Inyange igiye kubaka uruganda rukora amata y’ifu rufite agaciro ka Miliyoni 20.8 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuga angana na miliyari 20.5 z’Amafaranga y’u Rwanda. Kubaka uru ruganda biri mu rwego rwo kongerera agaciro umukamo w’amata uboneka muri aka gace.
Guhera ku wa 06 Mutarama 2021, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yafashe umwanzuro wo guhagarika ingendo z’amatungo (inka, ihene, ingurube n’intama)ku mpamvu iyo ari yo yose (kororwa, kugurishwa, kubagwa n’ibindi) mu Karere kose ka Kayonza kubera indwara y’uburenge yagaragaye mu nka zororerwa mu Mudugudu wa Mucucu (…)
Abacuruza inyama z’inka bavuga ko kubona izo kubaga mu Karere ka Bugesera bigoye ku buryo, bibasaba kujya kuzishakira mu masoko atandukanye mu Burengerazuba, mu masoko ya Birambo cyangwa se ku Irambura ahahoze ari muri Kibuye.
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi bahawe inka muri gahunda ya Girinka baratangaza ko biteje imbere ku buryo hari abageze ku rwego rwo gutanga imirimo mu bikorwa byo kwiteza imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko bwihaye gahunda yo gukora ku buryo umwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022 uzarangira abaturage bose bafite inka.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku 14 Ukuboza 2020 yemeje itangizwa ry’uruganda rukora amata y’ifu mu Karere ka Nyagatare. Ruzaba ari ishami ry’uraganda rw’Inyange n’ubundi rusanzwe rutunganya ibikomoka ku mata.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana, arasaba abayobozi mu Karere ka Nyagatare kurushaho kwegera aborozi, kugira ngo bahindure imyumvire bateze inka intanga aho kubangurira ku bimasa gusa.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana, arasaba aborozi mu Karere ka Nyagatare kwishakamo ibisubizo aho gutegereza ko buri gihe iterambere ry’ubworozi bakora bagomba kuriterwamo inkunga na Leta.
Ishami rishinzwe ubworozi mu Karere ka Ruhango riratangaza ko gukingira inka indwara y’ubuganga bwo mu kibaya cya Lift Valley byatumye nta nka yongera kuramburura cyangwa kwicwa n’ubwo burwayi.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana, avuga ko Leta y’u Rwanda yatangiye ibiganiro n’uruganda Inyange kugira ngo i Nyagatare hubakwe uruganda rukora amata y’ifu, bityo akaba asaba aborozi kongera umukamo.
Aborozi b’inka zitanga umukamo bavuga ko imiti bifashisha mu kuzivura ibahenda, bigatuma bakorera mu gihombo.
Aborozi b’ingurube mu Rwanda bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kubona icyororo cyizewe cy’ayo matungo kuko hari benshi kugeza ubu bakiyabangurira mu buryo bwa gakondo umusaruro ukaba muke.
Abongerera agaciro ibikomoka ku nkoko n’ibikomoka ku ngurube bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko bafite icyizere cyo gukora ibicuruzwa byinshi kandi byiza bakohereza mu gihugu cya DR Congo n’ahandi igihe batsinda amarushanwa y’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA).
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, arasaba abaveterineri gufatanya n’abafashamyumvire mu by’ubworozi bahuguwe n’umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi wo guteza imbere umukamo (RDDP), kugira ngo ubworozi bw’inka burusheho kwitabwaho bikwiye, hanyuma n’umusaruro w’amata urusheho kwiyongera.
Abakene batuye i Ngeri mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru basanzwe bafashwa n’Umuryango Compassion, uyu muryango wabahaye inka batangira kwibona bavuye mu bukene, abandi batangira kubona ingo zabo zasusurutse.
Bamwe mu bagore batunze ingo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko inka bagabiwe muri gahunda ya Girinka zabakuye ku guca inshuro, ubu bakaba ari abakire bitunze.
Imiryango 833 yo mu Karere ka Nyagatare irimo iyagaragayemo imirire mibi yahawe ibiti by’imbuto ihabwa n’inyigisho zo gutegura indyo yuzuye, naho imiryango 200 yorozwa amatungo magufi.
Mu gihe Leta yashyizeho gahunda ya Girinka mu rwego rwo kuvana abaturage mu bukene, ubu umubare munini w’Abanyarwanda ukaba utunze inka, hari abagorwa no gusobanukirwa ubwoko bw’inka batunze bikaba byadindiza umusaruro zitanga bitewe no kudahabwa ibyo zikeneye.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irashishikariza abaturage kwitabira ubworozi bw’inkoko zo mu bwoko bwa SASO, nibura buri muryango ukagira inkoko eshanu mu rwego rwo kurwanya imirire mibi hagamijwe iterambere.
Aborozi bo mu Karere ka Rubavu bakenera ibiryo by’amatungo bizwi nka ‘drêche’ biva mu ruganda rwa Bralirwa rukorera mu Murenge wa Nyamyumba, bavuga ko bibona umugabo bigasiba undi bitewe n’ubucuruzi buri mu kigo cya SOSERGI kibigurisha.
Amafi ni ikiribwa kigenda cyitabirwa cyane, bitewe n’uko hari abantu bavuga ko batagikunda kurya inyama zitukura, ahubwo bakarya amafi kuko yo afatwa nk’inyama z’umweru. Icyakora abayagura bagaragaza impungenge ku giciro cyayo kuko bavuga ko kiri hejuru.
Impuguke mu by’ubworozi bw’amatungo zivuga ko mu bituma inka zorowe zimererwa neza, harimo kuba zitagenerwa amazi cyangwa ngo ziyahatirwe nk’uko aborozi benshi babigenza, ahubwo ko ibyiza ari uko inka zegerezwa amazi, aho ziyashakiye zigasomaho.
Abacuruzi b’isambaza mu mujyi Kamembe baratangaza ko babonye igisubizo cyo kubika umusaruro w’isambaza usanzwe uboneka mu kiyaga cya Kivu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwifuza ko hasubizwaho kantine yahoze mu byuzi by’amafi bya Kigembe (abahaturiye bazi ku izina rya Rwabisemanyi), MINAGRI yo igashaka ko ubushakashatsi mu gutuma haboneka umusaruro uhagije w’amafi ari bwo bwabanza guhabwa imbaraga.
Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe iterambere ry’uturere Rugaju Alex, avuga ko kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 bitakomye mu nkokora gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Imiryango 112 y’abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo irimo ibice bibiri, abahatujwe muri 2019 bakaba bashinja abahabatanze, kwanga gusangira na bo umusaruro ukomoka ku nkoko zahawe uwo mudugudu.
Ntirandekura Ntakirende wo mu Mudugudu wa Subukiniro, Akagari ka Rugogwe, Umurenge wa Uwinkingi yiciwe inka n’abarwanyi ba FLN none yashumbushijwe imbyeyi ihaka n’ikimasa icukije.
Guhera tariki ya 8 kugera ku ya 15 Nzeri 2020, Akarere ka Bugesera ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ndetse n’abavuzi b’amatungo (Veterineri) bikorera bo muri ako karere, ubu bari mu gikorwa cyo gukingira amatungo magufi (ihene n’intama), indwara ya muryamo ikunda kuzibasira mu (…)
Aborozi b’inka bo mu misozi ya Ndiza, ni ukuvuga mu Murenge wa Rongi n’indi iwukikije mu Karere ka Muhanga, bagiye kubakirwa ikusanyirizo ry’amata rizahesha agaciro umukamo wabo.
I Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda hari aborozi ngo baba bogesha amatungo imiti y’ibihingwa kuko iyagenewe amatungo ihenda kandi ntiyice uburondwe.