Mu nama Minisitiri w’ubuhinzi, Agnès Kalibata, yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Ntara y’amajyepfo kuri uyu wa 29/7/2013, yabasabye kwiyemeza gufasha abaturage bayobora kongera umusaruro w’ubuhinzi, ibyo bakazabigeraho ari uko bifashishije inyongeramusaruro.
Abahinzi bibumbiye mu mpuzamashyirahamwe y’abahinzi b’inanasi COPANASA bo mu mirenge ya Sake, Jarama na Rukumberi, kuri uyu wa Gatanu tariki 26/07/2013, batashye ku mugaragaro inzu ikusanirizo ry’umusaruro wabo.
Akarere ka Gasabo n’abafatanya bikorwa bako biyemeje ko igihembwe cy’ihinga gitangirana n’ukwezi kwa cyenda kigomba kurangwamo impinduka nshya mu buhinzi n’ubworozi muri aka karere gasa nk’aho kasigaye inyuma muri ibyo bice.
Umugore witwa Mukankusi Eugenie utuye mu murenge wa Rugarama, akarere ka Burera, avuga ko yahagaritse umurimo wo kwigisha mu mashuri abanza maze ajya mu murimo wo guhinga ndetse no gutubura imbuto y’ibirayi kuko ariwo utanga amafaranga menshi.
Abahinzi bo mu karere ka Nyabihu bitabiriye ikoranabuhanga mu buhinzi bakoresha ihinga ntoya “power tiller” ndetse n’imashini ihura ikanagosora ingano mu rwego rwo gutunganya umusaruro.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko gukoresha imashini zihinga mu buhinzi bwo muri ako karere bifite imbogamizi, kubera ko ako karere kagizwe ahanini n’imisozi myinshi kandi miremire.
Hari bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru bagitekereza ko ibihingwa byafumbijwe ifumbire mva ruganda bishobora kubatera uburwayi. Barabivuga mu gihe begerejwe iyi fumbire mu rwego rwo kubona umusaruro w’ibituruka ku buhinzi utubutse, kandi mwiza.
Ubushakashatsi bushya bwa Action Aid bugaragaza ko goverinoma y’u Rwanda itagira icyo ikora mu kongera ingengo y’imari yagenewe ubuhinzi kuko ikiri kuri 6%, ariko ku rundi ruhande uyu muryango ushima politiki n’ubushake bwo guteza imbere iki gice gitunze abaturage benshi mu Rwanda.
Nyuma yo kwesa imihigo ya 2012-2013, aho ubuyobozi bw’akarere bugaragaza ko ubuhinzi bwarushijeho gutanga umusaruro, kuwa 16 Nyakanga 2013, akarere ka Ngororero katangije ku mugaragaro gahunda yo gukora ifumbire y’ikirundo, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Mu gihe abacuruzi b’inyongeramusaruro bari bamaze imyaka itatu bunguka amafaranga 15 ku kilo, kuva mu gihembwe cy’ihinga 2014 A, bagiye kujya bunguka amafaranga 30 ku kilo. Ibi rero ngo ni intambwe ikomeye ituma barushaho gukunda no gutezwa imbere n’ubucuruzi bwabo.
Ubuhinzi bufatwa nk’inkingi ikomeye mu kuzamura ubukungu bw’akarere ka Nyabihu buragenda butera imbere hibandwa ku byatuma harushaho gukorwa ubuhinzi bw’umwuga ndetse n’musaruro uzamuka kurushaho.
Mu nama yahuje abakozi bo muri MINAGRI na bamwe mu bakozi b’akarere ka Gisagara tariki 12/07/2013, bamenyeshejwe ko icuruzwa ry’amafumbire ryeguriwe ba Rwiyemezamirimo kugira ngo abayikoresha bajye bishyura mbere yo kuyikoresha.
Mu rwego rwo kwirinda ubwinshi bw’udukoko mu musaruro w’ibirayi, abatubuzi b’imbuto barasabwa kubikora nk’umwuga maze ubuhinzi nyirizina bakabiharira abandi, cyane ko iyo bikozwe neza bizamura umusaruro haba k’umutubuzi ndetse n’umuhinzi w’ibirayi.
Abahinzi bo mu Rwanda barasabwa guhindura imyumvire bakayoboka gukoresha amafumbire mu mwuga wabo kuko ariho bazavana umusaruro mwinshi ubaha amafaranga kandi ugatunga Abanyarwanda, dore ko ngo ubutaka bwo butazigera bwiyongera.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko umusaruro w’ubuhinzi bateganya kubona mu mwaka wa 2013 uzaba ari muke kuko havuye izuba ryinshi rigatuma imwe mu myaka abaturage bari barahinze yuma kandi itari yera.
Ngo nubwo icyaro cy’akarere ka Muhanga ari kinini cyane kurusha umujyi kandi ubutaka bwako bukaba buteye nabi ndetse bushaje, hagiye gushakwa umuti w’ibyo bibazo harimo guca amaterasi y’indinganire mu rwego rwo kwirinda isuri ndetse no guhuza ubutaka.
Abaturage bo mu murenge wa Rubavu akarere ka Rubavu bavuga ko bishimiye guhinga imbuto za pomme bari basanzwe babona mu isoko batazi ko zishobora kwera ku butaka bwabo.
Abahinzi b’imbuto zinyuranye mu turere twa Nyanza na Karongi batunguwe n’uko ngo burya hariho uburyo bwabafasha gusarura umusaruro wikubye inshuro nyinshi baramutse bahinduye imikorere gakondo benshi bakoresha mu buhinzi bwabo.
Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba abahinzi bose bo muri ako karere kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi ku butaka buto bafite kuburyo ibihungwa byeraga kuri hegitari imwe biziyongera bikaba byinshi kurushaho.
Umuryango w’abagore b’abakirisitu (YWCA) ubifashijwemo n’ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB) beretse abahinzi bo mu karere ka Muhanga na Kamonyi uburyo bashobora gutubura imbuto y’ibijumba ku buryo bwihuse kandi bworoshye.
Gahunda yo kuhira imyaka niyo izakemura burundu ikibazo cy’igabanuka ry’umusaruro igihe izuba ryabaye ryinshi mu karere ka Nyagatare; nk’uko byagaragajwe mu nama njyanama idasanzwe yerekaniwemo gahunda y’iterambere ry’aka karere y’imyaka 5 no gusuzuma no kunononsora imihigo ya 2013- 2014.
Inda ni udusimba tubamo amoko menshi atandukanywa n’amabara yazo. Harimo Aphis craccivora na Aphis Pomi.
Abahinzi bo mu karere ka Nyagatare barakangurirwa kwitabira ubuhinzi bw’imbuto y’ibishyimbo nshya ikungahaye ku ntungamubiri ndetse igatanga n’umusaruro uhagije ugereranyije n’ibindi bari basanzwe bahinga.
Abayobozi icyenda bo mu gihugu cya Malawi, tariki 05/06/2013, batangiye urugendo-shuri mu karere ka Kirehe aho bazamara iminsi ibiri basura amakoperative y’abahinzi, banareba uburyo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa muri ibyo bikorwa by’ubuhinzi.
Umunyarwanda Gafaranga Joseph wari hagarariye ishyirahamwe ry’abahinzi IMBARAGA mu birori byo kwizihiza umunsi w’igihingwa cy’ibirayi mu karere k’ibiyaga bigari (CEPGL) atangaza ko abahinzi muri ibyo bihugu barishimira icyo gihingwa kuberako cyera vuba kandi kikihanganira indwara ugereranyije ni igihingwa cy’imyumbati (...)
Abahinzi bahinga umuceri mu gishanga cya Ntende mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko igihe cy’izuba batabona umusaruro uhagije kuko umusaruro w’ubuhinzi uba muke cyane.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Mbonigaba Jean Jacques, avuga ko hagiye kuba impinduka mu bucuruzi bw’ifumbire mva ruganda isanzwe itumizwa hanze na Minisitere y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI).
Abahinzi b’urutoki kuri iki gihe bashishikarizwa guhinga ubwoko bw’ibitoki butanga umusaruro mwiza harimo ibyitwa FIA 17 na FIA 25.
Semwiza Jean Damascene, umuturage wo mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Rango A, ho mu Karere ka Huye, yiyemeje guhinga urutoki mu buryo bwa kijyambere, ndetse anareka ibindi yari asanzwe akora.
Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Musanze baravuga ko gukoresha imashini mu buhinzi bwabo bituma bakoresha amafaranga make, bikihutisha igikorwa ndetse bikanatuma umurima umera neza kuko imashini igera ku mu butaka kurusha amaboko y’abantu.