Ruzizi: Abatwara taxi-voiture bakomeje kwinubira ko hari bagenzi babo babahombya

Abashoferi bakora batwara abagenzi mu modoka ntoya (taxi-voiture) ku mupaka wa Ruhwa-Bugarama ngo barambiwe n’imyanzuro ifatirwa bagenzi babo bakora mu buryo butemewe bigatuma bahomba nyamara ntishyirwe mu bikorwa.

Aba bashoferi bavuga ko hariho bagenzi babo bagura imodoka zifite ibirango by’u Burundi kandi nyamara ari Abanyarwanda mu rwego rwo gukwepa imisoro. Izi modoka ngo zimaze kuba nyinshi ku buryo ngo bagenzi babo nta kintu bagikora kubera ko ngo zivana abantu mu Burundi zigasubizayo abandi kandi bitemewe.

Hashize iminsi inzego zitandukanye ziga kuri iki kibazo ariko imyanzuro yafashwe ntiyubahirizwe nk’uko byagaragaye ubwo hafatwaga umwanzuro wo kuwa 25/05/2013, munama yabahuje na bamwe mub ayobozi ba za gasutamo.

Imodoka z'indundi ziza gutwara abantu mu Rwanda zikomeje kuba ikibazo.
Imodoka z’indundi ziza gutwara abantu mu Rwanda zikomeje kuba ikibazo.

Icyo gihe hari hafashwe umwanzuro uvuga ko nta modoka ifite ikirango cy’u Burundi ikora umurimo wo gutwara abantu izongera gukorera mu Rwanda kuva kuwa 01/07/2013, nyamara uwo mwanzuro ngo wateshejwe agaciro.

Aha ngo hari humvikanywe ko imodoka zifite ibirango by’u Rwanda zizajya zijyana abagenzi zibakuye Bugarama zikabageza ku mupaka wa Ruhwa bityo abafite ibirango by’i Burundi nabo bakabakura ku mupaka wa Ruhwa babajyana i Burundi.

Uyu mwanzuro kandi wavugaga ko nta taxi-voiture ihabwa ibyangombwa byo gutwara abantu n’ibintu ku butaka bw’u Rwanda zidafite ibirango by’u Rwanda.

Hari abagura imodoka bakazishyiraho ibirango byo mu Burundi kugirango badasoreshwa.
Hari abagura imodoka bakazishyiraho ibirango byo mu Burundi kugirango badasoreshwa.

Nyuma y’iyo myanzuro yose, tariki 28/06/2013 habaye indi nama yahuje umuyobozi w’intara y’iburengerazuba hamwe n’itsinda rivuye mu Burundi hemezwa ko tariki 15/07/2013, umuyobozi wa RURA azagenzura ibyangombwa by’izo modoka zifite ibirango by’i Burundi arebe niba byuzuye nyamara aba bashoferi bavuga ko ngo mu nama ya mbere bari babwiwe ko ibyo byangombwa bitabaho.

Ngo kuba ifatwa ry’imyanzuro kuri iki kibazo rigenda rihindagurika bikomeje guteza urujijo aba bashoferi bakaba basaba ko iyi myanzuro yakomeje gufatwa yashyirwa mu bikorwa kuko ngo bakomeje gukora bahomba kandi batanga imisoro mu gihe bagenzi babo badasora bakomeza kunguka.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka