Amazu y’ubucuruzi ari kubakwa muri Kigali ngo azakemura ikibazo cy’ubukode buhenze

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, aramara impungenge bamwe mu bagiraga impungenge zo gutangira ubucuruzi kubera ibibazo by’ubukode buhenze, avuga ko amazu y’bucuruzi ari kuzamurwa hirya no hino muri Kigali ariyo azakemura icyo kibazo.

Kubona aho umuntu akodesha inzu cyangwa ibiciro bihanitse ni kimwe mu bikunda guca intege abashaka gutangira ubucuruzi bwabo. Rimwe na rimwe iki kibazo kikaba urwitwazo kuri bamwe mu bacururiza mu mihanda bavuga ko badashobora kubona inyishyu y’aho bakorera.

Ibyo ni bimwe mu bibazo bijyanye n’ibikorwa remezo bikunda kubangamira igenamigambi rirambye ry’Umujyi wa Kigali, kuko bituma hari ahakigagaraga gukorera mu kavuyo, mu gihe ubuyobozi bw’umujyi bushaka kuwugira umwe mu mijyi y’ikitegererezo yo muri Afurika.

Gusa hari ikizere ko icyo kibazo kiri kugenda gikemuka, bitewe n’amazu ajyanye n’igihe u Rwanda ruganamo ari kubakwa hirya no hino muri Kigali kandi agendanye n’ingeri z’ubukungu bw’Abanyarwanda, nk’uko bitangawa na Fidele Ndayisaba uyobora Umujyi wa Kigali.

Mayor Ndayisaba yerekwa aho inyubako z'amashyirahamwe zigeze.
Mayor Ndayisaba yerekwa aho inyubako z’amashyirahamwe zigeze.

Agira ati: “Iyo habonetse inyubako nk’izi mubona ziri kuzamuka ku bwinshi zituma n’ibiciro byoroha mu kubona inzu zo gukoreramo kuko niko itegeko ry’isoko ribigenga.

Ibi rero nabyo bizafasha mu kuboneka kw’aho gukorera mu gutuma ibiciro bidakomeza guhanika ku buryo n’uwaba yari yarabuze aho akorera azahabona ku buryo bumworoheye. Kandi uwakomeza gukorera ahatemewe ibyo bikaba bitangiye kuba ingeso agafatirwa ibyemezo bikwiye.”

Ibi yabitangaje ubwo yasuraga inyubako z’ubucuruzi ziri kuzamurwa mu Gakinjirio gaherereye mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo. Urugendo rwari rugamije kureba niba ibyo bemereye umujyi ubwo basabaga ibyangombwa byo kubaka bari kubikurikiza.

Amenshi muri ayo mazu afitwe n’abacuruzi bahoze bakora imyuga nyuma bakaza kwishyira hamwe bakiyubakira inzu, binyuze mu nguzanyo za banki.

Abahakora nabo babashije kwiteza imbere.
Abahakora nabo babashije kwiteza imbere.

Ndayisaba yakangurie Abanyarwanda gufatira urugero kuri abo bacuruzi bafatwaga nk’aho bacuriritse, ariko akavuga ko mu minsi micye baza kuba bafatiye runini imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Izi nyubako kandi zanagiriye akamaro abazikoraho, kuko amafaranga bahembwa hari icyo yabafashije kwigezaho, nk’uko byatangajwe na Martin Dusabimana, ukora akazi ko gufasha abafundi.

Ati: “Baduhembera iminsi 15, umuyede ni 1500. Bayaduha kuri mobile money, iyo batwoherereje ubutumwa duhita tujya ku mukozi wa Mobile money akayaduha. Njye maze kuguramo inka iri iwacu i Nyamasheke.”

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka