Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare barasaba ubuyobozi bw’Uruganda Inyange kubazamurira igiciro cy’amata kikava ku 176FRW kikagera nibura kuri 200FRW.
Abatuye umurenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara bafatiye ingamba gahunda ya Girinka munyarwanda kugira ngo zigere kuri bose.
Abagore boroye ihene zitanga umukamo baravuga ko amata yazo agurwa amafaranga menshi, ariko ngo bafite ikibazo ko zidatanga umukamo mwinshi.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko kuva gahunda ya Girinka yatangira hamaze gutangwa inka zisaga ibihumbi 30 mu Turere 5 tuyigize.
Abarozi n’abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu Karere ka Nyagatare, Imirenge ihana imbibe n’igihugu cya Uganda bafashe ingamba zo gumira uburenge.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko kugaragaza mbere urutonde rw’abaziturwa, byafasha mu gucunga no kwita ku buzima bwa buri munsi bw’inka zitanzwe.
Inka eshanu mu zahawe abatishoboye bimiwe ahazubakwa Ikibuga cy’Indege cya Bugesera zimaze gupfa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bwatangiye gahunda yo kwambura abaturage inka bahawe muri gahunda ya "Gira inka Munyarwanda" batazikwiye .
Inka zisaga 60 zaguzwe mu mafaranga yagarujwe mu zari zaranyerejwe muri gahunda ya Girinka mu Karere ka Kamonyi, zongeye guhabwa abaturage.
Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Nyanza basabwe gutanga 3.000Frw yiswe aya “Mitiweri y’amatungo” bavuga ko batigeze bazihabwa, ntibanamenya irengero ryazo.
Aborozi b’inkoko by’umwihariko abo mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko batazongera gutumiza imishwi mu mahanga, nyuma yo kubona umushoramari uzajya uyibazanira.
Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Twitezimbere ikorera mu Murenge wa Kabarore muri Gatsibo, baratunga agatoki abayobozi ba koperative kunyereza umutungo wabo.
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Kilimbi bahoze mu bukene bukabije, bahaye ingurube bagenzi babo bakiri abakene.
Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko bategetswe kubangurira ina zabo hakoreshejwe kuziteza intanga ariko ntizipfa gufata.
Aborozi bo mu Murenge wa Kigeyo muri Rutsiro, ikusanyirizo ry’amata ryuzuye ariko ntirikore rituma babura aho bagemura amata yabo akabapfana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buravuga ko icyumweru cyahariwe gahunda ya Girinka kizarangira, byibura abaturage bakabakaba 58 bamaze kugabirwa.
Inka zisaga 22.000 mu Karere ka Ruhango zatangiye gukingirwa indwara y’igifuruta n’ubutaka mu gikorwa kizamara ibyumweru bibiri.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ishami rya Karama mu Bugesera, kimaze imyaka isaga itatu gikora ubushakashatsi ku bworozi bw’ingamiya.
Ikaragiro ry’amata rya Burera rikunze kubura amata, ntirikore uko bikwiye kubera ikibazo cy’amakusanyirizo y’amata kiri muri ako karere.
Inganda zikora ibiryo by’amatungo ziri kubakwa mu Rwanda ngo ziratanga icyizere ko mu gihe kiri imbere ibyo biryo bitazongera kubura.
Nyuma y’umwaka yararagije inka yahawe muri gahunda ya “Gira inka’, ubuyobozi bwayimwatse bumushinja kuyigurisha, ariko we akavuga ko arenganye kuko yayiragije bubizi.
Bamwe mu bagabiwe inka muri Gisagara baravuga ko bafite icyizere ko zizabahindurira imibereho mu gihe bemeza ko bari babayeho nabi.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Meshimana Gerardine yasabye imiryango 50 yahawe inka n’Uruganda rw’icyayi rwa Sorwathe kuzorora bagakamira abana amata.
Bamwe mu batuye Umurenge wa Nyarubaka muri Kamonyi bashoboye kubona inguzanyo z’amatungo babikesha kwishyira hamwe mu matsinda agamije kubateza imbere.
Urugaga Nyarwanda rw’Abavuzi b’Amatungo (RCVD) rwahagurukiye gukurikirana imyitwarire ya bamwe mu bavuzi b’amatungo babahesha isura mbi.
Aborozi bo mu nkengero z’ishyamba rya Gisirikare rya Gako mu Bugesera bahawe hegitari 600 z’urwuri rwo kororeramo.
Abaturage bamwe b’Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara baravuga ko imihigo y’ingo yabafashije korora mu gihe mbere batagiraga itungo.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi(RAB), buvuga ko gutera intanga ingurube bigiye gusakazwa mu gihugu hose kuko birinda ikwirakwizwa ry’indwara.
Akarere ka Rubavu kamaze gutanga inka 300 mu nka 900 kahize mu muhigo n’ubwo ubuyobozi buvuga ko n’izisigaye zizaboneka zigatangwa.
Abororera mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi i Kayonza bavuga ko inka zigiye kubashiraho kubera kutazibonera amazi.