Abanyarwanda barakangurirwa kubanza bagasuzuma bizinesi bagiye gukora aho kwiganana

Abanyarwanda binjira mu bucuruzi cyangwa indi mishinga ibyara inyungu, barakangurirwa kujya babanza bagasuzuma niba ibyo biyemeje gukora bizabungukira, aho kugira ngo bahite bakora ibyo babonye bagenzi babo bakoze.

Ibyo ngo bizagabanya ibihombo bigaragara mu bucuruzi n’izindi bizinesi zishingwa mu Rwanda ariko nyuma y’igihe gito ugasanga zirahombye, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kwihutisha iterambere mu Rwanda (RDB).

Mu kiganiro RDB iherutse kugirana n’abanyamakuru, yagaragaje impungenge iterwa n’imwe mu mishinga itangizwa ariko igahomba kubera nta nyigo ihagije yigeze ikorwa. Ibyo kandi usanga Abanyarwanda ari bo benshi bibaho, bikagaragara ko baba babikoze nko kwigana.

Tony Nsanganira, Umuyobozi wungirije wa RDB, yavuze ko hari imishinga igenda ikorwa ariko nyuma y’igihe gito ugasanga ihise igwa kandi hari amafaranga ya banki agomba kwishyurwa. Akavuga ko gutegura imishinga ari ikintu kiba gikenewe.

Yagize ati: “Ntago ari uko ubona mugenzi wawe yashyizeho hoteli, mu gitondo nawe ubyuke uvuge uti ubwo yayikoze ibyo ari byo byose hariya harimo amafaranga reka nanjye nyikore kandi tugenda tubibona ahantu hatandukanye.

Icyo dushishikariza abantu ni ukuvuga ngo iga umushinga wawe neza umenye ngo niba ugiye kubaka hoteli hano muri Kigali mugenzi wawe wenda we ntazatekereza kuyubaka muri Kigali azashaka ahandi aho azabona abakiriya bizatuma yinjiza amafaranga akabasha no kubona uko yishyura ziriya nguzanyo aba yafashe.”

Nsanganira yatangaje ko n’ubwo abanyamahanga aribo bagira imishinga minini mu Rwanda ariko n’Abanyarwanda bakomeje gusatira.
Imibare igaragaza ko Abanyarwanda aribo bafite imishinga myinshi gusa ugasanga iy’abahnyamahanga ariyo yinjiza menshi, nk’uko ubuyobozi bwa RDB bwakomeje bubitangaza.

Mu mezi atandatu ashize ishoramari ry’abikorera ryinjirije Leta binyuze muri RDB amafaranga agera kuri miliyari 1,25 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubwubatsi, ingufu z’amafashanyarazi n’ikoranabuhanga niyo mishinga yinjije amafaranga menshi ugereranyije n’indi mishinga.

Ibice by’ubuhinzi n’ubukerarugendo nabyo byagije uruhare mu kwinjiza amafaranga mu isanduku ya Leta.

Nubwo 88% by’imishinga yatangijwe mu myaka itatu ishize yose yashyizwe mu bikorwa, ariko 48 yonyine niyo yatangiye kwinjiza amafaranga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka