Gahunda yo gushyira imyaka mu buhunikiro imaze gucengera mu baturage ariko uko bagenda bayitabira ni nako bagenda bayibonamo ibibazo bitandukanye nk’uko abahinzi bo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza babitangaza.
Aba bahinzi bo mu karere ka Nyamagabe baravuga ko imyaka yabo yangiritse kubera imvura nyinshi yaguye mu mezi ashize, n’iyari isigaye imerewe nabi n’izuba ryinshi kubera imihindagurikire y’ikirere.
Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano zayo ( MINAGRI) igiye gushyira ingufu muri gahunda yo kuhira imyaka mu mirima yigisha abaturage guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’amazi rya hato na hato.
Abahinzi bo mu mirenge ya Simbi na Maraba babifashijwemo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), baganuye bwa mbee ku musaruro w’Ikawa bihingira batari bazi uburyohe bwayo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, burasaba abahinzi b’urusenda kwita kuri icyo gihingwa no kongera umusaruro, nyuma yo kubona isoko mu gihugu cy’u Buhinde n’u Buyapani.
Uturere tugize Intara y’Uburasirazuba twasohoje umuhigo wo guhuza ubutaka no kongera umusaruro hakoreshwa ifumbiremvaruganda ariko haracyari ikibazo cy’abaturage batishyura ifumbire bagurijwe kuko akarere kamaze kwishyura ifumbire nyinshi kishyuye 47%.
U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bikenye biri mu ishyirahamwe ASARECA rifasha guteza imbere ubushakashatsi ku buhinzi, rurasaba ko rwagira uburenganzira kimwe n’ibihungu byateye imbere biri kumwe muri iryo shyirahamwe.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), irasaba abahinzi bo mu karere ka Nyagatare kwishyura ifumbire bakoresheje mu mirima yabo, nyuma y’aho igenzura ryagaragaje ko abagera kuri 23% aribo bishyuye gusa.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) aratangariza abahinzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru ko nta gihingwa cyaciwe mu Rwanda. Amasaka ntiyaciwe ariko ntabwo agomba kubangamira ibihingwa by’ibanze bya gahunda y’igihugu y’imbaturabukungu (CIP).
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (Rwanda Agriculture Board) cyashyize ahagaragara imbuto 12 nshyashya z’ibishyimbo zavuye mu bushakashatsi bwakorewe mu Rwanda mu gihe kigera ku myaka 10.
Nyuma yo kureka imihingire ya gakondo bakitabira guhinga mu buryo bwa kijyambere, abahinzi bo mu karere ka Nyanza baratangaza ko amarozi nta cyizere bakiyafitiye ko ariyo atuma beza abandi bakarumbya.
Abagize ishyirahamwe “abahizi ba Cyeza” bo mu karere ka Muhanga barasaba ko imirimo yo kwimika no gutunganya imyumbati ivamo ifu byaharirwa inganda ngo kuko ababikora ku giti cyabo babikorana umwanda ariko abaturage barabihakana.
Minisiteri y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC) irakangurira abahinzi gukurikiza gahunda za Leta zo kugendana n’ibihe, kugira ngo umusaruro wabo uve mu guhaza ingo zabo, ahubwo uvemo ubucuruzi bwabateza imbere mu karere.
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’Afurika ku bushakashatsi mu by’ubuhinzi (FARA), burashima uburyo u Rwanda rushyira mu bikorwa politike z’impinduramatwara mu buhinzi, hagamijwe kuzamura imibereho y’abakora uwo mwuga.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma w’agateganyo, Mupenzi George, arasaba abahinzi bahawe ifumbire mu gihembwe cy’ihinga gishize ko ntawe ugomba kurenza tariki 30/05/2012 atarishyura.
Imvura yaguye tariki 03/05/2012 imaze kwangiza hegitari 169 z’imyaka y’abaturage mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi, Murekezi Claude.
U Rwanda rwatumiwe mu nama nyafurika ku ishoramari ku buhinzi izabera muri Ethiopia tariki 09/05/2012 ruzahagararirwa n’abayobozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), ndetse na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI).
Sohn KeeWook, impuguke mu bworozi bw’amagweja ikomoka mu gihugu cya Koreya y’Epfo iratangaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bibereye ubworozi bw’amagweja kubera ibihe by’ikirere u Rwanda rufite.
Isiraheri yasinye amasezerano y’ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mushinga ugamije kurwanya inzara mu bihugu bine bya Afurika birimo n’u Rwanda, hatezwa imbere ubuhinzi ku buryo bugezweho.
Guverinoma y’u Rwanda igiye gutegura uko abashoramari bakomeye ku rwego rw’isi bafashwa gushora imari yabo mu buhinzi bwo mu Rwanda, bakabuteza imbere kuko burimo inyungu nyinshi.
Stevia, igihingwa gukorwamo isukari yifashinhwa n’abarwayi ba diyabete, cyigiye gutangira guhingwa mu Rwanda.
Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba bavuga ko mu Ntara yabo habuze rwiyemezamirimo usobanutse wabasha kugeza amafumbire n’inyongeramusaruro ku bahinzi bo muri iyo ntara.
Abacuruza imboga mu karere ka Huye bavuga ko kuzamuka kw’ibiciro by’imboga muri iyi minsi biterwa nuko zabaye nke kubera hategetswe ko ibishanga zahingwagamo bihingwamo ibigori
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bufatanije n’abaturage batangiye kurwanya indwara yitwa kirabiranya ifata urutoki ikarwangiza ku buryo bukabije insina ntizishobore kwera kandi ikandura cyane.
Ubuyobozi bwa banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) burashima imirimo yo gutunganya igishanga cya Rurambi butera inkunga kuko izakemura ikibazo cy’ibiribwa.
Muri gahunda ya Guverinoma yo kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki kugira ngo rutange umusaruro ushimishije,tariki 13/03/2012, mu karere ka Karongi hatangijwe gahunda yo gukorera urutoki mu mirenge ikora ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.
Leta ihangayikishijwe n’uko abagore biganje mu mirimo y’ubuhinzi ariko ntibagire uruhare ku musaruro wabwo. Mu mirimo y’ubuhinzi yose mu gihugu, abagore bagera kuri 86%. Ubuhinzi ubwabwo butanga 80% by’imirimo mu gihugu hose.
Icyiciro cya mbere cy’abahinzi barangije mu ishuri rigamije guhugura abahinzi bo mu murima, barasabwa kwegera bagenzi babo batabonye ayo mahirwe kugira ngo babafashe kwiteza imbere.
Inzobere mu buhinzi bw’ibihumyo akaba n’umukozi w’ikigo gishinzwe gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga mu buhinzi (Rwanda agriculture technology demonstration centre), Lin Yingxing, aratangaza ko imiterere y’igihugu cy’u Rwanda iberanye n’ubuhinzi bw’ibihumyo.
Inama y’ubutegetsi ya Banki y’Isi yemeje inkunga ya miliyoni 80 z’amadolari y’Amerika (miliyari 48 z’amafaranga y’u Rwanda) agenewe igice cya gatatu cy’umushinga wo guteza imbere imishinga yo mu cyaro (RSSP).