Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko u Rwanda rugiye kuvugurura icyororo cy’inka zitanga umukamo, rushingiye ku buryo bukoreshwa muri Brazil, kugira ngo rukube gatatu ingano y’amata aboneka ku munsi, kugeza ubu angana na litiro Miliyoni eshatu.
Abarenga 500 baturutse ku migabane itandukanye, bateraniye mu Rwanda guhera ku wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025, bashakira hamwe ibisubizo by’uko umusaruro w’amata wakwiyongera muri Afurika.
Bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bifuza koroherezwa kwitumiriza hanze intanga z’amatungo, kuko kenshi hari igihe bibagora kuzibona bitewe n’uko zitumizwa na RAB gusa, bigatuma rimwe na rimwe batazibonera igihe bazishakiye.
Hari abaturage bo mu turere 15 tw’Intara y’Amajyepfo, Amajyaruguru n’Iburengerazuba bavuga ko barwanyije imirire mibi ndetse n’imibereho muri rusange irahinduka byihuse, babikesheje umushinga wiswe PRISM wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI), wo korora amatungo magufi, kuyacuruza, kuyabagira ahemewe no kurya (…)
Muri Kamena 2024, u Rwanda rwari rugeze ku musaruro w’amafi wa toni 48,133 ku rwego rw’Igihugu, aho toni 9,000 muri zo arizo ziva mu bworozi bwayo andi akava mu burobyi busanzwe, gusa uwo musaruro ngo uracyari hasi, intego ikaba ari ukuwuzamura.
Aborozi b’ingurube mu Rwanda batangaje ko mu gihe cy’amezi arindwi, bazaba batangije gahunda yo guha ibibwana by’ingurube amata yo kunywa byakorewe, kugira ngo za nyina zororoke vuba.
Bamwe mu borozi b’inka mu Karere ka Nyagatare barifuza ko igiciro cy’amata cyashyirwa ku mafaranga 500 kuri litiro imwe, kuko 400 bahabwa bavuga ko ari macye ugereranyije n’ibyo baba bashoye mu kugura ibiryo by’amatungo.
Intara y’Iburasizuba niyo ibarizwamo inzuri nyinshi zirenga 10,000 ikaba ari nayo ifite inka nyinshi ahanini ziba mu nzuri, zikagera ku mazi zikoze ingendo ndende. Ibi byiyongera ku kibazo cy’izuba gikunze kuharangwa, kigatera inka gusonza.
Aborozi bo mu karere ka Rubavu mu mirenge ya Bugeshi, Busasamana, Mudende na Kanzenze baravuga ko amakusanyirizo y’amata amaze iminsi yanga kwakira amata y’inka zabo, kuko ngo arimo impumuro itari nziza ituruka ku bwatsi bwanduye.
Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko babangamiwe n’isazi ya Tsetse ikomeje kwibasira inka zabo, bikaviramo bamwe kugira igihombo gitewe n’uko amata y’inka yariwe n’iyo sazi atemererwa kugera ku makusanyirizo.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko mu rwego rwo gufasha abavumvu kongera umusaruro w’ubuki uboneka imbere mu gihugu, bagiye kongera kwemererwa kubukorera mu mashyamba akomye arimo na Pariki.
Umukozi wa Banki ya Kigali mu ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Intara y’Iburasirazuba, Hakwiyimana Theophile, yijeje aborozi mu Ntara y’Iburasirazuba ko ubu umworozi ku giti cye ashobora guhabwa amafaranga miliyoni eshanu na BK nta ngwate asabwe ndetse akishyura ku nyungu ya 1.5% ku kwezi, akaba yayishyura mu gihe (…)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kiratangaza ko gikomeje gahunda yo kongera ibyuma bikora Azote, ifasha abashinzwe ubworozi mu Turere kubika intanga z’inka.
Aborozi b’inka mu Karere ka Kirehe, barifuza ko bakwegerezwa Laboratwari y’amatungo kugira ngo agire ubuzima bwiza kuko rimwe na rimwe apfa batazi indwara yari arwaye.
Bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko izuba ryacanye igihe kinini n’ubushobozi buke, byatumye batabasha kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ajyanye n’imikoreshereze y’inzuri aho basabwa gushyira inka mu kiraro bagahinga 70% by’inzuri ahandi hasigaye hakajya ibikorwaremezo by’ubworozi.
Aborozi bo mu Mirenge ya Gahini na Mwili mu Karere ka Kayonza, barishimira ko bagiye kujya bagemura n’amata ya nimugoroba ku makusanyirizo yayo bitandukanye na mbere bagemuraga aya mugitondo gusa.
Banki ya Kigali (BK) yongeye gushimangira ubushake bwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bw’u Rwanda ifatanya na Kivu Choice Ltd, iyi ikaba ari kompanyi irimo kugaragaza umuvuduko no kuzana impinduka mu guteza imbere ibyerekeranye n’ubworozi bw’amafi mu Rwanda.
Mu borozi b’inkoko bitabiriye imurika ryiswe ‘VIV Africa’ ryaberaga i Kigali ku itariki 2-3 Ukwakira 2024, muri bo hari uwitwaje imishwi ibihumbi bitanu ivuye mu Bubiligi, yo koroza abatuye imidudugu y’icyitegererezo ya Karama muri Nyarugenge na Gikomero muri Gasabo.
Aborozi b’ingurube bo mu Karere ka Gakenke, basanga uburyo bwo kubegereza intanga z’ingurube hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’utudege duto tutagira Abapilote ‘Drone’, hari urwego rufatika bimaze kubagezaho; bigaragarira kuba umubare w’ingurube borora ubu ugenda urushaho kwiyongera ugereranyije na mbere.
Mu Karere ka Musanze huzuye uruganda ruzajya rutunganya inyama z’ingurube hagamijwe kurushaho kuzongerera agaciro mu buryo bwubahirije ubuziranenge.
Uko ibihe bigenda bitambuka, abantu bava mu buhinzi n’ubworozi gakondo bagana mu kubigira umwuga, ni nako ubushakashatsi bugenda butanga ibisubizo. Ni muri urwo rwego hagaragajwe ko guhinga ibigori ahatari mu butaka mu gihe kitarenze icyumweru, bitanga ibiryo by’amatungo bitubutse kandi bikungahaye ku bitera imbaraga (…)
Aborozi b’amatungo bo mu Karere ka Burera, bavuga ko bakomeje kugorwa no kubona ibiryo by’amatungo, kubera ko nta nganda zihagije zihaba zibitunganya.
Bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare barifuza ko uruganda Inyange rutunganya ibikomoka ku mata rwabafasha kubona inka z’umukamo binyuze mu nguzanyo zahabwa aborozi.
Tariki ya 12 Mata 2006, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafashe ibyemezo bitandukanye, birimo ‘kwemeza gahunda n’ingamba y’ibiteganywa mu rwego rwo gufasha abaturage kubona inka muri buri rugo’.
Aborozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko kuba igiciro cy’amata kiyongereye kikava ku mafaranga 300 kikagera kuri 400 bagiye kuvugurura ubworozi bwabo bagashaka inka zitanga umukamo.
Abagize urwego rwa DASSO rwunganira Akarere ka Kicukiro mu gucunga umutekano, tariki 31 Gicurasi 2024 boroje abaturage mu Murenge wa Gahanga hagamijwe kubafasha kwikura mu bukene, hakaba hatanzwe inka enye ndetse n’amatungo magufi y’ihene 20.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ibinyujije mu kigo kiyishamikiyeho gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku bufatanye n’Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku bworozi (International Livestock Research Institute/ILRI), batangije ikoranabuhanga rizajya riha umworozi w’Inka amakuru amufasha kongera umukamo.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Sitasiyo ya Nyagatare, John Kayumba, avuga ko inka 60 ari zo zimaze gukurwa mu bworozi kubera indwara y’uburenge yagaragaye mu cyumweru gishize mu rwuri rw’umworozi wo mu Murenge wa Tabagwe.
Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(IFAD), byubatse amavuriro 15 y’amatungo hirya no hino mu Gihugu, akaba yitezweho kujya afata ibizamini no gupima amatungo yarwaye, akavurwa hamaze kumenyekana ikibazo yagize.