• Uyu nawe yemeza ko umusaruro wiyingereye nyuma yo kumenya gusoma, kwandika no kubara.

    Bugesera: Kumenya gusoma no kwandika byatumye batakibura amasoko

    Abagore bibumbiye muri Koperative “COVAMAYA Imirasire” y’ababoshyi b’uduseke ibarizwa mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera baratangaza ko kumenya gusoma no kwandika byatumye bongera umusaruro ukomoka mu bikorwa byabo kuko batakibura amasoko kandi mbere barayatakazaga.



  • Kwegerezwa amashanyarazi bizahagarika abaturage bakora ingendo ndende bajya gushaka serivisi zikenera amashanyarazi.

    Nyamagabe: Kubona amashanyarazi bizatuma bikura mu bushomeri

    Abaturage batuye Umurenge wa Mugano mu Karere ka Nyamagabe cyane cyane urubyiruko barishimira ko nibabona amashanyarazi bizabakura mu bukene kuko bazihangira imirimo isaba ingufu z’amashanyarazi bityo bakagera ku iterambere.



  • Guhinga ibihumyo bimwinjiriza amafaranga ibihumbi 150 ku kwezi.

    Guhinga ibihumyo bimuhemba nk’uwaminuje

    Umuhinzi w’ibihumyo witwa Eularie Dusenge utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, avuga ko umurimo wo guhinga ibihumyo yiyemeje gukora kuva mu mwaka w’2010, umutunze kandi ukaba umuha amafaranga yenda kungana n’ay’umwarimu warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0).



  • Bavanga amase n

    Rukara: Abagore bihaye gahunda yo gufashanya gutura heza

    Abagore bo mu murenge wa rukara mu karere ka Kayonza bihaye gahunda yo gufashanya gutura heza, ibyo bakaba babikora bareba bamwe muri bagenzi babo bafite inzu zatangiye gusaza bakajya kubaha umuganda wo kuzikurungira no kuzisubiriza.



  • Abaturutse mu tundi turere bashimye imikoranire ya Ngororero n

    Uturere twose twaje kwigira kuri Ngororero ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera

    Abakozi bashinzwe amakoperative, iterambere n’ishoramari hamwe n’abanyamabanga bahoraho b’ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) bo mu turere tugize u Rwanda bakoreye urugendoshuri mu karere ka Ngororero baje kwigira kuri aka karere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu bikorwa by’iterambere.



  • Abashakashatsi ba IPAR bavuga ko hakenewe gahanda zishingiye ku bushakashatsi.

    IPAR igira Leta inama guteza imbere ubukungu bushingiye ku bushakashatsi

    Ikigo gikora ubusesenguzi n’ubushakashatsi kuri gahunda za Leta mu Rwanda (IPAR), cyasabye Leta ko iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rigomba kwita ku rwego rw’imari cyane ndetse no gufasha mu bikorwa by’ubushakatsi mu by’ubukungu.



  • Iki kiganiro n

    Ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka bwazamutseho 7,8%

    Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho ku kigereranyo cya 7,8% mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka dusoza wa 2014, ahanini biturutse ku iterambere rya serivisi zitangirwa mu Rwanda ndetse n’ubuhinzi bujyanye n’ibiribwa.



  • Ministiri w

    U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyoni 74.4$ yo kubaka umuhanda Base-Rukomo

    Umuhanda Base-Gicumbi-Rukomo-Nyagatare wari waravugishije benshi, wabonye inkunga ya Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) ingana n’amadolari y’Amerika miliyoni 74.4$ (Leta y’u Rwanda nayo ikazatangamo miliyoni 4.5 $) yo kuwubaka igice kimwe cyo kuva Base–Gicumbi-Rukomo, hareshya na kilometero 51.



  • Inyubako nyinshi ziri mu mujyi wa Byumba bigaragara ko zitajyanye n

    Gicumbi: Abahawe ibibanza ntibabyubake bagiye kubyamburwa

    Mu rwego rwo kurwanya ibidindiza iterambere ry’umujyi wa Byumba wo mu karere ka Gicumbi, hafashwe ingamba ko abahawe ibibanza ntibabyubake babyamburwa bigahabwa abashoboye kubyubaka.



  • Minisitiri Busingye (hagati) yabwiye abanyagicumbi ko kutubaka umujyi wabo bituma ukomeza gusigara inyuma.

    Gicumbi: Minisitiri Busingye anenga abikorera kutubaka umujyi wa Byumba

    Minisitiri w’ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gicumbi, Johnston Busingye arasaba abikorera n’abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Gicumbi gukora bakiteza imbere bityo umujyi wa Byumba ukareka gusigara inyuma.



  • Izamuka ry

    Ruhango: Abanyonzi bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’amagare

    Abanyonzi bo mu Karere ka Ruhango baravuga ko babangamiwe cyane n’izamuka ry’ibiciro by’ibyuma by’amagare kuko ngo rituma badatera imbere.



  • Aya mamesa ari mu byagaragaye mu imurikagurisha ry

    Ngoma: Umusaruro muke w’ingazi utuma uruganda rudakoreshwa uko bikwiye

    Abahinzi bo mu Mirenge ya Mugesera, Sake na Rukumberi yo mu Karere ka Ngoma bibumbiye muri kompanyi bise “Sake Farm” itunganya amamesa ku buryo bugezweho bavuga ko ari umushinga wakinjiza cyane n’ubwo bagifite imbogamizi zo kubura umusaruro uhagije.



  • Iyi nkunga izafasha gutanga imibare yifuzwa mu gihe kigufi.

    U Bwongereza bwatanze miliyari 5Rwf zo kunganira ibarurishamibare

    Igihugu cy’u Bwongereza cyongeye gutanga miliyoni 4.5 z’amapawundi (£) ahwanye n’amanyarwanda miliyari eshanu, kuwa gatanu tariki 12/12/2014, yo guteza imbere ibarurishamibare. Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize gitanze inkunga ya miliyari 36.3 RwF (amafaranga y’u Rwanda) yo guteza imbere ubuhinzi



  • Umuhanda watashywe ngo watumye igiciro cy

    Miliyoni 150 z’amadolari zigiye gushorwa mu kubaka imihanda igeza umusaruro ku masoko

    Amafaranga agera kuri miliyoni 150 z’amadolari y’amerika agiye gushorwa mu kubaka imihanda yo mu byaro (feeder road) ireshya na kilomero 2500 mu turere tw’igihugu, izafasha abahinzi mu buhahirane ndetse no kugeza umusaro wabo ku masoko.



  • Aba bagore bavuga ko bamaze gutera intambwe bagana ku iterambere.

    Ruhango: ADEPR imaze kuvana abagore basaga 3000 mu bukene

    Abagore ibihumbi 3660 bo muri paruwase ya Byimana mu itorero pantekoti mu Rwanda (ADEPR) mu Karere ka Ruhango barishimira ibikorwa by’iterambere bamaze kwigezaho nyuma y’igihe gito babumbiwe mu matsinda abashishikariza kwiteza imbere, ubu mu ngo zabo bakaba bahagaze neza.



  • Minisitiri muri MINECOFIN na Ambasaderi wa Koreya y

    Koreya y’epfo yatanze miliyoni 16$ yo gufasha ubuhinzi n’imyuga

    Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yakiriye inkunga ingana na miliyoni 16 z’amadolari ya Amerika ($), ahwanye n’amanyarwanda miliyari 11, yatanzwe n’igihugu cya Koreya y’epfo kuri uyu wa kabiri tariki 09/12/2014, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.



  • Mu gihe cy

    Ruhango: Kinihira mu mvura ngo ingendo zirahagarara

    Abaturage batuye mu Murenge wa Kinihira, Akarere ka Ruhango baravuga ko mu bihe by’imvura bahura n’ibibazo by’imihanda bakabura uko bagenderana n’indi mirenge bahana imbibi, bityo ugasanga ubuhahirane burahagaze.



  • Hajabakiga asaba abafite ubumuga guhaguruka bagakora.

    Rulindo: Bamwe mu bafite ubumuga bageze kure biteza imbere

    Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Rulindo basanze bakwiye kwiteza imbere aho guhora bategeye amaboko abandi, bahitamo gukura amaboko mu mifuka kandi ubu bamaze gutera intambwe bagana ku iterambere.



  • Umuyobozi w

    Nyamasheke: Abayobozi babujijwe gukoresha abaturage nta mafaranga bafite

    Abayobozi bo mu Karere ka Nyamasheke bihanangirijwe kurya umwenda wa rubanda mu bikorwa byose bakora mu karere cyane ibikenera amafaranga.



  • Gisagara: Bamaze kumenya akamaro ko kwishyira hamwe

    Abanyamuryango ba koperative COATB Gisagara, y’abakora umurimo wo kubaka, baravuga ko bagenda basobanukirwa n’akamaro ko kuba hamwe, aho babona ko bizabazamura mu ntera ndetse n’ibikorwa byabo bikarushaho kumenyekana.



  • Abafashwa na USAID bavuga ko yabafashije kwifasha.

    Amajyepfo: Abafashwa na USAID bayishimira ko yabafashije kwifasha

    Abagenerwabikorwa b’umushinga USAID ufasha abaturage bo mu turere twa Nyanza na Huye mu Ntara y’Amajyepfo baravuga ko yabafashije kwifasha mu rugamba barimo rwo kwiteza imbere.



  • Abaturage bakora muri VUP bizera ko ari inzira yo kugera ku iterambere.

    Mukama: Abaturage bafite icyizere ko VUP izabateza imbere

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare bakora muri gahunda ya VUP bavuga ko bafite icyizere cyo kwikura mu bukene, dore ko mu gihe bamaze bakorana nayo babashije kwigurira amatungo magufi.



  • Burera: Imiryango 200 irahamya ko yavuye mu bukene

    Imiryango 200 yo mu Murenge wa Bungwe, mu Karere ka Burera, imaze umwaka wose ifashwa kwikura mu bukene ndetse no kwihaza mu biribwa, ihamya ko ubu yamaze kwikura mu bukene ku buryo igambiriye gukomeza kugera ku iterambere.



  • Uhereye ibumoso: Mugabo Damien RCA, Richard Tusabe RRA na Katabarwa Augustin NCCR.

    Amakoperative yitezweho kuzamura umusoro yinjiza

    Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasinyanye amasezerano agamije kunoza imikoranire hagati yacyo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), ndetse n’urugaga nyarwanda rw’Amakoperative (NCCR).



  • Imiterere y

    Ngororero: 64% by’abatuye akarere nibo bafite amazi meza

    Mu gihe abaturage b’akarere ka Ngororero basabwa kongera isuku ndetse no kwirinda indwara ziterwa n’umwanda, abagera kuri 64% nibo babona amazi meza nkuko bigaragazwa n’imibare y’akarere ka Ngororero.



  • Inkunga izafasha mu kuvugurura ubuhinzi no gufata neza umusaruro butanga.

    U Rwanda rwahawe miliyari 36.3 RwF yo kuvugurura ubuhinzi

    Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) n’Ikigega mpuzamahanga cy’u Bwongereza (DFID), bagiranye amasezerano y’imyaka ine y’inkunga ingana n’amapawundi miliyoni 34 (£) ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 36.3, mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi, kuwutunganya no kunoza icuruzwa ryawo.



  • Burya ngo hari n

    Gakenke: Barishimira ko akazi k’ubucukuzi katumye batera imbere

    Mu gihe kuri uyu wa 04 Ukuboza hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bamwe mu bakora kano kazi mu murenge wa Minazi mu karere ka Gakenke barishimira itarambere bamaze kugeraho barikesha gucukura amabuye y’agaciro.



  • Irambona abasha gucuruza Me2U atabona.

    Nyamasheke: Acuruza Me2U atabona

    David Irambona, umusore w’imyaka 25 utuye mu Mudugudu wa Ninzi mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke acuruza amafaranga yo guhamagara (Me2U) n’ubwo atabona.



  • Iki kiraro kibangamiye imigenderanire hagati y

    Muyongwe: Ikiraro cya Cyakika kibangamiye imihahiranire

    Abaturage bo mu Murenge wa Muyongwe mu Karere Gakenke baravuga ko bahangayikishijwe n’ikiraro cya Cyakika cyangiritse bikabangamira imihahiranire yabo n’ibice baturanye.



  • Urubyiruko rwize imyuga runayikora ruvuga ko iruha icyizere cy

    Gisagara: Kwiga imyuga byabahaye icyizere cy’ejo habo heza

    Rumwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara ruravuga ko kwiga imyuga rukaba rwaranatangiye kuyibyaza umusaruro biruha kwizera ko ejo harwo hazaba heza kurushaho.



Izindi nkuru: