Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bufatanyije n’izindi nzego bakomeje igikorwa cyo kwishyuza abantu bambuye amabanki n’ibigo by’imari biciriritse byaba ibikora n’ibitagikora kugira ngo amafaranga asubizwe ba nyirayo.
Abatuye akarere ka Ngoma ubundi gasanzwe kazwiho kugira ibitoki byinshi, baravuga ko bugarijwe n’izamuka ry’ibiribwa birimo n’ibitoki ririguterwa n’umuyaga waguye ari mwinshi ukonona insina.
Mbonyubwabo Epimaque yatorewe kuba Perezida yungirizwa na ba visi perezida babiri aribo; Kanyambo Ibrahim na Nyiransengimana Donatille mu matora y’abahagarariye urugaga rw’abikorera mu karere ka Ngororero yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Inzu y’ubucuruzi Nova Market Complex yatashwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 24/09/2012 ibaye igisubizo kuri bamwe mu bacururiza mu isoko rya Musanze rigiye gusenywa kugira ngo ryubakwe bijyanye n’igiye.
Abakora umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro muri Mine ya Gifurwe, iherereye mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera batangaza ko iyo mine yabateje imbere ndetse inateza imbere aho batuye.
Ibigo by’imari byose bikorera mu karere ka Rusizi byahuriye hamwe byiga ku kibazo cy’abafata inguzanyo ntibubahirize amasezerano yo kwishyura bigatuma ibigo by’imari bihomba.
Akarere ka Rusizi karatangaza ko katazongera kwihanganira abantu bafata inguzanyo mu ma banki ariko banki ntibubahirize amasezerano yo kwishyura, bikaviramo byinshi muri byo guhomba.
Abashora imari mu bikorwa bashobora kugera ku ntego yabo ari uko biyemeje kugera ku ntego bakabifatira ibyemezo, nk’uko babikanguriwe n’Urugaga rw’Abikorera (PSF), ubwo hatangizwaga y’amarushanwa y’imishinga ku rwego rw’akarere, kuwa kane tariki 20/09/2012.
Uwimana Anastase utuye mu kagari ka Busanza, mu murenge wa Kanombe, mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali avuga ko kuboha agaseke ari umugabo nta kibazo bimutera kuko ari imirimo nk’indi.
Nyuma y’aho bigaragariye ko bamwe mu baturage batuye akarere ka Rulindo bitaborohera kugera aho gaherereye, ngo bishyure amafranga abahesha service zimwe na zimwe, ubu habonetse uburyo bworoshye bwo kwishyura ayo mafranga hatarinze gukorwa ingendo ndende.
Akarere ka Ngororero gafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo RAB barimo kubaka amakusanyirizo mu murenge wa Muhanda kugira ngo aborozi baho babone isoko ry’amata.
Abacuruzi bo mu isoko ryo ku Murindi mu murenge wa Nasho mu karere ka Kirehe, kuwa kabiri tariki 17/09/2012, banze kurema isoko kubera babacaga amafaranga 6000 byo gukodesha aho bacururiza na 3000 by’umusoro.
Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yamaganye agahato kagaragara ku bayobozi b’inzego zinyuranye, batekerereza cyangwa bagahatira abo bayobora gutanga umusanzu w’ikigega Agaciro Development Fund (AgDF) kugira ngo bese imihigo.
Abamotari bo mu ntara y’Amajyepfo barasaba polisi ko yakuraho uburyo bwo guhana abari mu makosa babatwara moto bakoresha kuko ngo arizo zibatunze kandi zikaba zanabafasha mu kwishyura amande baba baciwe.
Itorero Délivrance mu karere ka Karongi ryakoreye ubuvugizi abayoboke baryo basaga 400 muri Banki ya Kigali kugira ngo babashe guhabwa inguzanyo yo kwikenura.
Nyuma yo kugaragara ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buri mu bitera iyangizwa ry’ibiti no gukurura imyuzure mu migezi inyura muri Gishwati ikiroha muri Sebeya, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwafashe icyemezo cyo guhagarika sosiyete yitwa NRD (Natural Resources Development).
Abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu biyemeje gushyira miliyoni 12 mu Agaciro Development Fund bagenda batanga inkunga uko bifite.
Abagize Komisiyo zigenzura imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) mu nteko z’ibihugu by’Afurika, bari mu nama y’iminsi itanu i Kigali guhera tariki 17/9/2012, batangaje ko bazashyiraho ingamba zo kurushaho gukumira inyerezwa ry’umutungo w’ibihugu bakoreramo.
Ikigo cy’amashuri yisumbuye Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes cyo mu Byimana nicyo cyatsindiye guhagararira intara y’amajyepfo mu biganiro mpaka bigamije gushishikariza urubyiruko rwo mu mashuri makuru na za kaminuza kwihangira umurimo.
Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Gisagara yakusanyije amafaranga ibihumbi 118 yo gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund (AgDF); nk’uko bitangazwa na Clémence Gasengayire ukuriye CNF mu karere ka Gisagara.
Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba abaturage bagejejweho amashanyarazi, kuyakoresha uko bikwiye kugira ngo abongerere umusaruro mu byo bakora kuko ari ingirakamaro mu bintu bitandukanye.
Mu karere ka Gisagara kimwe no mu tundi turere tw’intara y’amajyepfo hagiye guterwa ubwoko bw’ubwatsi bugaburirwa amatungo bwera vuba kandi bugatubuka kurusha urubingo rwari rumnyerewe, muri iki gihembwe cy’ihinga.
Abanyamuryango ba Sacco “Abahizi Dukire” ya Mwendo bafatanyije n’ubuyobozi bw’iyi Sacco, bashoboye kwiyubakira inyubako bazajya abakoreramo ifite agaciro k’amafaranga angana miliyoni 25 n’ibihumbi 536, aho abanyamuryango batanze angana na miliyoni 15.
Pelagie Ndacyayisenga ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, mu mbogamizi nyinshi ahura nazo mu kazi ke ntizimuca intege, kuko bimurutira kwirirwa yicaye nka bamwe muri bagenzi be ntacyo akora. Gusa akifuza gutwara moto ye kugira ngo yiteze imbere kurushaho.
Bamwe mu banyamuryango bagize koperative icuruza amafi n’ibiyakomokaho (KOVEPO) ikorera mu murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi ntibavuga rumwe na komite nyobozi na ngenzuzi bapfa ko iyi komite manda yayo yaragiye ikaba yaranze gukoresha amatora.
Nyuma yo kubona ko amafaranga akomoka ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga akiri make cyane, kuri uyu wa kane tariki 13/09/2012, Ministeri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) yashyize ahagaragara politiki igenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Cooperative jyaheza ubwo twaganiraga nabamwe mubari bayirimo kuri uyu wa 12/09/2012 badutangarije ko bakoraga isuku mu murenge wa Rwimbogo nyuma iza kwamburwa na rwiyemeza mirimo bakoranaga ubu hakaba hashize hafi imyaka ibiri ngo amaso yaheze mu kirere.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, tariki 12/09/2012, yatashye inzu zubatswe n’amakoperative, ibiro by’akagali n’amashyanyarazi yakuruwe n’abaturage bo mu Murenge wa Ruli.
Ubuyobozi bw’umushinga ugamije gutunganya no kongera umusaruro w’amafi mu biyaga by’imbere mu gihugu (PAIGELAC) watangiye gukora imikwabu mu biyaga by’akarere ka Bugesera mu rwego rwo guhigamo imitego itemewe kurobesha.
Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano na sosiyete y’Abanya-Turkiya, yo kubyaza nyiramugengeri ingufu z’amashanyarazi zigera kuri megawati (MW) 100.