu karere ka Gisagara izatanga inyungu ku Banyarwanda bose muri rusange.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burizeza urubyiruko rwo muri ako karere ko gahunda ya “Kora Wgire” yatangijwe izarukura mu bukene ngo kuko ari muri iyo gahunda ibitekerezo bitandukanye by’imishinga yarwo bizashyirwa mu bikorwa.
Sosiyete yitwa Revaforage yo mu gihugu cya Madagascar irasaba u Rwanda kwemererwa gutanga amazi ku baturage, cyane cyane aho bigoranye kuyabona (ahakunze kuba amapfa cyangwa mu misozi miremire), mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigize igice cy’amajyepfo cy’isi.
Mu murenge wa Nduba wo mu karere ka Gasabo hatashywe ikiraro cyambukiranya umugezi wa Nyabarongo wari uzwiho kutaba mwiza mu gihe cy’imvura, kuko mu gihe cy’imyaka ibiri gusa wari umaze guhita abantu bagera kuri 25 barohemyemo bagerageza kwambuka.
Abayobozi muri Ministeri y’ibikorwaremezo (MININFRA) n’ab’ikigo gishinzwe gutanga amazi (WASAC), biriwe bagenzura imikorere y’ingomero zivamo amazi, amatunganyirizo, imiyoboro n’ibigega byayo kuri uyu wa 17/9/2014, bakaba bemeje ko nta bushobozi inganda z’amazi zifite bwo gutanga ahagije umujyi wa Kigali wose.
Gahunda ya Hanga umurimo yatangijwe muri 2012 na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatanze umusaruro mu makoperative na sosiyete zari zifite ubushobozi buke. Urugero rugaragara ni Sosiyete Rebakure Investment Group yari ifite ikibazo cy’imikorere kubera kubura igishoro gihagije none yinjiza miliyoni 3.2 buri kwezi.
Umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, Nsabimana Théogène, atangaza ko mu bintu bishimishije abaturage be muri uyu mwaka bagezeho kurusha ibindi, harimo ko nta kagari na kamwe mu tugari dutanu tugize umurenge wa Kamembe kagisembera cyangwa ngo kabe gakodesha aho gakorera.
Miruho Jean Baptiste w’imyaka 54 atangaza ko yatangiye kudoda afite imyaka 20 ariko ngo kubera ko nta wundi mwuga yari ateze ho amakiriro uyu mwuga w’ubudozi wamugiriye akamaro kanini we n’umuryango we.
Abashoferi bakoresha mu muhanda Ruhango-Kirinda, baravuga ko barimo gukorera mu bihombo kubera imodoka zabo zangizwa n’iyingirika ry’uyu muhanda, ukunze kwangirika cyane mu bihe by’imvura ahitwa Gafunzo mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Bugesera rwafashijwe muri gahunda yiswe “Akazi Kanoze” barashima ko imibereho yabo yahindutse ugereranyije na mbere kuko bariho nabi batarajya muri iyi gahunda.
Nyuma y’imyaka ine bimuwe muri Gishwati aho bari batuye mu manegeka, abagize amakoperative y’urubyiruko mu mudugudu wa Bikingi mu murenge wa Bigogwe, ndetse no mu mudugudu wa Nyirabashenyi mu murenge wa Mukamira bafite icyizere ko imishinga REMA yabakoreye izabageza ku buzima bwiza.
Intara y’Uburasirazuba yinjije amafaranga asaga miliyari 15 yavuye mu misoro abaturage b’iyo ntara batanze mu mwaka wa 2013/2014. Ayo mafaranga ngo aruta kure ayo u Rwanda rwinjije mu mwaka wa 1995 kuko muri uwo mwaka mu gihugu hose habonetse imisoro ingana na miliyari 11,7 nk’uko minisitiri w’imari n’igenamigambi, (…)
Kuva mu mwaka wa 1994 amafaranga akomoka ku misoro n’amahoro u Rwanda rwinjiza ngo yagiye yiyongera ku buryo bugaragara, ariko biba akarusho ubwo hashyirwagaho ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu mwaka wa 1998 nk’uko byavugiwe mu birori byo kwizihiza umunsi w’abasora wabereye mu karere ka Kayonza tariki 06/09/2014 ku (…)
Abakarani bakorera ku mupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi, baravuga ko babangamiwe n’abagore baza kuri uyu mupaka baje gusabiriza barangiza bakanivanga mu kazi ko kwikorera imizigo kandi batari no muri koperative yabo.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abaturage bo mu murenge wa Nemba, mu karere ka Burera, guharanira kuva mu bukene babyaza umusaruro kandi bafata neza ibikorwaremezo bagezwaho.
Abaturage 45 bo mu karere ka Rusizi bakora akazi ko gucukura umuyoboro uzacishwamo insinga z’amatara yo ku muhanda bahawe na sosiyete ya MICON LINE, bazindukiye ku biro byayo basaba kwishyurwa amafaranga yabo bayishinja kubambura, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 05/09/2014.
Nyuma y’uko agarutse muri Guverinoma y’u Rwanda ndetse agasubizwa Minisiteri y’Umuco na Siporo, Ambasaderi Minisitiri Joseph Habineza, wanagizwe intumwa ya Guverinoma mu guha inama no kunganira mu karere ka Ngororero yifatanyije n’abatuye aka karere mu muganda usoza ukwezi kwa Kanama 2014, aho yasabye abaturage kwigira aho (…)
Igihe urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo rwagombaga kuzurira cyongeye kwigizwa inyuma kuko ngo ruzaba rwuzuye mbere y’uko ukwezi k’ukwakira kurangira mu gihe rwagombye kuba rwaruzuye umwaka ushize, igihe n’ubundi cyakomeje kwimurirwa mu mezi ya Mata na Kamena uyu mwaka.
Abaturage bo mu kagari ka Rwimishinya mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza bavuga ko bari mu icuraburindi baterwa no kutagira amashanyarazi, kandi utundi tugari bahana imbibe twose tuyafite.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buvuga ko kuba muri aka karere hari umubare w’abaturage bakomeje kuzamura ubukungu bwabo abandi bakazamuka mu byiciro by’ubudehe babarizwagamo, koperative zo kubitsa no kugurizanya “Umurenge SACCO zabigizemo uruhare runini kuko zatumye abaturage bakorana n’ibigo by’imari n’amabanki kurusha (…)
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu kagari ka Kagina, umurenge wa Runda, barashima Leta y’Ubumwe yakuyeho ivangura, bakaba batagihezwa mu bikorwa bitandukanye. Ibyo ngo bibaha icyizere cy’uko batazakomeza kwitwa abashigajwe inyuma n’amateka.
Umurunge wa Nduba waje ku mwanya wa mbere mu karere ka Gasabo mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2013/2014, mu gikorwa cy’igenzura cyateguwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo.
Niyonsaba Sakindi utuye mu murenge wa Mbogo mu karere ka Rulindo avuga yabashije kwiteza imbere abikesha ubworozi bw’inkoko kuko ubu ageze ku nkoko 4000 zihagaze hejuru ya miliyoni 15 z’amafranga y’u Rwanda.
Abaturage bo mu mirenge ya Bungwe, Gatebe, na Kivuye, ho mu karere ka Burera, batangaza ko nyuma y’amezi abiri bagejejweho umuriro w’amashanyarazi ubuzima bwabo bumaze guhinduka.
Mu gihe ababumba inkono n’ibibindi bavuga ko umwuga w’ububumbyi wataye agaciro bitewe n’ibikoresho bigezweho, hari ababumbyi bateye intambwe basigaye babumba imitako n’ibindi bikoresho batangaza ko kubumba byabateje imbere.
Abadepite bo mu gihugu cy’Ubuyapani ndetse n’abayobozi b’Ikigo cy’Ubuyapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (JICA) barishimira uko inkunga ihabwa u Rwanda ikoreshwa neza kandi ikagira impinduka zigaragara mu mibereho y’abaturage bo hasi.
Abakora mu mirimo y’ubwubatsi bw’agakiriro mu karere ka Kayonza basanga ako gakiriro karatangiye kugera ku ntego nyamukuru ya ko yo gutanga akazi n’ubwo kataruzura.
Banki ya COGEBANQUE yatashye inyubako nshya y’ishami ryayo riri mu karere ka Rwamagana nyuma y’imyaka 8 yari imaze ikorera muri aka karere mu buryo bwo gukodesha.