Abatuye akarere ka Gisagara baremeranya n’ubuyobozi bwako ko ubuhinzi n’ubworozi nk’imirimo byonyine bitazateza akarere kabo imbere, ahubwo ko kuzana indi mishinga n’imirimo mishya aribyo bizabazanira iterambere.
Abajyanama b’ubuhinzi bo mu karere ka Bugesera, barasabwa gufasha abahinzi muri gahunda z’iyamamazabuhinzi kugirango umusaruro ubashe kuboneka ari mwinshi.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Karibata, aravuga ko icyemezo cyo kudahinga amasaha cyafashwe cyatekerejweho, kandi hagamijwe guharanira ko igihugu cyihaza mu biribwa, bityo kugisubiraho bikaba byaba ari ugusubira inyuma.
Mu Karere ka Gatsibo haravugwa ikibazo cy’ibura ry’ibitoko ku isoko kubera indwara ya Kirabiranya yatumye ibitoki bihagarikwa ku masoko hirindwa ko iyi ndwara yakomeza gukwirakwira.
Abaturage batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi mu karere ka Ruhango, barashishikarizwa kwitabira ubuhinzi bwa kijyambere kuko ubw gakondo ntacyo bwabagezaho, nk’uko babisabwa n’ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB).
Abanyenganda bagura umusaruro wa kawa mu karere ka Rusizi baragawa ko baharanira ko inyungu zabo zagerwaho bigatuma batubahiriza ibiciro bya kawa by’umvukanyweho ku rwego rw’igihugu.
Imibavu ituruka mu Rwanda ngo irakunzwe ku masoko yo mu Bufaransa no mu Buyapani kandi no mu mamurikagurisha mpuzamahanga u Rwanda rwajyanyemo iyi mibavu, byagaragaye ko abashaka imibavu ikomoka mu Rwanda ari benshi bitewe n’ubwiza bwayo.
Abahinzi b’inanasi bahangayikishijwe n’uburwayi bwateye mu nanasi kuko bwagabanyije umusaruro ndetse n’uburyohe bukaba bwarahindutse. Ubu burwayi bwugarije akarere kose, burimo gukorerwa ubushakashatsi, ngo abahinzi bagirwe inama z’uko babyifatamo.
Nyuma yo kongererwa ubumenyi ku bijyanye no kunoza ubuhinzi bw’umuceri ngo n’umusaruro uboneke ku isoko ari mwiza, ubu abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Bugesera barahabwa n’imashini zigezweho zibagara umuceri.
Ministeri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) irashakisha uburyo abahinzi bo mu karere ka Gicumbi babona aho bagurisha umusaruro wabo w’ingano nyuma y’aho byagaragariye ko inganda zikora ibituruka ku ifaraini zitagura izo ngano bavuga ko zitavamo ifaraini nziza.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Kalibata, yafunguye ku mugaragaro ishami ry’u Rwanda ry’ihuriro nyafurika rya za kaminuza rigamije guteza imbere ubuhinzi rizwi nka RUFORUM (Regional Universities Forum for Capacity Building in Agriculture).
Ministiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yategetse abayobozi b’intara n’uturere kutemera ko hari ubutaka bupfa ubusa, kandi bwagombye guhingwa kugira ngo abaturarwanda bihaze mu biribwa, banasagurire ibihugu byo mu karere bivugwamo ubukene bw’ibiribwa.
Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA) kiraha abahinzi b’umuceri bo mukarere ka Bugesera imbuto nshya y’umuceri yihanganira ubukonje ndetse igatanga umusaruro wikubye inshuro eshatu kuwo babonaga ndetse ukanabigisha uburyo bushya bwo guwuhinga.
Umushinga w’Ikigega cy’u Buyapani gishinzwe imibanire (JICA), wahaye abahinzi b’umuceri ubumenyi bwo kuwuhinga, kuwurobanura no kuwuhumbika neza bakawutera kandi ukera ari mwinshi kuruta uko babonaga.
Intumwa za Banki y’isi zasuye ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Gatsibo bishyirwa mu bikorwa n’umushinga RSSP ukorera muri minisiteri y’Ubuhinzi n’uborozi uterwa inkunga na banki y’isi.
Minsitiri w’Ubuhinzi, Agnes Kalibata, uri mu ruzinduko mu Buhinde, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubuhinzi na Minisitiri w’Umutungo kamere w’amazi, Hon. Harish Rawat. Ayo masezerano azibanda ku guhererekanya ubumenyi mu kuhira imyaka n’amahugurwa.
Bamwe mu bahinzi b’ingano mu karere ka Rulindo baratangaza ko imbuto y’ingano ivanze bahawe ishobora kubicira umusaruro bari biteguye kuko ngo ikura isumbana bigaragaza ko atari ubwoko bumwe.
Mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera harimo kubakwa ubuhunikiro bw’imyaka bufite ubushobozi bwo kwakira toni esheshatu z’umusaruro uzaba watunganijwe mu nganda mbere yo kuba wajyanwa ku masoko ku gurishwa kandi ntibashe kwangirika.
Mu gihe gahunda ya Leta y’u Rwanda ishishikariza abantu guhanga indi mirimo itari iy’ubuhinzi, abana bose bakajya mu ishuri, abantu bagatura mu midugudu bityo hakaboneka ubutaka bugaragara bwo guhinga, Abanyarwanda bakwiye gutangira guhinga bifahishije imashini.
Abahinzi b’urutoki mu karere ka Bugesera baravuga ko inyigisho bahawe zo kuvugurura urutoki zatumye barimo kubona umusaruro, bakaba baratangiye kubona umusaruro.
Gusukura ibikoresho byakoreshejwe mu rutoki mbere na nyuma yo kubikoresha hifashishijwe umuti wica udukoko wa Jick cyangwa kubinyuza ku muriro, nizo nama zihabwa abahinzi b’urutoki bo mu kagali ka Rutaraka umurenge wa Nyagatare mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’indwara ya kirabiranya.
Akarere ka Ruhango n’ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAE Busogo) bagiye kugirana ubufatanye mu buhinzi n’ubworozi hagamijwe guteza imbere umuturage w’icyaro.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kigiye gutegura amahugurwa ku bahinzi bo mu karere ka Nyabihu ku bijyanye no gukora ifumbire y’imborera nyuma yaho bigaragariye ko hamwe na hamwe igikoreshwa ku rwego rwo hasi kandi ari ingenzi mu buhinzi.
Abaturage batuye mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara, barasaba gufashwa kubona imbuto z’insina za kijyambere kuko kuri bo basanga igiciro cy’insina kiri hejuru bikabagora kuzibona.
Bamwe mu bayobozi bo mu turere two mu ntara y’Amajyepfo, baratangaza ko gahunda yo kugurana ubutaka mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo gutura ku midugudu hari benshi mu baturage ibangamiye.
Ingemwe zigera ku 14400 zahawe abahinzi 14 bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu kugira ngo zizabafashe kwiteza imbere.
Mu gishanga cya Rurambi gihuriweho n’imirenge ya Juru na Mwogo mu karere ka Bugesera ndetse na Masaka mu karere ka Kicukiro hamaze gutunganywa hegitari 350 zizahingwaho umuceri.
Nyuma yo kuvugurura ubuhinzi bwabo babifashijwemo n’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), abahinzi bo muri koperative IMBARUTSO bo mu murenge wa Karembo barishimira ibishyimbo bya mushingiriro (MAC 44) kuko umusaruro wikubye hafi kane.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buratangaza ko hari gahunda yo kubaka uruganda rutunganya icyayi mu murenge wa Rugabano, umwe mu mirenge imaze gutera imbere mu buhinzi bw’icyayi.