Abaturage bo mu Mirenge ya Muzo na Mugunga yo mu Karere ka Gakenke banze ingurube bari bagiye guhabwa n’umuryango utabara imbabare mu Rwanda wa Croix Rouge, bavuga ko zitajyanye n’igihe ku buryo zabafasha kwiteza imbere.
Aborozi bo mu Karere ka Kayonza barifuza ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2015/2016 akarere kazubaka ikusanyirizo rinini ku muhanda wa kaburimbo, aho uruganda rw’inyange rushobora kuyasanga bitagoranye.
Umworozi w’inkoko witwa Mukansanga wo mu Kagari ka Kayonza ko mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza amaze gupfusha inkoko zigera kuri 400 mu gihe cy’iminsi ibiri.
Abashakashatsi ku bijumba by’umuhondo bo mu ihuriro mpuzamahanga ryitwa SPHI (Sweetpotato for Profit and Health Initiative) baturutse mu bihugu 11 by’Afurika; bagaragarije u Rwanda uburyo rwafasha abaturage guteza imbere icyo gihingwa kivugwaho kwera cyane kandi vuba, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kuba (…)
Mu gihe bamwe mu mpunzi z’Abarundi zinjirira mu Karere ka Bugesera zizana n’ibintu bike zishoboye harimo n’amatungo, Akarere ka Bugesera karimo kuyashyira mu kato kugira ngo hataba harimo arwaye akanduza ayo ahasanze.
Kuri uyu wa 14 Mata 2015, mu Karere ka Rulindo hatangijwe umushinga w’ubworozi bw’amafi uhuriweho n’abaturage bibumbiye mu makoperative atandukanye y’ubworozi bw’amafi muri ako karere.
Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Huye bafite impungenge ko inka zabo zizabapfana zizize indwara y’igifuruto bitewe n’uko inkingo ziyikingira zashize, mu gihe hirya no hino mu gihugu havugwa icyorezo cy’igifuruto muri iki gihe kandi uburyo bwiza bwo kuyirinda bukaba ari urukingo.
Abagize Centre igiti cy’ubugingo babazwa no kuba abanyamuryango b’amakoperative baha inka muri gahunda yo kubafasha kwiteza imbere batazifata neza bitewe no kuzisiganira.
Aborozi n’aborozi bo mu karere ka Nyagatare barinubira ko batabona abaveterineri kuko bahora bakorera mu biro ntibasohoke, bityo amatungo yabo akaharenganira.
Ambaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda, ERICA BARKS –RUGGLES, yasuye Ikusanyirizo ry’amata rya Rugobagoba, ku wa gatatu tariki 11/03/2015, nk’umwe mu mishinga yatewe inkunga n’umushinga w’abanyamerika uharanira iterambere (USAID).
Ikusanyirizo ry’amata ryubatswe mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero ribangamiwe no kutabona amata ahagije yo gutunganya no kujyana ku isoko, bigatera igihombo koperative irikoresha.
Abagore bo ku kirwa cya Ishwa giherereye mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi bibumbiye mu itsinda ry’abantu 10 ryitwa “Ishwa nziza” borojwe Inkoko 50 mu rwego rwo kubatinyura kwikorera ngo biteze imbere, ku wa 28/02/2015.
Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe bahawe ihene, batangaza ko bagiye kubona igifumbira uturima twabo tw’igikoni, kugira ngo barwanye imirire mibi mu bana no mu muryango muri rusange banakumire ikibazo cyo kugwingira gikunze kugaragara mu karere ka Nyamagabe.
Uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo rwitwa “Zamura Feeds” rwafunguwe ku mugaragaro ku wa Kane tariki 19/02/2015 rwitezweho guteza imbere aborozi bongera amagi babonaga, ndetse n’abahinzi bakabona isoko ry’umusaruro wabo.
Abaturage bo mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko korora inkoko bibazamura mu bijyanye n’iterambere n’imibereho myiza y’ingo zabo, bitewe n’uko imiterere yako yoroherereza ubwororozi butandukanye bw’amatungo magufi.
Mu minsi 10 Intumwa za Rubanda zamaze mu Karere ka Burera zigenzura imibereho y’abaturage, ngo zatunguwe no gusanga bamwe mu bagabiwe inka muri gahunda ya “Girinka” bazifashe nabi, ku buryo bigaragara ko intego z’iyo gahunda zitagezweho muri ako karere.
Bamwe mu barobyi bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bizeye impinduka mu mikorere yabo ya buri munsi no mu musaruro nyuma y’aho bitoreye ubuyobozi bushya.
Aborozi bo mu Murenge wa Mutendeli biganjemo abahawe inka muri gahunda ya “Gira inka” barashima ko ubwisungane mu kuvuza amatungo (MUSA y’amatungo) bwatumye babasha kuvuza amatungo, ariko by’umwihariko bakemura ikibazo cyabagaho igihe inka inaniwe kubyara neza bikaba ngombwa ko bayibaga.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo bashinja bagenzi babo kuba hakiri abagifite imyumvire yo kuragira mu gasozi, mu gihe ubuyobozi bwababujije bubasaba ko amatungo yabo agomba kororerwa mu biraro,bityo bakabasha kubona ifumbire bagafumbiza imyaka yabo.
Imiryango 34 ituruka mu mirenge ya Gihango na Murunda mu karere ga Rutsiro yahawe inka muri gahunda ya “Gira inka” abazihawe batangaje ko zigiye guhindura imibereho y’imiryango wabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bufatanije na Minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI) batangije igikorwa cyo kurwanya indwara y’igifuruto hakingirwa inka zose.
Abaturage bo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore barishimira kuba barahawe inka, bakaba bagiye kugabira bagenzi babo kugira ngo nabo bikure mu bukene. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuinzi n’ubworozi (RAB), bukaba busaba abaturage gukokomera ku muco wo kugabira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko bushobora kuzemerera abaturage kororera amafi mu rugomero rw’amazi rwo mu gishanga cya Cyiri.
Umukecuru witwa Mujawingoma Voronika w’imyaka 67 utuye mu Kagari ka Congo-Nil mu Murenge wa Gihango ho mu Karere ka Rutsiro atangaza ko inka yahawe muri gahunda ya Girinka yamufashije kuva mu buzima bubi.
Akarere ka Nyanza kafashe ingamba zo gukingira inka zisaga ibihumbi 15 hagamijwe gukumira indwara y’igifuruto.
Mu mirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Rusizi amatungo maremare yatewe n’indwara y’igifuruto ku buryo inka ebyiri z’abaturage bo mu Murenge wa Kamembe zimaze gupfa.
Kamaliza Florance, umworozi w’inkwavu wo mu Karere ka Kamonyi aravuga ko ubworozi bw’inkwavu butavuna kandi umuntu abukoze neza bwabashaka kumuteza imbere.
Umuryango utabara imbabare wa Croix-y’u Rwanda ukomeje koroza imiryango itishoboye muri gahunda ufatanyamo na leta mu kuzamura abaturage.
Abakorera umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Cyohoha y’epfo giherereye hagati y’Akarere ka Bugesera na Komini ya Busoni yo mu Ntara ya Kirundo mu Gihugu cy’u Burundi, baravuga ko babangamiwe n’imitego bagenzi babo bo ku ruhande rw’U Burundi bakoresha ngo kuko byatumye umusaruro w’amafi ugabanuka.
Abaturage bo mu Kagari ka Rwimitereri mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Gatsibo, bavuga ko ubworozi bw’amagweja bwatumye bivana mu bukene, bityo bagashishikariza na bagenzi babo kubuyoboka.