Ngororero: Hari abaturage basaba guhindurirwa ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo

Bamwe mu batuye akarere ka Ngororero barasaba ko bahindurirwa ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo kuko ngo basanga hari amakuru atari ukuri yagendeweho bityo bakaba basanga babigwamo.

Abaturage bafite icyo kibazo bo mu mirenge ya Ngororero, Muhororo na Hindiro twaganiriye, badutangarije ko abenshi muri bo batamenye igihe igikorwa cyo gukosora amakuru ku byiciro by’ubudehe cyakorewe.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bo bavuga ko nta muturage utaramenye iby’iryo kosorwa ryabaye muri Kamena uyu mwaka.

Nubwo usanga abafite ibyo bibazo bafite ubwoba bwo kuvugana n’abanyamakuru ngo kubera gutinya guhanwa, icyo benshi bahurizaho ni uko abayobozi b’utugari n’imidugudu ngo bagendaga buzuza ibyo bashatse ku mpapuro z’abaturage kandi abenshi ngo bakaba batifuza ko mu duce bayobora hagaragara nk’ahakiri ubukene mu baturage maze bigatuma babashyira mu byiciro byisumbuyeho.

Ngo abaturage bose ntibitabiriye ikosoramakuru.
Ngo abaturage bose ntibitabiriye ikosoramakuru.

Impamvu nyamukuru ituma abo baturage bifuza gushyirwa mu byiciro by’abakene ngo ni uko hari ubwo Leta itera inkunga abakene ugasanga babihombyeyemo kandi nabo batifashije.

Ikibazo kigaragara ni uko abenshi mu bari abakene mu myaka ishize bagezweho na gahunda zitandukanye zo kubateza imbere nka Girinka na VUP bavuga ko ntacyo barageraho gifatika.

Abaturage bose twamenye bafite icyo kibazo ni abashaka kumanurwa mu byiciro ariko nta n’umwe usaba kuzamurwa.

Urugero ni nko mu murenge wa Hindiro aho abantu bagera kuri 86 bandikiye ubuyobozi babusaba guhindurirwa ibyiciro, ubu ababishinzwe bakaba barimo kubyigaho dore ko ngo hari n’abayobozi b’imidugudu bemerera abaturage kubashyira mu byiciro badakwiye kubera amarangamutima.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka