Aborozi bagemura amata ku ikusanyirizo rya Kibondo riherereye mu Karere ka Gatsibo barasaba kugabanyirizwa igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi kuko bituma badatera imbere.
Col. Albert Rugambwa, Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana arashimira aborozi ba Nyagatare kuba batakiragira mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kuko bigaragaraza ko bumvira.
Ba Veterineri bigenga iyo bagiye kuvura amatungo y’aborozi ngo baca amafaranga bishakiye kandi hari iteka rigena ibiciro by’ubuvuzi bw’amatungo, bakaba bahagurukiwe kugira ngo ryubahizwe harengerwa inyungu z’umworozi.
Ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu kiyaga cya Kivu rikorera mu karere ka Nyamasheke riravuga ko hamwe no guhindura imikorere ngo rigiye gushaka uko ryabyaza umusaruro iki kiyanga mu nyungu z’abanyamuryango n’Abanyarwanda muri rusange, nyuma y’aho ryari ryarazahajwe na barushimusi ubu bakaba bagiye guhagurukirwa (…)
Abaveterineri b’imirenge 14 bahawe ibikoresho byifashishwa mu gutera intanga no kuzibika biyemeza kwegera aborozi no kubafasha kuvugurura amatungo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko abafashamyumvire mu bworozi bitezweho kuzamura umukamo no gushishikariza aborozi korora kijyambere.
Bamwe mu barobyi mu Kiyaga cya Muhazi baravuga ko guhagarikirwa bumwe mu buryo bwo kuroba indugu bishobora kuzagira ingaruka ku mirire kuko abagituriye bari bamaze kugira umuco wo kwigurira indugu zo kugaburira imiryango ku mafaranga 500 ku kilo.
Kugira ngo bafashe Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza no gutera imbere, aborozi n’abacuruza amata biyemeje kuyabakundisha.
Nyuma yo kubona inka za ‘Jersey’ zitanga umukamo mwinshi kandi zishobora kororwa n’abatagira amikoro menshi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yiyemeje kongera umubare wazo.
Imiryango itishoboye 113 yo mu mirenge itatu yo muri Nyagatare yahawe inka. Kamugundu Nasson umuturage wo mu kagari ka Nsheke, umwe mu bahawe inka, ashimira perezida wa Repubulika wamuhaye inka nyuma y’imyaka irenga 20 ize zinyazwe.
Aborozi bo mu turere dutatu tuzwiho kugira umukamo utubutse ari two Nyagatare, Gatsibo na Gicumbi baravuga ko batewe igihombo kinini n’icyemezo cy’uruganda Inyange Industries cyo kudafata amata yabo iminsi ibiri mu cyumweru.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko ifite gahunda yo kuvugurura ubworozi bw’ingurube bugakorwa kinyamwuga.
Hari aborozi bashima inka zo mu bwoko bw’Injeresi (Jersey), bavuga ko zibereye kororwa n’Abanyarwanda, kuko ngo zirya bike kandi zigatanga umukamo mwinshi.
Aborozi mu Karere ka Nyagatare barakangurirwa gukorera inzuri zabo kuko leta yabashyiriyeho uburyo bwo kubafasha buzwi nka "nkunganire", aho ibaha angana na 50%.
Minisitiri w’urubyiruko avuga ko leta yifuza ko abafashijwe, bahera ku nkunga bahawe bakiteza imbere aho guhora bategereje kongera gufashwa.
Bwa mbere mu Rwanda abavuzi b’amatungo barahiriye kuzuza inshingano zabo, kikaba ari igikorwa giteganywa n’itegeko rigenga urugaga rw’abaveterineri n’ubwo bitakorwaga.
Hashize igihe bamwe mu rubyiruko rwiga ubuhinzi muri za kaminuza rwiyemeje kwegera abahinzi-borozi mu cyaro ngo rubafashe kunoza ibyo bakora, bituma umukamo wiyongera.
Imiryango 40 yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe mu mirenge ya Nkombo na Nkanka irashima brigade ya 201 ikorera mu karere ka Rusizi yayoroje amatungo magufi.
Aborozi bo mu Ntara y’Uburasirazuba baravuga ko bashimishijwe cyane no kubona umuti mushya wica uburondwe witwa RABCIDE, ngo kuko kuva aho batangiriye kuwukoresha nta ndwara ziterwa n’uburondwe zikirangwa mu matungo yabo.
Abanye-Congo bongeye gukomorerwa kurema isoko ry’inka rya Rugali riherereye mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke nyuma y’umwaka urenga
Aborozi mu Karere ka Nyagatare basinyanye n’ubuyobozi imihigo yo kubyaza ubutaka umusaruro ukwiye.
Litiro ibihumbi 17 z’amata yagemurwaga mu ruganda rw’amata rwa Mukamira yabuze isoko, none biteye ikibazo aborozi bo mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero na Rubavu.
Sendika y’abahinzi mu Rwanda “Ingabo” iravuga ko igiye gutangiza gahunda y’uturima shuri ku gihingwa cy’urutoki kugira ngo kirusheho gutanga umusaruro.
Maniragaba Léonard yinjiza asaga ibihumbi 300 ku kwezi nyuma yo gushora amafaranga ibihumbi 60Frw atangirira ku nkoko 30.
Abashinzwe ubworozi mu mirenge itandukanye yo mu Ntara y’Amajyepfo, bavuga ko abafashamyumvire mu bworozi badahabwa agaciro, bigatuma ubworozi budatera imbere.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), binyuze mu mushinga“National Agriculture Assurence” uyishamikiyeho, iri muri gahunda y’ubukangurambaga mu gufasha aborozi gushinganisha amatungo maremare.
Urubyiruko rwororera inkoko mu kibaya cya Bugarama ruravuga ko ruhangayikishijwe n’icyorezo kimaze guhitana inkoko zisaga 2500 mu minsi 18.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kiratangaza ko nta Munyarwanda urafatwa n’indwara ifata amatungo izwi nka “Rift Valley fever.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko ikiraro rusange kizakemura ikibazo cyo kurarana n’amatungo kuko benshi babikora batinya abajura.
Igice kinini cy’ubuhinzi mu Rwanda no muri Afurika muri rusange kihariwe n’abagore ariko ibibazo bahura nabyo bidindiza umusaruro babukuramo.