Burera: Ubworozi bw’ingurube bwatumye yiga kaminuza anarihira abana be batandatu

Umugore witwa Dusabemungu Spéciose utuye mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, atangaza ko ubworozi bw’ingurube ari ingirakamaro cyane kuko bwamufashije kwiga kaminuza akayirangiza kandi bukaba bunamufasha kurihira abana be batandatu.

Dusabemungu w’imyaka 43 yarangije kaminuza mu mwaka wa 2013, ubu afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri “Biotechnology” yakuye mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri riherereye mu karere ka Musanze.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita ubwo twajyaga kuganira na we mu rugo iwe, twasanze ari mu kiraro cy’ingurube ze ari kuzigaburira, ari kumwe n’umukozi we w’umukobwa, umufasha kuzikorera isuku umunsi ku wundi.

Dusabemungu avuga ko agitangira kwiga kaminuza yarihirwaga n’umugabo we w’umuhinzi kandi akanarihira n’abo bana be batandatu. Dusabemungu ngo icyo gihe yigishaga mu mashuri abanza ariko ageze mu mwaka wa nyuma wa kaminuza arabihagarika.

Yaje gufata umwanzuro wo korora ingurube kugira ngo aruhure umugabo we, bityo urugo rwabo rugire iterambere. Yahereye ku ngurube imwe mu mwaka wa 2008 none ubu ageze ku ngurube zirenga 20, zirimo eshanu zihaka. Yorora ingurube zabyara akagurisha maze akabona amafaranga y’ishuri; nk’uko Dusabemungu abisobanura.

Agira ati “…byamfashije kwandika memoire…kandi nta kandi kazi mfite, kandi mbona n’umugabo ataduhaza muri izo gahunda twakoraga zo kwiga ibikoresho abana baka muri segonderi, amafaranga baka nayo aba ari menshi…”.

Bimwe mu byana by'ingurube Dusabemungu yoroye. Icyana kimwe iyo gicutse kigura amafaranga ibihumbi 15.
Bimwe mu byana by’ingurube Dusabemungu yoroye. Icyana kimwe iyo gicutse kigura amafaranga ibihumbi 15.

Akomeza avuga ko akiga muri Kaminuza, ubworozi bw’ingurube bwamufashije kujya yishyura amafaranga y’ishuri ibihumbi 485 buri mwaka.

Dusabemungu avuga ko, afatanyije n’umugabo we, ubworozi bw’ingurube butuma yishyurira abana be batandatu barimo babiri biga mu mashuri abanza muri Uganda, n’abandi bane biga mu mashuri yisumbuye mu Rwanda, barimo babiri biga mu ishuri ryigenga.

Abo bana be bose abasha kubishyurira amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 500 ku mwaka; nk’uko Dusabemungu abihamya.

Ingurube zitanga amafaranga gute?

Dusabemungu avuga ko inguruze zororoka cyane kandi zigatanga amafaranga menshi. Ingurube imwe ibyara gatatu mu mwaka. Ibyana bike ingurube imwe ibyara ni 10. Hari n’igihe ibyara 12. Ngo icyana cy’ingurube iyo kikivuka ngo kiba kigura amafaranga ibihumbi 12.

Akomeza avuga ko ibyana by’ingurube bicuka nyuma y’amezi abiri. Nyuma y’ayo mezi nibwo bigurishwa, icyana kimwe kigura amafaranga ibihumbi 15; nk’uko abisobanura.

Agira ati “Ubundi umuntu ushaka korora araza mukavugana ingurube yabyaye. Noneho ukabimurerera. Zonka amezi abiri, nyuma y’amezi abiri araza akagitwara nta kibazo.”

Dusabemungu avuga ko ingurube imwe ibyara gatatu mu mwaka.
Dusabemungu avuga ko ingurube imwe ibyara gatatu mu mwaka.

Dusabemungu avuga ko mbere yo gukora umushinga we yakoze ingendoshuri muri Uganda ahari aborozi, boroye ingurube nyinshi. Izo ngeno shuri ngo zatumye abona ko ingurube zitanga umusaruro mwinshi maze nawe yiha gahunda yo guteza imbere umushinga we.

Yihaye intego yo kwagura umushinga we kuburyo yifuza korora ingurube zigera ku 200, maze akanateza imbere ibizikomokaho birimo inyama, amavuta, sosiso (saucice) ndetse n’ifumbire yazo ngo kuburyo n’iyo yatinda kubona akazi uwo mushinga wamufasha; nk’uko Dusabemungu abihamya.

Ingorane

Dusabemungu avuga ko ingorane akunze guhura nazo harimo iyo kubura ibyo agaburira ingurube ze.

Agira ati “Ubundi zirya igiheri (cy’ibigori). Ni ukuvuga ngo mu gitondo uyikipira igitiyo, na ku mugoroba ikarya igitiyo. Haba ubwo icyo giheri kitabonekeye igihe cyangwa se bikansaba kurangura nka toni kandi amafaranga wenda ntayafite.”

Akomeza avuga ko kandi ikindi kibazo afite ari icy’ikiraro gito. Ubundi ngo ingurube zishaka kuba ahantu zisanzuye kugira ngo zidashyuha zikaba zarwara. Ngo buri ngurube, yaba inkuru cyangwa ikiri nto, iba ishaka kuba mu cyumba yonyine.

Dusabemungu yongeraho ko nabona inguzanyo cyangwa inkunga azagura ikiraro cy’ingurube ze kuburyo zizabona aho zirara ndetse n’aho zizajya zibyarira.

Inguruze ngo zishaka isuku. Uyu ni umukozi wa Dusabemungu.
Inguruze ngo zishaka isuku. Uyu ni umukozi wa Dusabemungu.

Ikindi ngo ni uko ingurube zisaba kuzigirira isuku kugira ngo zibashe gukura neza. Dusabemungu avuga ko aho zirara hagomba guhora isuku. Yongeraho ko kandi ajya afata umwanya akazoza. Ibyo byose bituma aho zororeye hahora isuku nta munuko uhari.

Akomeza avuga ko ingurube ze zijya zirwara ngo ariko mu murenge wabo baha hari umuganga w’amatungo akaza akazivura.
Dusabemungu ashishikariza abandi bagore gutinyuka bagakora imishinga, bakikuramo ko ibintu byose bigomba gukora umugabo gusa.

Ikindi ngo ni uko n’abagore bagomba gutinyuka kwaka inguzanyo kuko hari abazitinya bavuga ko batazabona ibyo bazishyura.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

ni byiza cyane pe! ariko mujye mutwakira nimero zabo kuburyo twanabagisha Inama cyangwa tukabasura tukarushaho kubungukiraho byinshi

jeannette yanditse ku itariki ya: 26-12-2017  →  Musubize

ni byiza cyane pe! ariko mujye mutwakira nimero zabo kuburyo twanabagisha Inama cyangwa tukabasura tukarushaho kubungukiraho byinshi

jeannette yanditse ku itariki ya: 26-12-2017  →  Musubize

ni byiza cyane ,muzasure n’abandi bituma natwe twunguka ibitekerezo,gusa bajye batanga na contacts zabo kuburyo uwashaka kwiga yajya ajyayo.Murakoze

Jimmy Mugaragu yanditse ku itariki ya: 19-01-2017  →  Musubize

None se mwagiye mushyiraho contact zabo, ko byajya bifasha.

With With yanditse ku itariki ya: 25-12-2016  →  Musubize

Murakoze cyane kutugezaho aya makuru yo kwiteza imbere. Nanjye natangiye uyu mushinga ngo niteze imbere sinumvaga neza uburyo nzazamuka ariko ubu buhamya buramfashije. mbahaye umwaka muzaze nanjye kunganiriza mbahe ubuhamya bwanjye natangiranye 3 2zibyara n’impfizi imwe.

Gaston yanditse ku itariki ya: 2-12-2014  →  Musubize

ese koko ingurube ,itungwa ni bigori gusa.

zephanie yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

mubyukuri nasomye iyi nkuru gusa usibye niyi zambanye nkeya kuko nanjye natangiye umushinga ndakora ariko ayonkorera yose nyashora muruwo mushing a none mudufashije ntakunu mwadushakira abandi batanga ubuhamya kuburyo byaba bitandukanye nibyabo twasomye kuko ari byiza mudufashe kudusobanurira ukuntu umuntu yiga kaminiza birumvikana arikose gute nibyo nibaza murakoze.

mugabo yanditse ku itariki ya: 18-10-2013  →  Musubize

IYO NIYO ENTREPRENEURSHIP.

john yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

dukeneye ko mwajya mudushakira number zabo za telephone twashaka kubasura ngo turebe iyomishinga tukabona uko tuhagera bitatugoye kuko tuba dukeneye kubigiraho

simba olivier yanditse ku itariki ya: 12-07-2013  →  Musubize

ntibizagutangaze ejo bundi umugore nabona akazi azatangira kwigira igitangaza murugo asuzugura uwo baruhanye amukangisha amashuri nkaho atariwe wayamurihiye

tubanambazi yanditse ku itariki ya: 12-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka