Mu gice cyagenewe inganda i Sovu mu Karere ka Huye, hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda ruzajya rutunganya ibiryo by’amatungo.
Imiryango 77 itishoboye yo mu Murenge wa Gishyita, Akarere ka Karongi yahawe inka mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere.
Urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi rwahuguwe uburyo bwo kororamo inzuki mu buryo bwa kijyambere kugira ngo bizarufashe kwiteza imbere.
Aborozi bo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi babangamiwe n’ikusanyirizo bubakiwe rimaze imyaka 2 ridakora.
Mu cyumweru cyahariwe gahunda ya “Gira inka” mu karere ka Rusizi, abaturage basaba ko umuco wa Ruswa wagiye uyirangwamo wacika.
Abaturage 43 bo mu Karere ka Nyabihu bahawe inka muri gahunda ya Gira inka, hagamijwe kubafasha kwikura mu bukene.
Abatuye Akarere ka Kirehe barashima Leta y’u Rwanda kuri gahunda ya Gira inka, kuko ifasha abakene mu iterambere no mu mibereho myiza.
Aborozi ba kijyambere mu karere ka Nyagatare barifuza ko bafashwa kubona imbuto y’ubwatsi bwahingwa bugahunikwa, ku buryo bwabafasha guhangana n’izuba.
Abanyamuryango ba koperative Umubano ikoresha ikusanyirizo ry’amata mu murenge wa Nyange bavuga ko kubura amata bitumye imashini zimara imyaka 3 zidakora.
Abanyamuryango ba koperative COCELERU y’abafite Virusi itera SIDA n’abafite ubumuga mu murenge wa Rukomo barishimira ko batakishyurirwa Mitiweli nk’uko byahoze.
Amakusanyirizo yo mu Karere ka Kamonyi ngo ahangayikishwa n’abagemura amata atanyujijwemo ngo apimwe ubuziranenge kuko iyo apfuye byitirirwa aborozi bose bo mu karere.
Abahawe inka muri gahunda ya Girinka bagejejweho ibikoresho bizabafasha kwita kuri izo nka kugira ngo bazirinde indwara zibahe umusaruro.
Ruzibiza Jean Claude, umworozi w’inkoko mu Karere ka Rukindo, yatangiye bimugoye ariko ubu ageze ku rwego rwo guhugura abandi kinyamwuga.
Indwara y’ifumbi mu nka ngo iteye impungenge Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, aho mu nka 800 zasuzumwe mu turere dutatu basanze 305 zirwaye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’abakobwa, rituma iterambere ryabo n’iry’umuryango muri rusange ridindira
Abakora akazi k’ubucuruzi bw’amata muri Kongo (RDC ) bayakuye mu Rwanda barasabwa kwita ku buziranenge bwayo kugira ngo atazagira uwo ahumanya.
Aborozi b’inka bo mu Karere ka Burera barishimira ko ikaragiro ry’amata begerejwe ryatangiye gukora bakaba baratangiye kugurishayo amata y’inka zabo.
Aborozi b’ingurube, mu Karere ka Musanze, bavuga ko ingurube ari itungo ritanga amafaranga kurusha andi matungo kuko uyoroye ngo imuvana mu batindi akaba umukire.
Koperative KOTWIDUKA y’abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Kansi muri Gisagara, yemeza ko ubworozi bw’inkoko ikora bufasha kurwanya imirire mibi.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nkungu baravuga ko hakoreshwa ikimenyane mu gutanga inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Bamwe mu bashumba bo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze bavuga ko bafatwa nabi n’abakoresha babo bakabaraza habi kurusha inka.
Aborozi mu karere ka Ngoma barashima ubwisungane mu kuvuza amatungo, kuko ubyaje inka bayibaze atakishyura ibihumbi 50 yishyura bitanu gusa.
Mu gihe akenshi wasanga mu gihe cy’impeshyi umukamo w’amata ugabanuka ku buryo hari amakusanyirizo yahagararaga gukora, ubu ngo iki kibazo cyarakemutse kuko aborozi bamenye korora inka nke zitanga umukamo ndetse biga no guhunika ubwatsi.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irakangurira abaturage kwitabira imishinga y’ubworozi, kuko babikoze neza bishobora kubageza kuri byinshi. Minisiteri irabitangaza mu gihe 98% by’Abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi ariko bitari iby’umwuga.
Mu gihe mu Rwanda bimenyerewe ko Inkware ari inyoni z’agasozi ziba mu mashyamba ndetse zikaba zitangiye gucika, ikigo “Eden Business Center”, giherereye mu Kagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi cyorora inkware zo mu rugo kandi abayobozi bacyo bahamya ko zitanga umusaruro.
Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro bamaze kugerwaho na gahunda ya “Gira inka Munyarwanda” bemeza ko kuva bamara kubona ayo matungo babashije kwikura mu bukene biteza imbere, babikesa ko umusaruro wabo wiyongeye kubera kubona ifumbire bakura ku nka bahawe.
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko gahunda yo gutera intanga ku nka ariyo yizewe kurusha kubangurira ku bimasa, kuko ngo ibimasa hari igihe bitera inka indwara.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) irasaba abayobozi b’uturere n’abafatanyabikorwa mu bikorwa bikorerwa ku butaka kwitondera ibikorwa byo kubaka amazu ku butaka buhingwaho mu rwego rwo kwagura ibishushanyo mbonera by’imijyi.
Aborozi bo mu Mudugudu w’Akayange ka 2, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi wo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko indwara y’uburenge iheruka kugaragara muri aka gace izanwa n’imbogo zikiri mu nzuri zabo.
Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Kayonza bavuga ko ubworozi bwa gakondo bukiri imbogamizi ku iterambere ry’ababukora.