Umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi ba kawa mu karere ka Kayonza, Gakoze James, avuga ko ubuyobozi bw’ako karere bwambuye bamwe mu bahinzi ba kawa ubutaka bari barahawe kugira ngo babuhingeho kawa.
Abahinzi b’imyumbati bo mu Karere ka Gicumbi barakangurirwa kurwanya indwara y’ibibembe ifata imyumbati mu bihe by’imvura igatuma amababi yituna. Bagasabwa gufata ingamba zikomeye zo kuyirwaya, kuko nta musaruro basarura batagize icyo bakora.
Mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara hagaragaye ubwoko bw’imyumbati irumbuka cyane ku buryo igiti kimwe cyeraho imyumbati ipima ibiro 80.
Abaturage bo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bavuga ko imvura imaze iminsi igwa iramutse idatanze agahenge yazatuma abaturage basonza kuko iri kubangiriza imyaka.
Nyuma yo kwiga ubuhinzi bigishijwe n’igihingwa ubwacyo bamwe mu baturage bo mu murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare bita ibihingwa mwarimu. Ubuhinzi bwigishijwe aba baturage bwakorewe mu ishuri ry’abahinzi mu murima (IAMU).
Kuva aho bakanguriwe kureka guhinga urutoki rwa gakondo bagatangira guhinga mu buryo bwa kijyambere, abahinzi baravuga ko biteguye kubona umusaruro mwinshi ngo kuko batangiye kubona ko hari itandukaniro.
Abahinzi n’aborozi bitabiriye imurikagurisha n’imurikabikorwa mu karere ka Rusizi baratangaza ko ryababereye umuyoboro wo kunoza neza ibyo bakora binyuze mu biganiro bibahuza n’ibigo by’imari, amabanki n’imiryango ikorana n’abahinzi mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubuhunzi n’Ubworozi, Dr. Agnes Kalibata, yaburiye abantu bahawe ubutaka kugira ngo babwororereho ariko ntibabukoreshe icyo babuherewe. Yabibwiye aborozi bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza mu nama bagiranye tariki kuri uyu wa Gatandatu 30/11/2012.
Inama yahuje abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Amajyepfo iyobowe na Guverineri wayo Munyentwari Alphonse yafashe ingamba zo kurwanya kirabiranya y’urutoki abahinzi bashishikarizwa kuyikumira itarakwirakwira hose.
Abaturage bo mu kagari ka Remera, mu murenge wa Gasaka ho mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko ibikorwa bafashijwemo n’umushinga World Vision byo guhinga inyanya mu nzu zabugenewe zitwa “green Houses” bizabafasha kuzamuka mu bukungu ndetse no kunoza imirire mu ngo zabo.
Akarere ka Nyamasheke karishimira ko abaturage bagatuye bakangukiye gukoresha neza ifumbire kandi imvura ikaba yaragwiriye igihe mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cy’umwaka wa 2013 bikazatuma umusaruro w’ubuhinzi wiyongera, nk’uko babiteganya.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera batangaza ko bakwiye gusobanurirwa neza uko bagomba guhinga amasaka kuko hari aho batemererwa kuyahinga kandi barabwiwe ko nta gihingwa na kimwe cyaciwe mu Rwanda.
Ubwo hasozwaga ukwezi k’umuryango tariki 08/11/2012, ikigo cy’ igihugu cy’ubuhinzi (RAB) cyatanze imbuto y’imboga ku miryango 1000 yo mu murenge wa Rurenge mu karere ka NGoma.
Abahinzi b’imyumbati bo mu karere ka Bugesera barasaba kugezwaho ifumbire nshya y’amazi yitwa D.I Grow kuko ari ifumbire y’umwimerere kurusha andi mafumbire asanzwe akoreshwa.
Akarere ka Ruhango kari mu turere tukiri inyuma mu gukoresha ifumbire bigatuma umusaruro utiyongera nk’uko bikwiye.Aka karere kari gakwiye gukoresha toni 300 z’ifumbire buri gihembwe, ariko gakoresha toni 55 gusa.
Minsitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba, yashyize ahagaragara amabwiriza mashya agaragaza imirongo ngenderwaho mu gutunganya umuceri ndetse no kuwucuruza mu rwego rwo kugenzura neza ibijyanye n’ikwirakwira ry’umuceri haba uturuka hanze ndetse n’ukorerwa mu Rwanda.
Gukorera muri koperative bituma abahinzi bahuza imbaraga, bakanagirana inama zo kongera umusaruro, bagahangana n’ihindagurika ry’ibiciro, bityo bakabasha kugaburira abatuye isi.
Abaturage barakangurirwa guhuza ubutaka no kwibumbira mu makoperative kuko aribwo gahunda zibafasha kwiteza imbere, gusa benshi baracyari ba nyamwigendaho kubera gutinya ko ubutaka bwabo bushobora kwibwa.
Abahinzi b’urutoki bo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu barasaba ikigo cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) kubagezaho imbuto y’insina ya kijyambere cyabemereye kubaha.
Madame Carrie Turk uhagarariye banki y’isi mu Rwanda, yasuye ibikorwa by’ubuhinzi biterwa inkunga na banki y’isi mu turere twa Karongi na Rutsiro, tariki 23/10/2012, ashima intambwe imaze kugerwaho mu kuvugurura ubuhinzi muri utwo turere.
Ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi ISAE Busogo rikorera mu karere ka Musanze, ryiteguye kubonera umuti ikibazo cy’imbuto y’ibirayi, kuko kizifashisha ikoranabuhanga ryacyo mu gutubura imbuto.
Minisitiri w’umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi, avuga ko umuco wa “Hinga Tugabane” ugomba guhagarara, bitewe n’ubutaka bwo kororeraho, bwahawe abaturage muri gahunda y’isaranganya.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwafashe ingamba zikomeye mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cya forode y’ifumbire mvaruganda gikunze kugaragara muri ako karere.
Abanyarwanda barakangurirwa kwitabira gahunda yo gushinganisha ubuhinzi bwabo kuko ari yo yabafasha guhangana n’igihombo bashobora guterwa n’ibihe bibi birimo n’ibiza; nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ubuhunzi, Agnes Karibata.
Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) hamwe n’ibigo by’ubwishingizi, kuri uyu kane tariki 11/10/2012, batangije uburyo abahinzi bazajya bishingana, kugirango ntibatinye gushora imari yabo mu buhinzi, bitewe n’ibiza bimaze igihe byibasira uduce dutandukanye tw’igihugu.
Umushinga wihaye guteza imbere igihingwa cy’ikijumba ku isi hose (SASHA) watangiye igikorwa cyo guteza imbere iki gihingwa mu Rwanda, wigisha kandi unafasha abaturage kubibyaza umusaruro kuburyo buteye imbere.
Theogene Siborurema utuye aho bita i Cyarumbo yishakiye uburyo bwo kuhira imyaka akunda guhinga, yiganjemo inyanya n’intoryi, bwanafashishe n’abaturanyi be kuba yaratekereje icyo gikorwa.
Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Ngororero baravuga ko batangiye kubona ko muminsi iri imbere bazahura n’inzara kuko nta musaruro bagitegereje kubera ibura ry’imvura, bitandukanye n’ibyari byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iteganyagihe, imvura izaramira imyaka yabo ihari.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura, Butasi Jean Herman, arasaba abaturage bo mu murenge ayobora ko muri uyu mwaka bagomba guhinga ibisambu byose bidahinze kugira ngo umurenge wabo uzabe ikigega cy’intara y’uburengerazuba.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Agnes Kalibata, ari mu bayobozi bashyikirijwe ibihembo n’Ihuriro Nyafrica Riteza Imbere Ibidukikije (African Green Revolution Forum) ku mugoroba wa tariki 28/09/2012 kubera uruhare mu kuzamura ubukungu bushingiye ku buhinzi muri Afurika.