Abaturage bo mu turere 15 mu tugize igihugu, bagiye gufashwa kwihaza mu biribwa no kuzahura ubukungu, binyuze mu mushinga wo kuboroza amatungo magufi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kirimo kwiga uko imiti ivura amatungo yarumwe n’isazi ya Tsetse yashyirwaho Nkunganire, bitewe n’uko ihenze byagora bamwe mu borozi kuyigondera.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), cyatangije umushinga wo koroza abaturage bakennye amatungo magufiya, ari yo ihene, intama, ingurube n’inkoko.
Aborozi mu Karere ka Nyagatare barifuza ko bafashwa mu kubona amazi mu nzuri kuko kenshi igihe cy’impeshyi amatungo yabo abura amazi yo kunywa, kubera ko valley dams zabafashaga zasibamye.
Gahunda yo gutera inka intanga mu Karere ka Gicumbi, ni kimwe mu bikomeje kongera amatungo atanga umukamo ushimishije, aho ku munsi litiro z’amata zikamwa zigeze ku 101,700 mu gihe mu myaka ishize by’umwihariko mu mwaka wa 2017, ku munsi hakamwaga litiro ibihumbi 56.
Aborozi b’inka bagenda bigishwa uburyo bwo guhunika ubwatsi bw’amatungo, bavuga ko babonye kubikora bifitiye akamaro amatungo mu mpeshyi, ariko ko basanze kubigeraho bihenze.
Ku wa Gatanu tariki 02 Nyakanga 2021 mu gitondo nibwo byatangajwe ko amafi apima toni zirenga 109 yo muri kareremba mu Kiyaga cya Muhazi yapfuye.
Mu kiyaga cya Muhazi giherereye mu Karere ka Rwamagana haravugwa ikibazo cy’amafi menshi yororerwa muri icyo kiyaga yapfuye. Abafite amafi yororerwa muri icyo kiyaga baravuga ko ayapfuye abarirwa muri toni 100 akaba ngo yazize imihindagurikire y’amazi.
Umubyeyi wo mu Karere ka Gisagara ufite uruhinja rw’amezi abiri arishimira ko yagiye gutombora inka muri gahunda ya Girinka agatombora iyaraye ibyaye.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha mu Karere ka Ruhango bagabiye uwari umusirikare mu ngabo za (RPA) zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buratangaza ko ubucuruzi bw’amata bukorwa mu kajagari, biri mu bikoma mu nkokora ubuziranenge bwayo, ndetse n’ingano y’umukamo iba ikenewe ngo atunganywe neza kandi anongererwe agaciro ntiboneke uko bikwiye.
Mu Karere ka Gakenke hafunguwe ibagiro ry’ingurube ryuzuye ritwaye agera kuri miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, aho rije kongera ubuziranenge n’isuku y’inyama z’ingurube cyangwa se ‘akabenzi’.
Abantu benshi bagira imitekerereze inyuranye ku mibereho y’inzuki, ndetse bamwe bakibwira ko ari udusimba tugira ubugome. Nyamara ubuzima bw’inzuki buratangaje kandi burangwa n’imwe mu mico yo kubaha inzuki z’ingore kuko ingore ari zo zivamo umwamikazi (urwiru).
Abafite mu nshingano zabo kwita ku mukamo, baratangaza ko ikigero cy’abitabira kunywa amata mu Rwanda kikiri hasi, ugereranyije n’ibipimo byo ku rwego mpuzamahanga.
Abaturage batuye mu mirenge ya Katabagemu na Karangazi no mu Kagari ka Ryabega mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare barishimira iterambere bagejejweho babona amashanyarazi bamwe batari bafite, abandi bishimira ko babonye amashanyarazi afite ingufu aho bakoreshaga amashanyarazi adafite ingufu ya monofaze (…)
Ibitaro by’amatungo byitwa New Vision Veterinary Hospital biherereye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze byazanye ubuvuzi butamenyerewe bw’amatungo bumeze neza neza nk’ubukorerwa abantu, ku buryo n’itungo rirembye rihabwa ibitaro.
Umuyobozi w’agashami gashinzwe gutera intanga no kuvugurura icyororo muri RAB, Dr. Christine Kanyandekwe, avuga ko kuri ubu mu Rwanda hakenerwa intanga zo gutera inka hagati y’ibihumbi 120 n’ibihumbi 140 ku mwaka, ubu izo ntanga zikaba zose zisigaye zitunganyirizwa mu Rwanda kubera uruganda rw’umwuka wa Azote ukenerwa ruri (…)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, arasaba aborozi n’abavuzi b’amatungo kurushaho kuvugurura amatungo hagamijwe kugera ku mukamo mwinshi, cyane ko bagiye kubona uruganda ruzakenera amata menshi.
Abibumbiye muri Koperative y’Abavumvu bo ku Ruheru (KODURU) mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko aho umuti wa ‘Rocket’ watangiye gutererwa mu bigori kubera nkongwa, bamaze guhomba ubuki bubarirwa muri toni eshatu n’igice.
Mu rwego rwo kuvugurura icyororo cy’inka kugira ngo hagerwe byihuse ku zitanga umusaruro ufatika, mu Rwanda harimo gukorwa ubushakashatsi ku kurema insoro no kuzitera inka, zikazabyara iz’izo zikomokaho 100%.
Aborozi b’inka bibumbiye mu matsinda bigiramo korora bavuga ko bishimira ubumenyi bamaze kunguka, ariko ko imashini zisya ubwatsi bw’amatungo bahawe ari nkeya bakifuza ko zakongerwa.
Abaveterineri 28 bamaze imyaka isaga itatu bigisha abafashamyumvire mu by’ubworozi, ku wa 26 Werurwe 2021 babiherewe impamyabushobozi (Certificate).
Ku wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yakuyeho akato k’amatungo mu Karere ka Kayonza kari kamazemo amezi atatu arenga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije n’umushinga RDDP wo guteza imbere umukamo mu Rwanda batangije ibikorwa byo gutera ubwatsi bw’amatungo hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibiryo byayo no kongera umukamo ndetse no kugabanya ibibazo hagati y’aborozi n’abahinzi.
Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe iterambere ry’uturere, Rugaju Alex, avuga ko kuba amasoko y’inka atagikora mu turere twa Kirehe na Ngoma byatewe no gutinya indwara y’uburenge, ariko ngo ashobora gufungurwa vuba kuko butigeze buhagera.
Abakora ubworozi bw’amafi ya Kareremba mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro bavuga ko batewe igihombo n’udusimba twitwa inzibyi twangiza imitego tukabarira amafi.
Bamwe mu bafashamyumvire n’abahagarariye amatsinda y’aborozi b’inka bo mu Karere ka Musanze kuva ku wa kane w’iki cyumweru, batangiye gushyikirizwa ibikoresho bazajya bifashisha mu gihe bakingira inka, imiti izirinda indwara, ingorofani zo gutunda ifumbire, amapompo n’ibindi byatwaye Amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (…)
Umukozi w’Akarere ka Rwamagana uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere Niyitanga Jean de Dieu avuga nta ndwara y’icyorezo mu nka ihari, ahubwo ko ari indwara isanzwe kandi ivurwa.
Aborozi ni bo babisobanura neza kuko bajya babona ikimasa (inka y’ingabo) cyangwa isekurume y’ihene n’intama, byihumuriza ku nda y’amaganga (igitsina cy’ingore). Iki gikorwa ni cyo abantu bita ’kumosa’.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 17 Mutarama 2021, nibwo urubyiruko rwororera amafi mu kiyaga cya Muhazi rwageze aho bakorera uwo murimo rusanga amafi asaga ibihumbi bine (4,000) yahororerwaga areremba yapfuye.