“Gukorera urutoki ntago ari uguca insina” – Umuyobozi wa Karongi

Muri gahunda ya Guverinoma yo kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki kugira ngo rutange umusaruro ushimishije,tariki 13/03/2012, mu karere ka Karongi hatangijwe gahunda yo gukorera urutoki mu mirenge ikora ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.

Nyuma y’iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage ku buryo bushimishije, umuyobozi wa Karongi yasabye abaturage n’abahinzi by’umwihariko kwima amatwi ba kidobya baca ruhinga bakagenda babeshya bagenzi babo ngo Leta ifite gahunda yo guca urutoki mu Rwanda.

Yabasobanuriye muri aya magambo: “Kenshi usanga bene abo ari babandi b’imburamukoro birirwa banywa inzagwa n’ibindi biyobyabwenge nka za ‘yewe muntu’, ‘muriture’, na za ‘mukubitumwice’ bakabajya mu matwi ngo Leta irashaka kubabuza guhinga urutoki. Ubu se guhinga urutoki rutagize icyo rubamariye ntibirutwa no guhinga inyamunyo mukanagurisha mukabona amafaranga mukava muri izo nzagwa zibicira ubuzima?”

Umuyobozi wa Karongi, Kayumba Bernard, aganira n'abaturage nyuma y'igikorwa cyo gukorera urutoki
Umuyobozi wa Karongi, Kayumba Bernard, aganira n’abaturage nyuma y’igikorwa cyo gukorera urutoki

Abayobozi bari bazanye bamwe mu bahinzi bari baranangiye ariko bashyize bava ku izima nyuma yo kugaragarizwa ibyiza byo gukorera urutoki bagabanyamo insina zidafite akamaro.

Mukamuganga Martine ni umwe muri bo yavuze ko atumvaga ukuntu bashobora kumutemera insina ariko nyuma yo kubona uko ahandi byatanze umusaruro ushimishije nawe yageze aho ava ku izima none ubu ngo na we atangiye kubona akamaro kabyo.

Kugira ngo insina ikure neza, bisaba byibuze ko iba yisanzuye kandi hagati y’insina imwe n’indi bagasigamo metero 3. Iyo hari insina zirenze 2 ziri hamwe nta n’imwe ikura neza.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, ari kumwe n’abandi bayobozi bafite aho bahuriye n’ubuhinzi, bafatanyije n’abahinzi b’urutoki bo mu tugari 3 two mu murenge wa Bwishyura bakorera urutoki rwo mu gishanga cya Kigozi.

Mu rutoki rwakorewe wahasangaga insina nyinshi cyane zicucitse ariko wareba ugasanga nta musaruro ugaragara zifite. Harimo insina zifite uburebure bwa metero 4 ariko ugasanga ntiziratangira kwana n’iyitwa ko ifite igitoki usanga ari agatoki kadashyitse.

Insina yakorewe neza ikitabwaho itanga ibitoki bitagira uko bisa. Umugabo wari waje gutanga ubuhamya yerekanye ifoto y’igitoki yasaruye mu rutoki rwe gifite amaseri 12, kigapima ibiro birenze 100.

Muri Karongi haba insina ndende ariko zikana udutoki dutoya kubera ko ziba zicucitse
Muri Karongi haba insina ndende ariko zikana udutoki dutoya kubera ko ziba zicucitse

Igikorwa cyo gukorera urutoki cyatangiye sambili n’igice za mu gitondo kirangira ku gica munsi. Hakorewe insina ziteye kuri hegitari 17 ariko gahunda ireba urutoki rwose ruri kuri hegitari 200 zigomba kuzakorerwa mu mirenge yose iri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura yasobanuriye abaturage ababwira ko kugira amakoma menshi munsi y’urugo atari byo bigaragaza ko umuntu afite urutoki.

Nyuma y’umurenge wa Bwishyura bahereyeho kuri uyu wa kabili, hazakurikiraho Mubuga izakorwa kuwa gatatu, Gishyita kuwa kane na Rubengera izasorezwaho kuwa gatanu tariki ya 16/03.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka