Muri koperative y’inyangamugayo za Gacaca zo mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke haravugwa imicungire mibi y’umutungo aho abanyamuryango bashinja perezida wayo kwiharira umutungo wa koperative.
Abaturage batuye umurenge wa Save mu karere ka Gisagara barishimira ko bahawe kaminuza kuko izatuma iterambere rirushaho kwihuta kuko uretse kwihangira imirimo iyo kaminuza ibafasha kubona amafaranga ibaha imirimo.
Banki Nyafurika y’aiterambere (BAD) yatumiwe mu nama yiswe Rio+ 20 izabera muri Brezil ihuje ibihugu 20 bikize ku isi, igamije kwerekana intambwe Afurika imaze gutera igerageza kuba umugabane utera imbere.
Urubyiruko rwo mu cyaro narwo ruramutse rutekereje ku ruhare rwarwo mu iterambere hakiri kare, byafasha igihugu kugera ku ntego kihaye, nk’uko bitangazwa n’abayobozi b’umuryango Haguruka, umwe mu miryango yita ku burenganzira bw’umwana.
Uruganda Inyange rutunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikabikuramo ibiribwa rurashyikirizwa ku mugaragaro icyemezo cy’ubuziranenge ku rwego rw’isi gitangwa n’ikigo mpuzamahanga cyita ku buziranenge ISO (International Organization of Standards).
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) irasaba abaturage kutinubira ko umushahara w’abanyapolitiki uzazamuka kugera kuri 24% kuko bo batigeze bongezwa kuva mu myaka 13 ishize. Abakozi ba Leta basanzwe bazongerwa umushahara ku kigero cya 10%.
Ubuyobozi bw’uruganda East African Graniten Industries rukora amakoro ruri i Rutaraka mu Karere ka Nyagatare bwatangaje ko urwo ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora amakaro afite ubuso bungana na metero kare ibihumbi ijana na makumyabiri (120,000 m²) ku mwaka.
Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha azakoreshwa ahereye ku bikorwa byagezweho mu kuzamura ubukungu no kugabanya ubukene, nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, John Rwangombwa.
Bamwe mu bakozi bo mu ngo bo mu karere ka Muhanga baratangaza ko bifuza ko bagira uburenganzira bwo kujya bashakirwa n’abakoresha babo ubwisungane bwo kwivuza.
Amafaranga yagenewe ibikorwa remezo mu ngengo y’imali y’umwaka wa 2012/2013 yariyongereye ugereranyije n’umwaka ushize. Uyu mwaka ibikorwaremezo byagenewe 23/% by’ingengo y’imali y’umwaka wose mu gihe umwaka wabanje yari 21%.
U Rwanda rwegukanye igihembo cyo kuba indashyikirwa mu guteza imbere ishoramali n’ubucuruzi mu muhango wiswe African Business Awards wabereye i London tariki 07/06/2012.
Banki y’isi yahaye ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye no guteza imbere umusaruro w’imboga n’imbuto hamwe n’ubukerarugendo miliyoni eshanu z’amadolari y’Amerika, mu rwego rwo kongera amadevise n’umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.
Nzabakira Renny, umucuruzi w’Umunyarwanda, yegukanye itike y’indege ya Turkish Airlines izamujyana aho ashatse mu burayi akamara iminsi itatu arara mu hoteli ashatse. Ibi bihembo byatanzwe na MTN Mobile Money yabishyikirijwe tariki 09/06/2012.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) kiri muri gahunda yo kugenzura abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali batitabira gutanga inyemezabuguzi (factures) z’ibyo bagurishije, nyuma yo kubona ko imisoro ku nyongeragaciro (TVA) itazamuka nk’uko biteganijwe.
Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangira igikorwa cyo kubarura ibigo by’ubucuruzi biciriritse 100 bya mbere. Iki gikorwa cyateguwe n’ikigo gifite ubunararibonye mu ibaruramari cyitwa KPMG, cyanatangije ubushakashatsi nk’ubu mu bindi bihugu bigize aka karere.
Abanyamabanki bakorera muri Afurika bahuriye Arusha muri Tanzania tariki 06/06/2012 mu muhango wo gushimira amabanki ndetse n’abayobozi bayo bakoze neza mu mwaka wa 2011.
Nubwo hari uturere two mu Ntara y’Amajyepfo tutabashije kubona amafaranga twari twiyemeje gukura mu misoro mu mwaka ushize, iteganyabikorwa ry’umwaka 2012-2013 rigaragaza ko utu turere duteganya kuzabona amafaranga arenze ayo twari twiyemeje ubushize.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Albert NSengiyumva, aremeza ko Leta ifite uruhare runini mu gushyiraho uburyo bworohereza abaturage kugira ngo gahunda yihaye yo gufasha buri Munyarwanda kubona icumbi rimukwiriye igerweho.
Nyuma yo gufunguza amakonti muri Equity Bank, abanyamuryango bayo barasaba ko bafungurirwa ishami kugira ngo babone aho babitsa amafaranga kuko bashaka imikoranire myiza n’iyo banki, bityo babone inguzanyo zo kwiteza imbere.
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, arasaba ko umushinga wa Rukarara wo kubaka urugomero rw’amazi azajya atanga ingufu z’amashanyarazi ushyirwamo imbaraga ukarangira kuko amashanyarazi akenewe.
RWANDAMOTOR Ltd yabonye uburenganzira buyemerera gucuruza imodoka zo mu bwoko bwa TATA zikorerwa mu Buhinde.
Uruganda Inyange rwatangije imashini ishyirwamo amafaranga guhera ku 100 igatanga amata; ndetse rukaba rwazanye amata ashobora kubikwa igihe kirekire n’ubwo nta cyuma gikonjesha yaba abitswemo.
Entreprise Urwibutso yongeye kwakira igihembo cyitwa ‘International Quality Awards’ kubera guhanga udushya, ubuziranenge ikoranabuhanga n’uko iyobowe.
Ibihugu byitabiriye inama ya banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB) iteraniye Arusha muri Tanzaniya bisabwa gutanga ubumenyi ngiro bufasha urubyiruko guhanga imirimo no guhangana n’ibiciro biri ku isoko.
Abashoye imari yabo mu buhinzi bw’Icyayi, barimo Umushoramari Pierre Claver Karyabwite, baravuga ko kuba uruganda rutunganya icyayi rwa Gatre rutari kuzura biri kubahombya, kuko bibasaba kukijyana ku rundi ruganda rwa Gisovu ruherereye mu karere ka Karongi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buratangaza ko mu cyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije, hazakorwa igenzura ku bacuruzi bagikoresha amasashe kandi bitakemewe.
Abacuruzi b’ifu y’imyumbati bakorera mu isoko rya Ngororero bamaze iminsi binubira igihombo bavuga ko baterwa n’abantu bacururiza ifu ku mbaraza z’amabutiki yabo kandi bitemewe bityo bagahagarika abakiriya ntibinjire mu isoko.
Mugabe Thomas niwe wegukanye tike y’indege hamwe no kurara aho ashatse hose mu Burayi mu gihe cy’iminsi itatu byatanzwe muri promotion ya MTN Mobile Money ku bufatanye na Turkish Airlines.
Bamwe mu bakuriye ibigo byo kubitsa no kuguriza bizwi ku izina rya SACCO bemeza ko ibibazo by’ubushobozi bikigaragara mu mutungo wazo bizibuza gushora imari mu bikorwa bitandukanye byazibyarira inyungu.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) iratangaza ko yongereye ibihano bihabwa abakerererwa kwishyura imisoro mu rwego rwo guca umuco wo gucyerererwa.